Iburasirazuba: Abayobozi basabwe gufatanya mu gukemura ibibazo by’abaturage

Abayobozi mu nzego z’ibanze mu Ntara y’Iburasirazuba, basabwe kwisuzuma bakareba ko ibyo abaturage bari babategerejeho babatora babishyira mu bikorwa, ariko bakanarushaho gushyira hamwe mu kubakemurira ibibazo.

Abayobozi barasabwa gufatanya mu gukemura ibibazo by'abaturage
Abayobozi barasabwa gufatanya mu gukemura ibibazo by’abaturage

Babisabwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Nzeli 2022, ubwo yaganiraga n’abayobozi b’iby’ibyiciro bitandukanye mu nzego z’ibanze mu Ntara yose, ndetse n’abafatanyabikorwa kuri gahunda zitandukanye zigamije kwihutisha iterambere n’imibereho by’umuturage.

Minisitiri Gatabazi yabwiye aba bayobozi ko hari intambwe imaze guterwa, ariko ko urugendo rukiri rurerure mu kugera ku cyerekezo cy’u Rwanda, maze asaba buri muyobozi gukora mu buryo budasanzwe mu gukemura ibibazo by’abaturage no kubageza ku iterambere.

Yagize ati “Zirikana ko ibyo ukora byose mu kazi ushinzwe ubikora mu izina rya Perezida wa Repubulika, bityo ukore nk’uko abyifuza. Twegere abaturage, tubahe serivisi nziza, tubakemurire ibibazo, nibwo uzaba koko washyashyaniye umuturage.”

Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney
Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney

Yabasabye kandi kwisuzuma bakareba niba ibyo abaturage bari babatezeho babatora, aribyo barimo kubona ariko nanone bagashyira hamwe mu gukemurira abaturage ibibazo.

Ati “Iyi nama kandi itume mwisuzuma murebe niba ibyo abaturage bari babitezeho mu gihe babatoraga ari byo barimo kubona, niba koko murimo gushyashyanira umuturage. Uko turi hano twese duhagarariye Guverinoma imwe, tugomba gushyira hamwe mu gukemura ibibazo abaturage bafite.”

Minisitiri Gatabazi kandi yasabye abayobozi gukoresha ikayi y’ibibazo by’abaturage igomba kwandikwamo na buri rwego uko ikibazo cyakemuwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka