Iburasirazuba: Abayobozi basabwe ubufatanye mu gukumira icyahungabanya umwana

Abayobozi mu nzego zitandukanye mu Ntara y’Iburasirazuba basabwe ubufatanye mu kurera no kurinda icyahungabanya abana harimo imirire mibi, kubasambanya, ubuzererezi n’ibindi.

Abana bahawe amata
Abana bahawe amata

Byagarutsweho ku wa Kane tariki ya 23 Werurwe 2023, ubwo hizizwaga Umunsi Wahariwe Imbonezamikurire y’Abana Bato, ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba bikaba byabereye mu Karere ka Gatsibo.

Kwizihiza uyu munsi byabanjirijwe no gusura amarerero abiri y’abana bato mu Murenge wa Ngarama harimo n’urugo mbonezamikurire rw’abana bafite ubumuga, hagamijwe kureba imikorere y’ayo marerero no kuganiriza bamwe mu babyeyi bayafitemo abana.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, Umutoni Nadine, yavuze ko uru rugo rwakira abana bafite ubumuga ari urugero rwiza rwerekana ko abana bafite ubumuga badakwiye guhezwa mu ngo mbonezamikurire kandi ko bashobora kurererwa hamwe n’abandi bana.

Abanyamadini na bo basabwe uruhare rwabo mu kurinda abana
Abanyamadini na bo basabwe uruhare rwabo mu kurinda abana

Mu butumwa yatanze, yasabye buri wese gushyira mu bikorwa imbonezamikurire y’abana bato uko bikwiye kuko bizafasha kubaka umunyarwanda ubereye u Rwanda, usobanukiwe, wiyizeye, ubana n’abandi neza kandi ufite ubumenyi bukwiye.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) Dr. Usta Kaitesi, yasabye abayobozi gukurikirana ingo mbonezamikurire no kugira ubufatanyabikorwa bunoze.

Yashishikarije kandi ababyeyi kuza ku isonga mu kurera abana babo mu rwego rwo kunganira ibikorwa n’inkunga bitangwa na Leta.

Abayobozi beretswe uko abana bakangurwa ubwonko
Abayobozi beretswe uko abana bakangurwa ubwonko

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yibukije abayobozi mu byiciro bitandukanye baje kwizihiza Umunsi Wahariwe Imbonezamikurire y’Abana Bato, ko Perezida wa Repubulika yatanze umurongo aho yagize ati “Ntabwo dushaka Igihugu kigwingiye", maze asaba buri wese kugira uruhare mu guhangana n’ibibazo bikigaragara.

Ati “Nk’abayobozi twisuzume turebe ngo ubu birapfira he kuba hakiri ibibazo bibangamiye uburenganzira bw’umwana, nk’imirire mibi mu bana, gusambanya abana, ubuzererezi, abana batiga, abakoreshwa imirimo ivunanye n’ibindi bitabakwiriye. Dufatanye twese kurera no kurinda abana icyabahungabanya.”

Guverineri Gasana kandi yashimiye bamwe mu babyeyi n’abandi bafatanyabikorwa bafashe iya mbere mu kugira uruhare mu gushyigikira gahunda y’ingo mbonezamikurire y’abana bato, kuko ngo batanga umusanzu ukomeye mu kurerera Igihugu no kubaka ejo hazaza heza hacyo.

Gukangura ubwonko bw'abana bafite ubumuga hakiri kare bibafasha gukura neza
Gukangura ubwonko bw’abana bafite ubumuga hakiri kare bibafasha gukura neza
Abayobozi mu nzego zose basabwe ubufatanye mu kurwanya icyahungabanya umwana
Abayobozi mu nzego zose basabwe ubufatanye mu kurwanya icyahungabanya umwana
Bamwe mu batanze inzu zabo zigakorerwamo nk'ingo mbonezamikurire bashimiwe
Bamwe mu batanze inzu zabo zigakorerwamo nk’ingo mbonezamikurire bashimiwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka