Iburasirazuba: Bamwe mu barwanye urugamba rwo kubohora Igihugu bashimiwe
Mu kwihiza umunsi w’Intwari z’Igihugu ku ncuro ya 31 mu Ntara y’Iburasirazuba, bamwe mu bahoze ari abasirikare ba RPA Inkotanyi barwanye urugamba rwo kubohora Igihugu, bakaba bari mu kiruhuko cy’izabukuru bahawe ishimwe ku bwitange bagaragaje.

Mu Karere uyu munsi wizihirijwe kuri sitade y’Akarere, aho ibirori byabanjirijwe n’umukino w’umupira w’amaguru mu bagore ku makipe y’Imirenge ya Kamabuye na Ngeruka, yageze ku mukino wa nyuma mu irushanwa Umurenge Kagame Cup.
Ni ibirori byitabiriwe n’Ingabo z’u Rwanda zikorera muri Bugesera ndetse n’abaturage.
Tariki ya 1 Gashyantare 2025, ubwo hizihizwaga umunsi w’Intwari mu Karere ka Gatsibo, ku nsanganyamatsiko igira iti "Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere”, ku rwego rw’Akarere wizihirijwe mu Murenge wa Kabarore.
Umwe mu bari ku rugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi uri mu kiruhuko cy’izabukuru, yashyikirijwe inzu yo kubamo.
Depite Ntezimana Jean Claude wari umushyitsi mukuru, yasabye abaturage gukomeza ubumwe kuko aribwo pfundo ry’iterambere ry’Igihugu.

Mu Karere ka Kayonza ho umunsi ubanziriza umunsi nyirizina uw’Intwari z’Igihugu, ubuyobozi bw’Akarere n’ubwa Pariki y’Akagera bashyikirije Koperative GIKADINI y’abahinzi b’urusenda mu Murenge wa Kabare, Akagari ka Cyarubare, batashye inzu yumishirizwamo urusenda.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yibukije abanyamuryango bayo kubyaza umusaruro amahirwe bagerejweho na Leta, bagakora ibikorwa byinshi by’iterambere.
Yagize ati “Twifuza ko umuntu ugiye muri Koperative atera imbere mu buryo bufatika, abana bakiga neza, akishyura Mituweli ku gihe kandi akizigamira no muri EjoHeza.”
Iyi nzu yuzuye itwaye Miliyoni 45 z’Amafaranga y’u Rwanda irimo n’imashini yumisha urusenda, bikaba byarafashije abahinzi kutagira umusaruro wangirika no kubona inyungu nyinshi bakiteza imbere.
Umunsi ubanziriza uw’Intwari kandi mu Karere ka Kirehe, Umuyobozi wako Rangira Bruno, n’abandi bayobozi yifatanije n’urubyiruko rwo mu ishuri rya Rusumo High School n’abarezi, mu gitaramo gisingiza Intwari z’Igihugu.

Meya Rangira, yabibukije ko aribo Rwanda rw’ejo, ko aribo bayobozi b’ejo, abibutsa ko hari byinshi byakozwe harimo iterambere ryagezweho, ubuyobozi bwiza n’ibindi abasaba kwiga kandi neza, bakagira ikinyabupfura ku ishuri bakirinda amacakubiri n’ibiyobyabwenge.
Umunsi w’Intwari z’Igihugu mu Karere ka Ngoma, wizihirijwe kuri sitade y’Akarere aho itsinda ry’Abadepite riyobowe na Uwineza Beline, Visi Perezida ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Kibungo.
Umuyobozi w’Akarere, Niyonagira Nathalie, yagarutse ku bikorwa byaranze Intwari z’u Rwanda ashimira ingabo zari iza RPA, zitanze zikabohora Igihugu asaba urubyiruko gukomeza kugira indangagaciro z’umuco Nyarwanda, bakanga ikibi, birinda amacakubiri n’ibindi byose bitanya Abanyarwanda.
Mu Karere ka Nyagatare wizihirijwe mu Murenge wa Karama, Akagari ka Nyakiga aho babiri mu barwanye urugamba rwo kubohora Igihugu, Uwigira Telesphore na Nsanzabandi Chadrack bari mu kiruhuko cy’izabukuru, bahawe inka y’ishimwe ku bwo kwitanga batizigama bagaragaje mu kubohora u Rwanda.

Depite Bitunguramye Diogène, yasabye abaturage gukora ibikorwa bigamije kubaka Igihugu.
Yagize ati "U Rwanda rwarahanzwe, rurubakwa kandi rugomba gukomeza kubakwa n’Abanyaranda".
Umugoroba ubanziriza umunsi w’Intwari z’Igihugu, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yifatanyije n’abaturage n’urubyiruko bo mu Mujyi wa Rwamagana, mu gitaramo gisingiza Intwari z’Igihugu.



Ohereza igitekerezo
|