Iburasirazuba: Bavuga ko kuba umusaruro warabaye mucye bitazabuza umuganura kuba

Umukozi w’Intara y’Iburasirazuba ushinzwe Imiyoborere myiza, Byukusenge Madelene, avuga ko n’ubwo hamwe na hamwe umusaruro utagenze neza mu gihembwe cy’ihinga gishize, bitazabuza abaturage kuganura kuri mucye wabonetse.

Kuba umusaruro warabaye muke ntibizababuza kuganura
Kuba umusaruro warabaye muke ntibizababuza kuganura

Umunsi w’Umuganura uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Kanama 2023, uzizihirizwa mu Turere twose, ku Midugudu, mu miryango, mu Banyarwanda baba mu mahanga ndetse n’abikorera.

Mu kiganiro yahaye RBA, Amb. Robert Masozera, yavuze ko umuganura ari umurage Abanyarwanda bakomora ku bakurambere.

Yavuze ko mbere ubukungu bwagaragariraga mu buhinzi n’ubworozi, ariko aho ibihe bigeze ubu ngo Abanyarwanda basigaye baganura bareba n’ibindi byiciro nk’ikoranabuhanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.

Ati “Ubukungu bwagaragariraga mu buhinzi n’ubworozi ariko aho ibihe bigeze habayeho kugendana n’ibihe n’imyumvire igezweho, ubu Abanyarwanda iyo bari mu muganura baba banareba n’ibindi byiciro, ikoranabuhanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, uburezi n’ibindi, ku buryo usanga ishusho n’isura umuganura ufite ubungubu, ntabwo ukigarukira ku buhinzi n’ubworozi.”

Yavuze ko by’umwihariko uyu mwaka harishimirwa umufatanyabikorwa mushya, Umuryango Mpuzamahanga wita ku biribwa (FAO), uzakoresha umuganura nk’umuyoboro wo gukora ubukangurambaga bwo guteza imbere ibihingwa haba mu rubyiruko, abikorera ndetse no mu bucuruzi kugira ngo ibinyampeke, cyane intoya bihingwe binacuruzwe ndetse binatezwe imbere.

Impamvu ngo ni uko no mu muganura ari ibihingwa byahabwaga agaciro cyane bikanabahwa.

Igihembwe cy’ihinga gishize 2023 B, mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Turere tumwe na tumwe, umusaruro cyane uw’ibigori ntiwagenze neza kubera imvura yacitse kare, hakabaho izuba ryinshi.

Ku muganura abana bahabwa ifunguro gakondo
Ku muganura abana bahabwa ifunguro gakondo

Byukusenge avuga ko n’ubwo byagenze gutyo bitazabuza abantu kuganura nk’ibisanzwe.

Yagize ati “Abaturage bazaganura nk’ibisanzwe n’ubwo imyaka iteze neza ariko ntabwo bivuze ko hari ibyeze kubera ko umusaruro wose utajyanwa muri icyo gikorwa, ibikoreshwa mu kuganura ntabwo bizabura birahari.”

Biteganyijwe ko ku rwego rw’Igihugu, ibirori byo kwizihiza umunsi w’umuganura bizabera mu Karere ka Rutsiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka