Iburasirazuba: Abaturage barasabwa gutura ku butaka buto

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), kirasaba abaturage mu Ntara y’Iburasirazuba gutura hato hashoboka bubaka inzu zijya hejuru, aho gutura ku misozi batandukanye kuko bizorohereza Leta kubagezaho ibikorwa remezo ariko nanone bigafasha mu kuzigama ubutaka bukorerwaho ibikorwa by’ubuhinzi.

Abaturage barasabwa gutura ku butaka buto
Abaturage barasabwa gutura ku butaka buto

Babisabwe ku wa Kane tariki ya 04 Mutarama 2024, ubwo Ikigo NISR cyagaragarizaga Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba, Ubuyobozi bw’Uturere n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, ibyavuye mu Ibarura Rusange rya 5 ry’Abaturage n’Imiturire mu Rwanda, hibandwa by’umwihariko ku bireba iyi Ntara.

Iri barura ryagaragaje ko Intara y’Iburasirazuba, ariyo ituwe cyane n’abaturage 3,563,145 bangana na 26.9% by’abaturage bose b’Igihugu.

Iyi Ntara kandi ni yo yakira abantu benshi baza kuyituramo, kuko mu myaka 10 ishize yakiriye abakabakaba Miliyoni bavuye mu zindi Ntara.

Ku kilometero kimwe hatuye abaturage 433, naho igipimo cy’uburumbuke mu Ntara y’Iburasirazuba mu mwaka wa 2022 cyari kuri 3.9%, ikaba iya mbere ifite igipimo cy’uburumbuke mu Gihugu cyose bigaragaza ubwiyongere buri hejuru.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yashimiye Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo buhoraho bwo gukora ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire, kuko bifasha mu kureba aho bageze mu ibipimo ngenderwaho no gutegura igenamigambi, hagamijwe kwihutisha iterambere no guhindura ubuzima bw’umuturage.

Yavuze kandi ko kuba ibarura Rusange rya 5 ry’Abaturage n’Imiturire ryaragaragaje ko iyi Ntara ituwe cyane kurenza izindi, bisaba abayobozi kurebera hamwe uko ibipimo ngenderwaho bihagaze haba mu buzima, uburezi, imikoreshereze y’ubutaka, guhindura imikorere no gukora igenamigambi rishingiye ku guhindura ubuzima bw’umuturage, kongera umusaruro no kugera ku ntego/ibipimo zitandukanye igihugu cyihaye.

Ati “Umwihariko dufite hano ni uko iyi Ntara ari ikigega cy’Igihugu mu buhinzi n’ubworozi, turakora ku buryo ubutaka bukoreshwa neza, tukabungabunga ubutaka bw’ubuhinzi tukongera umukamo kugira ngo ibitunga abaturage nabyo bigende byiyongera, ariko nanone tunateganyiriza abaturage bacu mu myaka itanu iri imbere”.

Avuga kandi ko ari amahirwe ku Ntara n’Igihugu muri rusange, kuko umubare munini ari urubyiruko ku buryo ubuyobozi n’ababyeyi bagomba kurwegera kugira ngo rugire indangagaciro, ariko no kubaha ubumenyi bwatuma babasha gukorera mu Gihugu no hanze yacyo.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe amabarura muri NISR, Habarugira Venant, avuga ko kuba abaturage benshi bagana Intara y’Iburasirazuba kubera amahirwe ahari, kandi ubutaka butiyongera, bikwiye gutuma abantu batekereza gutura ahantu hato hashoboka bagatura bagana hejuru.

Yagize ati “Ni ugutekereza gutura ahantu hato hashoboka bagana hejuru kuruta uko batura ku misozi batandukanye, kuko bizorohereza Leta kubagezaho ibikorwa remezo ariko bizanatuma tuzigama ubutaka bwo guhingaho.”

Avuga ko uko abaturage biyongera bakenera n’ibiribwa, bityo mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy’imirire hakwiye kubaho kongera umusaruro ku butaka buto, ariko nanone birinda kubugabanya babuturaho.

20.9% by’abatuye Intara y’Iburasirazuba nibo batuye mu mijyi, mu gihe hifuzwa ko mu myaka 25 abatuye imijyi baba bageze kuri 70%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka