Iburasirazuba: Abaturage barasabwa kwirinda ababashukisha akazi bakabarya utwabo

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdoun Twizeyimana, arasaba abaturage cyane urubyiruko kwirinda ababashukisha akazi bakabarya utwabo, ahubwo bagatanga amakuru byihuse kugira ngo bafatwe.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, CIP Hamdoun Twizeyimana
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdoun Twizeyimana

Abitangaje mugihe hari abatekamutwe bamaze iminsi bahamagara abantu babizeza akazi ndetse n’aho gukorera heza mu Turere twa Nyagatare na Kayonza.

Umusore wifuje ko amazina atatangazwa, ukomoka mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Kabarondo, avuga ko kuwa 24 Nyakanga uyu mwaka wa 2020, yahamagawe n’umuntu amubaza impamvu yiyandikishije gukora ikizamini cy’uburezi mu Karere ka Nyagatare ariko ntaze kugikora.

Ngo yamubwiye ko yari yiyandikishije no mu Karere ka Gatsibo akaba ari na ho yagikoreye ndetse aranagitsinda.

Uwo wamuhamagaye ngo yamubwiye ko akora mu ishami ry’uburezi mu Karere ka Nyagatare, anamumenyesha ko hari abakoreye ibizamini i Gatsibo bagiye kuzazana i Nyagatare, kandi na we abarimo, bityo yiteguye kumushakira ikigo cyiza.

Ati “Umuntu yarampamagaye ambwira ko akora mu buyobozi bw’uburezi mu karere, ambaza impamvu ntaje gukora ikizamini mubwira ko nakoreye Gatsibo, nyuma ambwira ko hari abo bagiye gukurayo bakabazana Nyagatare bityo agiye kumpfasha akanshakira ikigo cyiza”.

Akomeza agira ati “Namubwiye ko n’ubundi nsanzwe mfite akazi mu mashuri yigenga ko nshaka kujya muri Leta ariko n’ubundi banshyize aho ntishimiye ntakajyamo. Yumvise ko ntabirimo cyane arambwira ngo azamvugisha kuwa 27 Nyakanga 2020 gusa nta kiguzi yari yakambwiye kuri iyo serivise”.

Uko kubyanga ariko ngo yabitewe n’uko hari hashize iminsi mike undi mutekamutwe amuriye amafaranga ibihumbi 17.

Kuyamuha ngo yamushutse ko hari urubyiruko rugiye guhugurwa n’Akarere ka Kayonza rukajya mu baturage kubarura abagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19, kandi uzagira ayo mahirwe agomba kujya ahembwa ibihumbi 15 ku munsi mugihe cy’iminsi 30.

Nubwo kubona ako kazi byari ubuntu ariko ngo buri wese yasabwaga amafaranga ibihumbi 30 yo kugura amasarubeti abiri, agakarito k’udupfukamunwa ndetse n’uturindantoki.

Kwanga gucikanwa n’ayo mahirwe ngo yahise amwoherereza ibihumbi 17 yari afite kuri telefone andi akayamuha bukeye mu ntoki.

Akimara kuyamuha ngo yagiye ku biro by’Umurenge wa Kabarondo aho yari busange abandi asanga nta muntu n’umwe uhari amenya ko yatekewe umutwe.

Agira ati “Namaze kuyamuha hari ku cyumweru njya ku murenge aho yambwiye abandi bari nsanga ibiro byose birafunze, muhamagaye arambwira ngo araje nyuma nagiye ku kigo nderabuzima yari yambwiye ko batangira amahugurwa y’ako kazi nsanga ntabo, nongeye kumuhamgara nsanga telefone yavuyeho kare, menya ko natekewe umutwe nyine”.

Ngo yihutiye kujya kuri sitasiyo ya Polisi imwegereye atungurwa no kuhasanga umukobwa na we batwaye ibihumbi 30.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdoun Twizeyimana, arasaba urubyiruko kwirinda abarushukisha akazi cyangwa aho gukorera heza, ahubwo bakajya bihutira guhita batanga amakuru kugira ngo abo bantu bafatwe.

Ati “Abantu bakwiye kwirinda ababashuka kuko niba ari akazi batsindiye ntabwo kompanyi runaka ari yo imusaba kwigurira ibikoresho mbere yo kujya mu kazi, igihe ahamagawe n’umuntu nk’uwo akwiye kumenyesha Polisi cyangwa RIB uwo muntu agafatwa”.

Ingingo ya 174 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, iteganya igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu, ku muntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya, yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo Koko abatekamutwe babaye benshi mugihe abarezi bakoraga ibizamini by’akazi, ariko twakomeje kujya dusaba abarezi ko badakwiye kujya baha agaciro telephone zibabeshya kumuha akazi Kandi yarakoze ikizamini n’amanota ataratangazwa cg niyo yaba yaratangajwe igihe cyo watsinze buri wese aba azi imyanya yatangajwe, abatsinze n’umwanya ariho kuburyo abona ko akazi ahita akabona cg ajya kuri waiting Kandi nta kiguzi bisaba.

Barezi mukomeze kuba maso nk’uko njya mbabwira iyo mumpamagaye

DDE Nyagatare yanditse ku itariki ya: 3-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka