Iburasirazuba: Bakoze umuganda wo kubakira abatishoboye

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko, mu Ntara y’Iburasirazuba bakoze umuganda wo gusana no kubakira abatishoboye amazu yo kubamo ndetse banataha ikigo kizafashirizwamo abana b’abakobwa basambanyijwe bagaterwa inda.

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu yishimiye gufatanya n'urubyiruko mu muganda wo kubakira abatishoboye
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu yishimiye gufatanya n’urubyiruko mu muganda wo kubakira abatishoboye

I Gatsibo wizihirijwe mu Mirenge yose uko ari 14 ariko ku rwego rw’Akarere ubera mu Murenge wa Kiramuruzi. Waranzwe n’umuganda wihariye wo gusana no kubaka amazu y’abatishoboye, by’umwihariko urubyiruko rukaba rwubakiye umusaza Karimijabo Charles wo mu Mudugudu wa Amataba Akagari ka Akabuga.

I Kayonza, umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko wizihirijwe mu Murenge wa Ruramira ahakozwe umuganda wo gukemura bimwe mu bibazo bibangamiye abaturage ndetse n’imishinga y’urubyiruko yahize iyindi irahembwa.

Batashye ikigo kizafashirizwamo abana b'abakobwa basambanyijwe bagaterwa inda
Batashye ikigo kizafashirizwamo abana b’abakobwa basambanyijwe bagaterwa inda

Mu Murenge wa Rwinkwavu hatashywe ikigo kizafashirizwamo abana b’abakobwa basambanyijwe bagaterwa inda.

Ni ikigo cyuzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 700. Abana bazafashwa mu gusubizwa ku ishuri, abandi bigishwe imyuga itandukanye ndetse n’ababyeyi babo babumbirwe mu makoperative.

I Jarama na ho babanje gucukura umusingi kugira ngo bazabone uko bubakira utishoboye
I Jarama na ho babanje gucukura umusingi kugira ngo bazabone uko bubakira utishoboye

Mu Karere ka Ngoma uyu munsi wizihirijwe mu Murenge wa Jarama naho bakaba bibanze ku muganda wo kubumba amatafari no gusana inzu z’abatishoboye.

Uyu muganda ngo ukaba warateguwe mu rwego rwo gufasha abaturage kwihuta mu iterambere.

Ibi birori byasojwe n’umukino w’umupira w’amaguru wahuje ikipe y’Akagari ka Kibimba n’iy’aka Karenge two mu Murenge wa Jarama.

Mu Karere ka Nyagatare umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko wizihirijwe mu Murenge wa Rwempasha ku rwego rw’Akarere ahakozwe umuganda wo gusiza ikibuga cy’umupira gifasha urubyiruko kwidagadura.

I Rwempasha batunganyije ikibuga cy'umupira w'amaguru mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'urubyiruko
I Rwempasha batunganyije ikibuga cy’umupira w’amaguru mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko

I Nyagatare kandi imishinga itanu (5) y’urubyiruko yahize indi mu marushanwa yateguwe na DOT Rwanda, yahawe ibihembo aho ibiri ya mbere buri wose wahawe 800,000FRW naho indi itatu ikurikiraho ihabwa 500,000FRW kuri buri wose.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, yasabye urubyiruko gufatanya n’ababyeyi mu bikorwa byubaka Igihugu, kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inda zitateguwe.

Yagize ati “Mufatanye n’ababyeyi banyu mu bikorwa byubaka Igihugu, mwitabire umuganda, inteko z’abaturage ariko cyane cyane mwirinde ibiyobyabwenge, inda zitateguwe n’izindi ngeso mbi.”

Mu Karere ka Rwamagana, umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko wabereye mu Murenge wa Muhazi ahakozwe umuganda wihariye w’urubyiruko wo gusana no kubaka amazu y’abatishoboye.

Umukecuru Mukagakwaya Konsesa w’imyaka 60 batangiye kumwubakira inzu kuko atari afite aho aba.

Inzu ya Mukagakwaya yatangiye kuzamurwa
Inzu ya Mukagakwaya yatangiye kuzamurwa

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yashimiye buri wese witabiriye umuganda ku gikorwa cyiza bakoze, ababwira ko umuganda ari igikorwa cyahozeho kuva kera mu Banyarwanda aho bahuzaga imbaraga bagahurira ku gikorwa umuntu umwe atakwishoboza bakamufasha icyo gikorwa kikarangira.

Yavuze ko u Rwanda rwifuza abana bari mu mashuri kandi batanywa ibiyobyabwenge.

Ati “U Rwanda twifuza abana bato bose bari mu ishuri kandi batari mu mirire mibi, buri muturage arara mu nzu ye yizeye ko ari buramuke adafite ubwoba ko imvura nigwa inzu iri bumugwe hejuru cyangwa ikamuvira.”

Yagiriye inama urubyiruko ko hatifuzwa urubyiruko runywa ibiyobyabwenge no gutwara inda zitateguwe kandi buri muturage wese afite agaciro kandi buri wese abona iby’ingenzi bimufasha kubaho no kubeshaho umuryango we kandi ko ibyo byose bizagerwaho ku bufatanye bwa buri wese, atari abayobozi bonyine.

Igikorwa cyasojwe Umuyobozi w’Akarere aha imipira yo gukina urubyiruko izajya ibafasha gukora siporo kugira ngo ubuzima bwabo burusheho kumera neza.

Imishinga y'urubyiruko yahize indi yahawe ibihembo
Imishinga y’urubyiruko yahize indi yahawe ibihembo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka