Iburasirazuba: Batashye ibikorwa remezo birimo Stade z’imikino n’imihanda ya kaburimbo

Mu rwego rwo kwibohora ku nshuro ya 28, mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba hatashywe ibikorwa remezo bitandukanye harimo imihanda ya kaburimbo mu mijyi ya Kayonza, Kirehe na Ngoma, ndetse na Stade y’Akarere ya Ngoma n’iya Nyagatare.

Batashye Stade ya Ngoma
Batashye Stade ya Ngoma

Mu kwishimira ibimaze kugerwaho mu myaka 28 u Rwanda rumaze rwibohoye, mu Karere ka Nyagatare nk’ahatangirijwe urugamba rwo kwibohora hakozwe urugendo rw’amaguru rw’ibilometero 20, kuva i Nyagatare kuri Stade kugera i Gikoba, ahari indake y’uwari umuyobozi w’urugamba rwo kubohora Igihugu.

Uru rugendo rwakozwe n’abaturage basanzwe, urubyiruko, abayobozi barangajwe imbere na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana ndetse n’inzego z’Umutekano.

Guverineri Gasana yavuze ko impamvu y’uru rugendo, ari ugusubira mu mateka bikanahuzwa n’aho Abanyarwanda bageze uyu munsi n’aho bagana.

Imihanda ya kaburimbo
Imihanda ya kaburimbo

Yavuze ko kwibohora bivuze ubuzima no kwishimira ibimaze kugerwaho kubera imiyoborere myiza.

Ati “Perezida wa Repubulika wayoboye urugamba rwo kwibohora yaduhaye ubuzima, kubaho, aduha iterambere, ubuyobozi bwiza, imibereho myiza, kwigira, aduha ubufatanye, agarura ubumwe n’umuco.”

Urugendo nk’uru rwakozwe ku wa 03 Nyakanga mu Karere ka Ngoma, ubwo hatahwaga Stade y’ako karere yuzuye itwaye hafi Miliyari 10, Hoteli y’inyenyeri eshatu ndetse n’imihanda ya kaburimbo yoroheje ku burebure bwa Kilometero 4.5.

Uko ibikorwa byatashywe hagendewe kuri buri Karere

Mu Karere ka Bugesera huzuye isoko rito rya Mareba, umuyoboro w’amazi wa Gashora, abatishoboye i Ntarama bubakirwa amazu yo kubamo, hatahwa ibitaro byimukanwa i Nyamata, inzu y’abikorera i Nyamata, ndetse n’umuhanda ureshya na Kilometero 20.

Mu Karere ka Gatsibo hubatswe ibiraro bihuza utugari mu Mirenge ya Nyagihanga, Kabarore na Rwimbogo.

Hari imiyoboro y’amazi ya Rwandabarasa, Minago, Byimana no kongerera ubushobozi urugomero rw’amazi rwa Gihengeri.

Bubatse amasoko mato
Bubatse amasoko mato

Mu Karere ka Kayonza hubatswe inzu y’ababyeyi ifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda miliyoni 321, hubakwa isoko rito rya Kibare mu Murenge wa Ndego n’irya Kageyo mu Murenge wa Mwiri.

Hubatswe agakiriro ka Cyarubare mu Murenge wa Kabare, inzu ya Mwarimu i Rukore mu Murenge wa Gahini, ibiro by’utugari twa Murama, Karambi na Kiyovu ndetse n’ibiro by’Umurenge wa Nyamirama.

Mu Mujyi wa Kayonza hubatswe imihanda ya kaburimbo ku burebure bwa Kilometero 4.5, hubatswe amarerero y’abana i Kabare na Kabukara muri Ruramira.

Hotel y'Inyenyeri eshatu y'Akarere ka Ngoma
Hotel y’Inyenyeri eshatu y’Akarere ka Ngoma

Mu Murenge wa Gahini bubakiye uwamugariye ku rugamba inzu yo kubamo, ndetse n’abatishoboye bubakirwa amazu yo kubamo mu Mirenge yose.

Abaturage begerejwe amazi meza aturuka mu butaka hifashishijwe ingufu z’imirasire y’izuba, nayikondo, ikidendezi cy’amazi cya Mucucu (Valley dam ya Mucucu) hanatahwa umuyoboro w’amashanyarazi wa Kajevuba.

Mu Karere ka Kirehe hubatswe umuyoboro w’amashanyarazi mu Mirenge ya Mpanga, Kigarama na Musaza ndetse n’amavuriro y’ibanze ya Mahama na Gatore.

Abatishoboye mu Mirenge yose bubakiwe amacumbi, hatahwa isoko mpuzamipaka rya Rusumo, hubakwa imihanda ya kaburimbo ya kilometero 4.5 mu mujyi wa Nyakarambi, ndetse n’iy’igitaka mu Mirenge ya Gahara, Gatore, Musaza, Kigina, Mushikiri, Kirehe na Mpanga.

I Ngoma batashye Sitade y’Akarere yuzuye itwaye Amafaranga y’u Rwanda hafi Miliyari 10, Kaburimbo yoroheje ndetse na Hoteli y’inyenyeri eshatu.

I Nyagatare hibanzwe mu gucanira abaturage, cyane abatishoboye bahabwa urumuri rukoresha imirasire y’izuba, kubaka inyubako y’Umurenge wa Rukomo ndetse mu minsi ya vuba hakaba hazatahwa Stade y’Akarere ka Nyagatare, abafana ba Sunrise ikipe y’Akarere bahaye izina rya Gologota.

Udukiriro
Udukiriro

Akarere ka Rwamagana abatishoboye mu Mirenge yose bubakiwe inzu zo kubamo, kimwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi i Rubona.

Huzuye umuyoboro w’amazi wa Gahengeri na Nyakariro, Akagari ka Nyamatete kabona ibiro ndetse hubakwa n’amarero y’abana mu Mirenge yose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka