Iburasirazuba: Basabwe gufata neza umusaruro no kuganuza abatarawubonye
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, arasaba abaturage babashije kubona umusaruro kuwufata neza ariko bakanibuka bagenzi babo batawubonye bakabaganuza.
Yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 04 Kanama 2023, mu birori byo kwizihiza umunsi w’Umuganura.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Umuganura, Isôoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kudaheranwa”.
Mu Karere ka Bugesera bishimiye ko ubu batangiye kubona umusaruro w’urutoki kubera kumenya guhangana n’indwara ya kirabiranya yatumaga badashobora kubona umusaruro.
Umuganura ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo wizihirijwe mu Murenge wa Ngarama aho abaturage bibukijwe ko uretse kwishimira ibyagezweho bakwiye no kwishimira amahoro Igihugu gifite, banasabwa kwirinda icyabacamo ibice, bimakaza Ndi Umunyarwanda.
Kuri uyu munsi w’umuganura, mu Karere ka Gatsibo hakomeje igikorwa cyo gushyikiriza Abakuru b’Imidugudu inyoroshyangendo z’amagare mu rwego rwo kubunganira kunoza neza inshingano zabo.
Uretse gukomeza gahunda yatangiye yo guha amagare Abakuru b’Imidugudu, uyu munsi kandi Abafashamyumvire mu buhinzi n’ubworozi bo mu Karere ka Gatsibo bahawe telefone zigezweho the zizabafasha mu kunoza inshingano zabo.
Perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Gatsibo, Sibomana Said, yasabye abaturage ko bakwiye kuganura ibyo bejeje, ariko bakazirikana kubungabunga ibikorwa remezo bamaze kwegerezwa no gukomeza kuzirikana Ubumwe n’ubudaheranwa na Ndi Umunyarwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza, bwahisemo gusangira umuganura n’abaturage b’Umurenge wa Murama aho abaturage bishimira ibyo bejeje muri uyu mwaka ariko nanone biha n’ingamba zo kuzamura umusaruro umwaka utaha.
Ku rwego rw’Akarere ka Kirehe, umunsi w’Umuganura wizihirijwe mu Murenge wa Kigarama, ahishimiwe ibikorwa by’ubuhinzi bamaze kugeraho ariko nanone n’ubworozi kuko bumaze gutera imbere.
Mu Karere ka Kirehe, umuganura wizihirijwe mu Murenge wa Rurenge, abaturage bakaba bagaragaje ko babashije kubona umusaruro w’ubuhinzi kubera gufashwa kubona imashini zuhira imusozi cyane cyane abegereye inkengero z’ibiyaga.
Ku rwego rw’Akarere ka Nyagatare, umunsi w’Umuganura wizihirijwe mu Murenge wa Rwimiyaga mu Kagari ka Gacundezi, ahishimiwe ko kuri hegitari 77, 258 z’ubuso bwahinzweho ibihingwa byatoranyijwe birimo Soya, Ibigori, Imyumbati, Umuceri n’ibishyimbo hasaruwe umusaruro ungana na toni 229,148 n’ubwo imvura yagiye kare.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, we yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rwamagana, by’umwihariko abo mu Murenge wa Mwulire, akaba yabibukije ko Umunsi w’Umuganura ari uwo kuganuzanya no gusangira.
Yabasabye ko ubufatanye n’ikinyabupfura bikwiye kuba umuhigo w’Abanyarwanda bose kandi uyu muhigo ugafatwa nk’umuco uhuje Abanyarwanda bose.
Yagize ati “Nk’Abanyarwanda tugomba gukomeza umuco wacu kandi ugashingirwa ku mahitamo yacu, ababashije kubona umusaruro murasabwa kuwufata neza kandi mukagira umuco wo kuganuza abandi batabashije kuwubona.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|