Iburasirazuba: Abana baracyatinya kuvuga ihohoterwa bakorerwa

Bamwe mu bana basambanyijwe bagaterwa inda, bavuga ko batinye kuvuga ihohoterwa bakorewe kubera gutinya ko ababyeyi babo babirukana bakabaho nabi.

Umukobwa twahaye izina rihimbano rya Uwimana Diane wo mu Karere ka Gatsibo, yatewe inda afashwe ku ngufu mu gihe yavaga ku ishuri mu masaha y’umugoroba.

Avuga ko umusore wayimuteye yari asanzwe amutereta ariko yaramuhakaniye, nyuma amutegera nzira amufata ku ngufu.

Uwimana ngo yatinye kubwira iyi nkuru nyirakuru ubyara nyina babanaga kubera gutinya ko yamwirukana.

Ati "Ubundi iwacu ni muri Gakenke ariko mama yarapfuye, papa ashaka undi mugore niko kuza kwigira inaha kwa nyogokuru. Maze gufatwa ku ngufu ku myaka 17, natinye kubwira nyogokuru kuko natinyaga ko yanyirukana ntafite iyo njya. Yabimenye ntwite aho yabuze uko abigenza arandeka n’ubwo yajyaga anyuzamo akambwira nabi ngo ndi indaya."

Uwimana amaze kubyara ngo yahuye n’ikibazo cy’uko bashakaga ko ariwe ushaka ibitunga umuryango wose, nyamara ntaho akura dore ko n’uwamufashe ku ngufu yatorotse atazi iyo aba.

Kuri ubu afite umwana w’imyaka ibiri arikodeshereza, ubushobozi akaba abukura ku bucuruzi bw’imboga n’imbuto acuruza.

Yifuza kuba yasubukura amashuri kuko yafashwe ku ngufu yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, ariko ngo yabuze uwo yasigira umwana.

Mugenzi we wo mu Karere ka Nyagatare twise Kantengwa Jovanice, yatewe n’inda ku myaka 15 n’umusore wabanje kumuha ibisindisha.

Na we ngo ntiyabibwiye ababyeyi kubera gutinya ko bamwirukana n’ubwo baje kubimenya, kubera ko inda yakuraga babibona.

Yagize ati "Twagiye gusura abantu turi batatu ariko umwe yaraturutaga, urebye ni we watugambaniye kuko tutamenye uko twasambanyijwe kandi twaranywaga Fanta. Ibyo bintu sinaributinyuke kubivuga kuko bari kunyica. Urebye badushyiriyemo inzoga kuko nongeye kumenya ubwenge mbona nasambanyijwe. Uwansambanyije akantera inda namubwiwe n’uko ariwe unyigambyeho nyuma."

Ababyeyi be bakimenya ko afite inda baramubajije ababwiza ukuri ntibagira icyo bamutwara, ndetse bamufasha no gutanga ikirego uwamuhohoteye aratoroka.

Uyu ubu yize umwuga w’ubudozi ku buryo ariho akura ibyo akeneye mu gutunga umwana we kuko byose atabihabwa n’ababyeyi be.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, asaba ababyeyi kurushaho kwereka abana babo urukundo, kugira ngo nabo batinyuke kubabwira ihohoterwa baba bakorewe.

Ati “Umubyeyi iyo agaragarije umwana urukundo na we amwibonamo ku buryo amubwira ibyamushimishije n’ibyamubabaje. Ikindi kandi mu gihe umwana ahuye n’ihohoterwa, akwiye kwegerwa agahumurizwa kuko aba yahungabanye.”

Umuryango utari uwa Leta wita ku burenganzira bw’umugore n’umukobwa, Empower Rwanda, uvuga ko gufasha abana bahohotewe ari mu buryo bwo kubavura ibikomere, ariko nanone kwibutsa ababyeyi inshingano zabo zo kurera.

Kuri ubu ufasha abana b’abakobwa basambanyijwe bagaterwa inda mu buryo bwo kubona ubutabera, kubigisha imyuga itandukanye, abasubiye mu mashuri asanzwe bagahabwa ibikoresho by’ibanze.

Unagirana ariko ibiganiro n’ababyeyi ku kurushaho kwita ku burere bw’abana babo, no kubahumuriza mu gihe bahuye n’ihohoterwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka