Iburasirazuba: Basanga Imidugudu yose ishobora kubaho itarangwamo icyaha
Abakuru b’Imidugudu 503 mu Ntara y’Iburasirazuba, batangiye guhabwa ubumenyi butuma Imidugudu yabo ihora itekanye, itarangwamo icyaha, ndetse ikaba n’ishingiro ry’iterambere ry’umuturage.

Atangiza iki gikorwa mu Karere ka Kayonza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr Jeanne Nyirahabimana, yavuze ko ikigamijwe ari ukugera ku muturage, cyane ko ku Mudugudu hari abayobozi benshi ndetse n’abakorerabushake ku buryo umwe ashobora gukurikirana ingo eshatu, umuturage akamenya gahunda za Leta bikamufasha kwiteza imbere.
Avuga ko Umudugudu utagira icyaha ushoboka, mu gihe buri wese abigezemo uruhare ndetse habayeho n’ikumira.
Yagize ati “Hari Imidugudu imaze amezi menshi ubona nta bintu by’ibyaha byagiye bigaragaramo icyo ni cyo cyerekezo, aho umuntu asiga ikintu hanze akagisanga, atikanga uza kumwiba cyangwa kugira nabi kose.”
Akomeza agira ati “Ni icyerekezo dushaka kujyamo tugire Imidugudu itekanye kandi ifite uko irinzwe. Icyo dushaka ni uko irondo rikorwa neza kurenza uko bikorwa uyu munsi, ariko no gukumira aho umuntu aza mu Mudugudu ntihagire umenya ibye ejo agakora ikintu kibi, abantu bagatangira kwibaza impamvu nta wakurikiranye ibye.”
Ku wa Kabiri tariki ya 25 Gashyantare 2025, hari hatahiwe Abakuru b’Imidugudu 108 yo mu Karere ka Nyagatare, aho bahawe ubumenyi buzabafasha kugira Imidugudu itagira icyaha, iyobowe neza, aho abaturage bumva kandi bagashyira mu bikorwa gahunda za Leta zigamije imibereho myiza n’iterambere ryabo.
Dr. Nyirahabimana avuga ko iyi gahunda yatekerejwe nyuma yo kubona ko hari Imidugudu y’Intangarugero, igaragara hirya no hino mu Turere tugize iyi Ntara nk’uwa Gakoma mu Murenge wa Karangazi Akarere ka Nyagatare, Umudugudu wa Nkondo II mu Murenge wa Rwinkwavu Akarere ka Kayonza, Umudugudu wa Nyagasozi mu Murenge wa Sake Akarere ka Ngoma n’ahandi.
Ibi ngo byatumye hatekerezwa uburyo iyi mikorere myiza yagera n’ahandi, kugira ngo habeho Imidugudu myinshi y’icyitegererezo, mu rwego rwo kwihutisha iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Abakuru b’Imidugudu bahawe ibiganiro bitandukanye birimo ikiganiro ku mudugudu w’icyitegererezo mu miyoborere mpinduramatwara kandi utarangwamo icyaha, ikiganiro ku micungire y’umutekano, kurwanya no gukumira ibyaha mu Mudugudu, Uruhare rw’Umudugudu mu gushyira mu bikorwa Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) 2024-2029 n’ibindi.
Umukuru w’Umudugudu wa Akayange, Mugume George, avuga ko kugira Umudugudu utekanye kandi uteye imbere byashoboka, bahereye ku ngero z’imwe mu Midugudu yamaze kubigeraho.
Ati “Umurenge wa Karangazi ntuyemo ni wo na Sabiti (Umukuru w’Umudugudu w’icyitegererezo wa Gakoma) abamo, iyo nkurikiranye nta gishya kindi uretse gukurikirana ibintu akabishyira mu bikorwa. Twese uko turi hano nta kintu kiremereye cyatunanira uretse kudakurikirana ibyo dukora.”

Mu Ntara y’Iburasirazuba yose, hatoranyijwe Imudugudu 503 y’icyitegererezo (Umudugudu 1 muri buri kagari), ikazakurikiranwa by’umwihariko buri mezi atandatu (6), kugira ngo ibe intangarugero mu guhindura imibereho y’umuturage abigizemo uruhare.
Nyuma yo gusesengura umusaruro uzaba wavuye muri iyi Midugudu, hazakurikiraho ikiciro cya kabiri ku buryo ubu bumenyi bahawa buzagezwa no mu yindi Midugudu isigaye.
Abo bayobozi b’Imidugudu barahabwa ubwo bumenyi guhera ku wa mbere tariki ya 24 bakazageza tariki ya 27 Gashyantare 2025.
Ohereza igitekerezo
|
Twebwe abantu,hali ibyaha bikomeye tutajya tuvuga,nyamara ari ibyaha bikomeye mu maso y’imana.Dore bimwe muli ibyo byaha: Urugero,kwibera mu byisi gusa ntushake Imana,igufata nk’umwanzi wayo.Kandi abantu nyamwinshi niko bameze.Bibera mu gushaka ibyisi gusa ntibashake Imana.Ikindi cyaha gikomeye cyane,ni ukuba mu madini asenga mu buryo budahuje na bible.Urugero ni abasenga ubutatu,nyamara bible ivuga ko Imana ishobora byose kandi idapfa,ari Se wa Yezu gusa.Yezu yerekanye ko abantu benshi ari abali mu madini imana itemera.Imana ivuga ko abo bose izabarimbura ku munsi w’imperuka wegereje.