Iburasirazuba: Abongerera agaciro umusaruro ukomoka ku buhinzi baracyagorwa n’ibyangombwa by’ubuziranenge

Ba rwiyemezamirimo bato bongerera agaciro umusaruro ukomoka ku buhinzi bavuga ko bagorwa cyane no kubona ibyangombwa by’ubuziranenge bityo ibyo bakora bikabura isoko nabo bakadindira mu iterambere.

Babitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Kanama 2024, ubwo mu Karere ka Rwamagana hafungurwaga kumugaragaro imurikabikorwa ry’abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba aho abamurika benshi bari mu bikorwa byo kongerera agaciro umusaruro ukomoka ku buhinzi ndetse n’ubukorikori.

Nsabimana Theoneste wo muri Koperative Ingenzi yo mu Karere ka Gatsibo igizwe n’urubyiruko yongerera agaciro umusaruro ukomoka ku mbuto cyane inanasi, amatunda n’imyembe ndetse n’urutoki avuga ko mu myaka umunani bamaze bakora batangiye kwiteza imbere.

Avuga ko n’ubwo ibyo bakora bikunzwe ku isoko ryo mu Karere ariko nanone badashobora gukora byinshi bijya ku isoko ry’Igihugu kuko nta byangombwa by’ubuzirange barabona n’ubwo batangiye kubisaba guhera mu mwaka wa 2018 akifuza ko bakoroherezwa nk’abafite inganda ntoya bijyanye n’ubushobozi bwazo.

Ati “Umushinga umaze imyaka umunani ariko nta cyangombwa cy’ubuziranenge cyakora icya RFDA batwizeje ko dushobora kukibona ukwezi gutaha ariko S mark yo ni urugendo rugikomeje.”

Akomeza agira ati “Ibintu rero bidafite ibyangombwa ntiwashyira ku isoko ngo bishoboke kandi kuzuza ibyangombwa basaba birahenze ugereranyije n’ubushobozi tuba dufite, bakwiye kutworohereza nk’abantu bakizamuka naho ubundi kumara imyaka umunani ukora udacuruza bitera igihombo.”

Koperative ingenzi igizwe n’urubyiruko 20 rukorana n’abahinzi 45 bakorera ku buso bungana na hegitari 42 bakaba baratanze akazi ku bakozi 44 harimo 26 bahoraho. Imashini bafite zifite ubushobozi bukora umutobe w’imbuto wa litiro 2,400 ku munsi ndetse na litiro 6,000 z’inzoga zikozwe mu bitoki ku kwezi.

Nyiransabimana Agnes w’imyaka 48 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Ngoma, akora amavuta y’amamesa yifashishwa mu guteka, isabune ndetse n’ibiryo by’amatungo mu gihingwa cyitwa ikigazi.

Uyu wahereye ku mwuga w’ubudozi nabwo yongerewe ubumenyi n’umushinga wa PPMER mu mwaka wa 2004 ari nabwo yize gukora isabune avuga ko afite imbogamizi ebyiri zirimo kutagira imashini zimufasha mu byo akora ndetse no kubona ibyangombwa by’ubuziranenge.

Agira ati “Uyu mushinga natangiye nta bushobozi mfite bwo gushaka imashini. Indi mbogamizi mbona abashoramari n’abakiriya b’aya mavuta yo kwisiga yitwa Sandrine ariko nta S Mark mfite, bishoboka ubuyobozi bwamfasha.”

N’ubwo hari izo mbogamizi ariko Nyiransabimana ubu akoresha abakozi batandatu nabo bashobora kuziyongera mu gihe yaba abonye ubushobozi bwihingira igihingwa cy’ikigazi akanabona icyangombwa cy’ubuziranenge.

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, Nkurunziza Jean de Dieu, yizeje abikorera bifuza ibyangombwa by’ubuziranenge ko bazabakorera ubuvugizi bikaboneka.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko ku rwego rwa buri Karere hari abakozi bashinzwe gufasha abantu kubona ibyangombwa by’ubuzirange bityo bakwiye kubagana bakabagira inama.

Yasabye ariko abaturage b’Intara y’Iburasirazuba kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi no kuwungerera agaciro kugira ngo babe isoko ryagutse ry’abaguzi.
Ati “Biradusaba kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi no kuwungerera agaciro kugira ngo tube isoko ryagutse ry’abaguzi binaturinde guha icyuho za magendu ziza kwangiza ibyo tuba twagezeho.”

Yabasabye kandi kwibumbira mu makoperative kuko aribwo abantu babasha gufatanya kandi bakanungurana ubumenyi.

Iri murikagurisha ryatangiye kuwa 17 Kanama rizasozwa kuwa 03 Nzeri 2024, rikaba ryaragombaga kwitabirwa n’abamurika 260 ubu hakaba hamaze kuboneka 80% byabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka