Iburasirazuba: Abana 670 ntibiga kubera guterwa inda
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, arasaba ababyeyi n’abandi bantu bose kugira uruhare rufatika mu kurera neza abana, hagamijwe kubarinda ihohoterwa.

Yabitangaje ku wa Mbere tariki ya 19 Nzeli 2022, ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Guverineri Gasana avuga ko ababyeyi bafite uruhare mu kubaka umuryango mwiza, uzavamo abana beza bazavamo abayobozi b’Igihugu.
Avuga ko kuri ubu mu Ntara yose habarurirwa abana barenga 670 batiga, kubera guterwa inda z’imburagihe. naho abataye amashuri bose muri rusange barenga 2,000.
Avuga ko umudugudu ugizwe n’abayobozi benshi ku buryo badakwiye kurebera ihohoterwa ry’abana.
Ati "Umudugudu ugizwe n’abayobozi benshi mu byiciro bitandukanye bagera kuri 80, ntabwo rero dukwiye kugira ibi bibazo by’abana bahohoterwa barebera. Hari ahantu hakiri ibyuho kandi nijye nawe n’abayobozi, ni abarimu, ni ababyeyi buri Munyarwanda wese afite inshingano, twese dufatanye muri iyo nzira kurinda umwana ihohoterwa."

Bamwe muri abo bana batacyiga kubera impamvu zinyuranye, harimo amakimbirane mu miryango, ngo hari abari mu mihanda, abakoresha ibiyobyabwenge ndetse n’abatewe inda.
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Usta Kayitesi, yibaza impamvu ababyeyi barutishije amatungo abana babo, kuko iyo bayabuze bahangayika nyamara umwana yatinda gutaha bakabifata nk’ibisanzwe.
Yagize ati “Ihene irabura mugahangayika mukarara muyishakisha mukanyura ahantu hose mubaririza, ariko umwana akajya iyo utazi agataha saa yine ntumubaze iyo yari ari, kenshi agasanga waniryamiye. Kuki mudakunda abana banyu ahubwo mugakunda amatungo mworoye?”
Muri iki cyumweru hazibandwa kukuganiriza abana bahohotewe bagaterwa inda. no kumenya ibibazo ndetse bikanakemurwa.
Mu gutangiza iki cyumweru, 10 mu batewe inda bahawe ibikoresho by’isuku n’ibitenge kugira ngo bunganirwe mu kurera neza abana babo.
Umwe muri aba bana tutashatse gutangaza amazina ye, avuga ko yatewe inda afite imyaka 14 ayiterwa n’umusore wabaga iwabo mu muryango, ahacumbitse yiga gutwara ibinyabiziga.
Avuga ko atazi icyo bapfanaga ariko gihari kuko yazanywe nk’umwana mu muryango. Uyu ngo yacunze ababyeyi bagiye gusenga amufata ku ngufu amutera inda.
Ati “Jye sinzi icyo dupfana ariko kirahari ababyeyi banjye nibo bakizi, yacunze ku isabato bagiye gusenga amfata ku ngufu ntinya kubibwira ababyeyi, babimenye ntwite mba aribwo mbivuga na we ahita atoroka n’ubu sinzi iyo aba.”

Uyu mwana ubu wujuje imyaka 16 y’amavuko, ngo yatereranywe n’umuryango we ku buryo n’ubwo akiwubamo ahora abwirwa amagambo amukomeretsa.
Ohereza igitekerezo
|