Iburasirazuba: Abikorera basabwe kongera ibyo bakora mu bwinshi no mu bwiza

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze, arasaba abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba kongera ingano y’ibyo bakora mu bwiza no mu bwinshi, ndetse bakagura n’amasoko bakagera ku ya mpuzamahanga.

Imurikabikorwa ryiganjemo ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi
Imurikabikorwa ryiganjemo ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi

Yabibasabye ku Cyumweru tariki ya 27 Kanama 2023, ubwo yasozaga imurikabikorwa ryari rimaze iminsi 12 ribera mu Karere ka Rwamagana.

Iri murikabikorwa ryitabiriwe n’abamurika 194 harimo n’abaturutse hanze y’Igihugu, ibyamuritswe ahanini bikaba byari ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Umwe mu bamurika, Sezikeye Valens ukomoka mu Karere ka Nyagatare, avuga ko uretse kuba baracuruje bakanunguka ubumenyi, ngo imurikabikorwa ryatumye babona n’amasoko mashya bakaba bagiye kongera ubwinshi bw’ibyo bakora.

Yagize ati “Imurikabikorwa rifasha abantu kwiyungura ubumenyi, kuko hahurira abantu benshi bakora ibintu bitandukanye bakungurana ubumenyi, kandi burya kwiga ni ukwigana. Hari abatari bazi ibikorwa bya bamwe ariko kugeza ubu hari abamenye inganda zacu, ku buryo twungutse abakiriya benshi.”

Imurikabikorwa ryitabiriwe n'abamurika baturutse hanze y'Igihugu
Imurikabikorwa ryitabiriwe n’abamurika baturutse hanze y’Igihugu

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, Nkurunziza Jean de Dieu, avuga ko umwihariko w’iri murikabikorwa ari uko hagaragayemo udushya twinshi, bitandukanye n’ayaribanjirije uhereye ku baryitabiriye, kuko kuri iyi nshuro hajemo n’abanyamahanga.

Yagize ati “Uyu mwaka habonetse abamurika benshi, 194, ndetse hazamo n’abanyamahanga, bitandukanye na mbere. Ibi bikomeje gushyirwamo imbaraga ibikorerwa iwacu byamenyekana ku buryo byateza imbere abikorera, ndetse n’Intara muri rusange.”

Mu ijambo rye, Minisitiri Ngabitsinze yashimiye abategura iri murikabikorwa, kuko abaryitabira bagenda biyongera buri mwaka, by’umwihariko urubyiruko n’abanyamahanga nabo bakitabira.

Yagiriye abikorera inama yo kongera ibyo bakora mu bwinshi no mu bwiza, ndetse bakagura amasoko.

Muri iyi minsi 12 ryari rimaze, abikorera baturutse hirya no hino mu Ntara y’Iburasirazuba, bagaragarije abagiye babagana ibyo bakora, byiganjemo ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi no kongerera umusaruro ubikomokaho agaciro, ibikorerwa mu nganda zo mu Rwanda, ubukorikori n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka