Iburasirazuba: Abayobozi batowe bahawe umukoro wo guteza imbere abaturage

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana yasabye abayobozi batowe mu midugudu guharanira imibereho myiza, iterambere n’umutekano by’abaturage.

Yabibasabye ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ukwakira 2021 nyuma yo gukurikirana amatora y’inzego z’ibanze mu Karere ka Nyagatare.

Guverineri Gasana yashimiye abaturage ubwitabire bagaragaje ndetse no kuba bihitiyemo inyangamugayo.

Ku rundi ruhande ariko yasabye abayobozi bagiriwe icyizere bagatorwa gushyira imbere umuturage n’iterambere rye.

Ati "Abatowe bagomba kuzirikana amagambo atatu, umuturage utekanye, uteye imbere kandi afite imibereho myiza."

Kuba hari benshi mu bayobozi bari basanzweho basubiyemo ngo ni ikimenyetso ko bakoze neza kandi bumva Politiki ya Leta bityo bakazatoza abandi mu nshingano batorewe.

Yasabye abayobozi batowe guharara mu nshingano zo kurengera umuturage aho kumuhutaza mu gihe bashyira mu bikorwa gahunda za Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka