Iburasirazuba: Bashishikarijwe gucukura imirwanyasuri, kuzirika ibisenge no gufata amazi y’imvura

Umuganda usoza ukwezi kwa Nzeri 2022, mu Ntara y’Iburasirazuba wibanze ku bikorwa byo gukumira ibiza, ahacukuwe imirwanyasuri izibira amazi kujya mu mirima ndetse abaturage basabwa kuzirika ibisenge by’inzu zabo no gufata amazi azivaho, kwita ku mibereho y’abageze mu zabukuru no kujyana ku ishuri abana bose bagejeje igihe cyo kwiga.

Guverineri Gasana n'Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC bakoreye umuganda i Bugesera
Guverineri Gasana n’Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC bakoreye umuganda i Bugesera

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assumpta, bafatanyije n’abaturage b’Akagari ka Rugando, Umurenge wa Nyarugende, Akarere ka Bugesera mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Nzeri, ahacukuwe imirwanyasuri ku musozi uhanamye mu Mudugudu wa Nsoro.

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yifatanyije n'abaturage ba Rubona mu gucukura imirwanyasuri
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yifatanyije n’abaturage ba Rubona mu gucukura imirwanyasuri

Mu Karere ka Gatsibo, umuganda wakorewe mu Mudugudu wa Rubira Akagari ka Rubona Umurenge wa Kiziguro ahacukuwe imirwanyasuri ifata amazi yajyaga mu mirima y’abaturage.

I Kayonza abajyanama bifatanyije n'abaturage mu bikorwa by'umuganda
I Kayonza abajyanama bifatanyije n’abaturage mu bikorwa by’umuganda

Mu Karere ka Kayonza, abagize inama njyanama n’ubuyobozi bw’Akarere bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Mukarange mu gucukura imirwanyasuri.

Mu nama nyuma y’umuganda abaturage bashishikarijwe kuzirika ibisenge by’inzu no gufata amazi ava ku nzu kugira ngo adasenyera abaturanyi, basabwe kandi gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ku batarabutanga, kwizigamira muri Ejo Heza no kujyana abana bose ku ishuri.

Abakiri bato basabwe gufasha abageze mu zabukuru babasura no kubafasha mu buzima busanzwe hagamijwe kubanezeza dore ko ngo kunezeza umubyeyi ari ukunezeza Imana.

Mu Karere ka Kirehe abayobozi bafatanyije n’abaturage b’Umudugudu wa Rwamuzima, Akagari ka Butezi, Umurenge wa Gahara mu bikorwa byo gucukura no gusibura imirwanyasuri mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’imvura iteganyijwe mu minsi iri imbere.

Mu nama nyuma y’umuganda, abaturage bibukijwe kwirinda ibiza bazirika ibisenge by’inzu ndetse banafata amazi ava kuri ibyo bisenge, kugira umuco w’isuku n’isukura ndetse no gutwara ku ishuri abana bose bagejeje igihe cyo kwiga.

Inteko itora abunzi yasabwe gutora inyangamugayo
Inteko itora abunzi yasabwe gutora inyangamugayo

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, kandi yanitabiriye ibikorwa by’amatora y’abunzi ku rwego rw’Akagari aho yasabye inteko itora gutora inyangamugayo zizafasha mu kunga Abanyarwanda.

I Ngoma, Umuyobozi w’Akarere, Niyonagira Nathalie, n’inzego z’umutekano bafatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Gashanda, Akagari ka Mutsindo ahacukuwe imirwanyasuri hagamijwe gukumira amazi yajyaga mu mirima y’abaturage.

Hanatewe kandi urubingo mu mirima ihuje ku buso bwa hegitari 150 kuri site ya Nyakabingo.

I Ngoma basabwe gutwara abana bose bagejeje igihe ku ishuri
I Ngoma basabwe gutwara abana bose bagejeje igihe ku ishuri

Mu nama ya nyuma y’umuganda abaturage basabwe kubaka umuryango uhamye kandi uzira amakimbirane, kurwanya ibiza bazirika ibisenge by’inzu zabo, kujyana abana bose ku ishuri no kwimakaza isuku mu ngo no ku mubiri.

Abaturage kandi banasabwe gusura abageze mu zabukuru no kubafasha mu buzima busanzwe harimo kubashakira amacumbi ku batayafite.

Mu Karere ka Nyagatare umuganda usoza ukwezi kwa Nzeri wabereye ku musozi wa Nyabweshongwezi ahacukuwe imirwanyasuri ku buso bwa hegitari eshanu.

Mu butumwa bwatanzwe nyuma y’umuganda, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yibukije abaturage ko kurwanya isuri bifasha mu kubungabunga ubutaka no kwiyongera k’umusaruro w’ubuhinzi.

Yagize ati “Ni toni nyinshi z’ubutaka bwera zitwarwa n’isuri buri mwaka ari na yo mpamvu dufite inshingano zo kububungabunga kugira ngo tuzabusigire abazadukomokaho buzabagirire akamaro. Inyungu zo kubungabunga ubutaka ni izacu muri rusange.”

Abaturage ba Nyagatare basabwe gukumira no kwirinda indwara ya Ebola yabonetse muri Uganda
Abaturage ba Nyagatare basabwe gukumira no kwirinda indwara ya Ebola yabonetse muri Uganda

Abaturage ba Nyagatare kandi bibukijwe ko mu Gihugu cy’igituranyi cya Uganda hari indwara ya Ebola, abasaba kuyikumira no kuyirinda no gutanga amakuru ku muntu wavuye muri icyo Gihugu.

Mu Karere ka Rwamagana umuganda rusange wabereye mu Kagari ka Rweru Umurenge wa Munyaga ahacukuwe imirwanyasuri mu mirima y’abaturage no ku misozi hagamijwe guhangana n’amazi ashobora kuboneka ari menshi kubera imvura irimo kugwa muri iki gihe.

Abaturage ba Rwamagana basabwe kugira umuco w'isuku
Abaturage ba Rwamagana basabwe kugira umuco w’isuku
Abaturage bamwe bamaze guca imirwanyasuri ku mirima yabo
Abaturage bamwe bamaze guca imirwanyasuri ku mirima yabo
Abo mu nzego z'umutekano na bo bari mu bitabiriye umuganda
Abo mu nzego z’umutekano na bo bari mu bitabiriye umuganda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka