Iburasirazuba: Bateye ibiti by’imbuto zizabunganira mu mirire myiza

Ku itariki ya 26 Ugushyingo 2022, umuganda usoza ukwezi mu Ntara y’Iburasirazuba wibanze ku bikorwa byo gusibura imirwanyasuri ndetse no gutera ibiti by’imbuto ziribwa.

Mu Karere ka Bugesera intumwa za rubanda zifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Nyamata, Akagari ka Kinazi, Umudugudu wa Cyeru, mu muganda, ahacukuwe imirwanyasuri.

Hacukuwe imirwanyasuri mu Murenge wa Nyamata
Hacukuwe imirwanyasuri mu Murenge wa Nyamata

Nyuma y’umuganda, Abadepite basuye ibikorwa by’ubuvuzi byegerejwe abaturage, basura Ikigo Nderabuzima cya Nyamata ndetse abaturage banasuzumwa indwara zitandura.

Bateye ibiti birimo iby'imbuto ziribwa n'ibindi birwanya isuri
Bateye ibiti birimo iby’imbuto ziribwa n’ibindi birwanya isuri

Mu Karere ka Gatsibo, Abadepite bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Muhura, Akagari ka Taba, Umudugudu wa Rugarama mu muganda rusange usoza ukwezi k’Ugushyingo, hakaba hacukuwe imirwanyasuri ku musozi uhanamye ku buso bwa hegitari 7, bubakira abatishoboye, banatunganya imihanda y’imigenderano.

Nyuma y’Umuganda rusange, hatangijwe icyumweru cy’Ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa kuva tariki 26 Ugushyingo kugera tariki 09 Ukuboza 2022, ubwo bukangurambaga bukaba bufite insanganyamatsiko igira iti "Twimakaze indangagaciro zo kurwanya ruswa, inkingi y’iterambere rirambye"

Kugira ngo ibiti by'imbuto bibashe gukura neza, byashyizweho ifumbire mvaruganda
Kugira ngo ibiti by’imbuto bibashe gukura neza, byashyizweho ifumbire mvaruganda

Abaturage bahawe ubutumwa butandukanye burimo kwirinda ruswa, amakimbirane mu muryango, isuku n’isukura no kwifashisha gahunda y’Irembo mu gihe basaba serivise mu rwego rwo kuborohereza gukora ingendo bajya mu buyobozi.

Abadepite barimo Hon. Uwamariya Veneranda, Hon Bitunguramye Diogene na Hon Hindura Jean Pierre baganiriye n’abaturage b’Umurenge wa Muhura kuri gahunda za Leta zitandukanye zirimo no kwita ku byiciro byihariye, urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga.

Muri uyu muganda mu Karere ka Kayonza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr. Jeanne Nyirahabimana ndetse n’itsinda ry’abadepite bayobowe na Hon Kalinijabo Barthelemy, bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Kabarondo, Akagari ka Cyinzovu ahashyizwe ifumbire mvaruganda mu mirima ihinzemo ibiti by’imbuto biri ku buso bwa Hegitari 1,150.

Ni icyanya cy’ibiti by’imbuto zitandukanye zirimo imyembe, avoka, ibinyomoro n’ibindi, kikaba cyaratunganyijwe ku bufatanye bw’Akarere ka Kayonza n’umushinga wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi wa KIIWP.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwagaragarije itsinda ry’Abadepite ko muri iki cyumweru, bari mu bukangurambaga butandukanye burimo kurwanya ruswa n’Akarengane bwatangijwe ku itariki ya 26 Ugushyingo 2022, Ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gushishikariza abaturage kwirinda indwara ya Ebola no guteza imbere umuco w’isuku n’isukura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr Nyirahabimana Jeanne, yibukije abaturage ko uyu mushinga w’imbuto Leta yawushyizemo amafaranga menshi, abasaba kubungabunga ibi biti by’imbuto kuko bizabagirira akamaro mu minsi iri imbere.

Abagore ba Muhura na bo ntibatanzwe ku muganda
Abagore ba Muhura na bo ntibatanzwe ku muganda

Mu butumwa Abadepite bagejeje ku baturage bitabiriye umuganda, basabye abaturage kurwanya ihohoterwa rikigaragara mu muryango, gutoza abana umuco no kubaha uburere bwiza, kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro, gutoza abakiri bato indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda, kwita ku isuku n’isukura, kwibumbira mu makoperative no kurwanya ruswa n’Akarengane batangira amakuru ku gihe.

Abaturage bitabiriye umuganda bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo bitandukanye.

Mu Karere ka Kirehe, umuganda usoza ukwezi k’Ugushyingo wakorewe mu Murenge wa Mushikiri, Akagari ka Bisagara, mu guhanga umuhanda ureshya na Kilometero eshatu (3), uhuza utugari twa Bisagara na Cyamigurwa, unyura ku ruganda rwa kawa rwa Nyakabande.

Utugari twa Bisagara na Cyamigurwa tugiye kujya duhahirana
Utugari twa Bisagara na Cyamigurwa tugiye kujya duhahirana

Mu Karere ka Ngoma, umuganda wakorewe mu Murenge wa Rukumberi, ahatewe ibiti 2,000 ku buso bwa hegitari zirindwi (7), mu rwego rwo kurengera ibidukikije no gukemura ikibazo cy’ibicanwa kigaragara muri aka gace.

Mu butumwa nyuma y’umuganda, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Nyiridandi Mapambano Cyriaque, yasabye abaturage kwita ku biti byatewe ari ibivangwa n’imyaka ndetse n’ibitanga imbuto ziribwa.

Mu Murenge wa Rukumberi hamaze guterwa ibiti muri rusange 48,922 kandi ngo igikorwa kirakomeje.

Imidugudu ya Rukiri na Rwinyange yatangiye gukora umuhanda uyihuza
Imidugudu ya Rukiri na Rwinyange yatangiye gukora umuhanda uyihuza

Mu Karere ka Nyagatare, Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Hon. Edda Mukabagwiza yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Rwimiyaga Akagari ka Kabeza mu muganda wo guhanga umuhanda uhuza Imidugudu ya Rukiri na Rwinyange ureshya na Kilometero zirindwi (7).

Hon. Mukabagwiza yasabye abaturage kurangwa n’indangagaciro z’ubupfura, kubaka ubumwe no kugira uruhare mu kubaka Igihugu.

Yagize ati "Buri munyarwanda akwiye kumva ko ari inshingano za buri wese kugira uruhare mu kubaka Igihugu cyacu, kugira indangagaciro zo kuba impfura no kubaka ubumwe nk’Abanyarwanda kandi bugahera mu miryango."

Mu Murenge wa Musheri, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, yifatanyije n’Abaturage mu muganda wo kubumba amatafari yo kubakira Mukarusine Anastasie utishoboye wo mu Mudugudu wa Rukundo, Akagari ka Ntoma.

Babumbye amatafari yo kubakira umukecuru utishoboye
Babumbye amatafari yo kubakira umukecuru utishoboye

Nyuma y’umuganda hatanzwe ubutumwa bujyanye no gutegura indyo yuzuye hagamijwe kurwanya imirire mibi, hanatangwa ibinini by’inzoka. Abaturage kandi bakanguriwe kubungabunga umutekano, kwirinda amakimbirane, kurwanya ibiyobyabwenge n’ibisindisha no kwita ku burere n’uburezi bw’abana.

Mu muganda usoza ukwezi k’Ugushyingo mu Karere ka Rwamagana, itsinda ry’Abadepite ryifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Musha mu gucukura imirwanyasuri.

Abaturage basabwe gukomeza kurwanya isuri mu mirima yabo kugira ngo ubutaka bwera butazatwarwa n’isuri bityo barusheho gukomeza kubona umusaruro utubutse.

I Rwamagana abaturage basabwe kurwanya isuri mu mirima yabo
I Rwamagana abaturage basabwe kurwanya isuri mu mirima yabo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka