Iburasirazuba: Bihaye amezi atandatu bakaba baciye ikibazo cy’isambanywa ry’abana
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko bihaye mu amezi atandatu ikibazo cy’isambanywa ry’abana, gutwara inda z’imburagihe n’ubusinzi mu rubyiruko, kuba byahagaze kubera ubufatanye bw’inzego zose zirimo n’urubyiruko.
Yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 15 Werurwe 2023, mu biganiro n’abahagarariye urubyiruko mu nzego zitandukanye bo mu Ntara y’Iburasirazuba, ku gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikunze kwibasira abangavu.
Ni ibiganiro byateguwe ku bufatanye na Pro-Femmes Twese Hamwe, bikaba byahuje abahuzabikorwa b’inama y’Igihugu y’urubyiruko, umuyobozi w’urubyiruko rw’abakorerabushake, n’umuyobozi wa Dasso muri buri Karere mu tugize Intara y’Iburasirazuba.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yasabye uru rubyiruko kugira intego n’indangagaciro zo gukunda Igihugu.
Yagize ati “Mube urubyiruko rufite intego, murangwe n’indangagaciro zo gukunda Igihugu; mugire uruhare mu bukangurambaga bw’Umudugudu utagira icyaha, kurengera umwana, kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye, gukorera ku ngamba, ku bipimo, ku ntego, ku gihe no gusuzuma ibyavuyemo."
Yanavuze ko bagiye gukora ubuvugizi, Umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’urubyiruko ndetse n’umuyobozi w’urubyiruko rw’abakorerabushake muri buri Karere, kuba babona moto kugira ngo babashe kugera hirya no hino mu bukangurambaga, mu gutara ibimenyetso n’amakuru kugira ngo ku bufatanye n’inzego z’ibanze habeho kurwanya ibyaha.
Yavuze ko bihaye igihe cy’amezi atandatu ibyaha birimo isambanywa ry’abana n’ubusinzi mu rubyiruko kuba byacitse.
Ati “Habayeho kwiyemeza gushyira mu bikorwa imigabo n’imigambi mu gihe cy’amezi atandatu, aho buri Karere komite igiye gushyira hamwe mu gufasha mu gukumira no gukora ubukangurambaga kugira ngo ibyaha byo gusambanya abana, inda z’imburagihe n’ubusinzi mu rubyiruko bicike.”
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yibukije urubyiruko ko arirwo mbaraga z’Igihugu, anabereka uburyo bakoresha mu kurwanya ibyaha, by’umwihariko abasambanya abana, batangira amakuru ku gihe, no gushyiraho amatsinda akora ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha.
Umuyobozi wa Réseau des Femmes, Uwimana Xaverine, yavuze ko ari inshingano z’urubyiruko mu gukumira ibyaha bitaraba, aho guhangana n’ingaruka ziboneka nyuma y’icyaha.
Avuga ko umwana wasambanyijwe akiri muto bimugiraho ingaruka nyinshi, zirimo ihungabana ku buryo agorwa n’ubuzima mu gihe aba amaze kuba mukuru.
Avuga ko Igihugu cyifuza urubyiruko rufite ubuzima bwiza buzira gusambanywa no gusambana, arusaba kubihagarika.
Ati “Ubuzima bwiza tuvuga ni urubyiruko rutasambanyijwe kandi rutasambanye. Rubyiruko mureke imibonano mpuzabitsina y’akajagari.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|