IBUKA irishyuza Kabuga impozamarira ya miliyari 50FRW

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rushobora kuburanisha Félicien Kabuga umwe mu bari ku isonga ryo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi, urubanza rwe rukaba rwarasubitswe mu gihe kitazwi n’urwego rwasigaranye inshingano z’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (IRMCT).

Felicien Kabuga
Felicien Kabuga

Félicient Kabuga w’imyaka 90, ashinjwa ibyaha birimo kuba ku isonga mu bateye inkunga bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibyaha yaramaze igihe aburanishwa kuva mu 2020.

Urukiko rw’ubujurire rwa IRMCT ku itariki 7 Kanama 2023, rwafashe icyemezo cyo kurekeraho kuburanisha Kabuga ruvuga ko ari ku mpamvu z’uburwayi n’ubushobozi buke bwo kwitabira urubanza; ibi bikaba byaranenzwe n’Abacitse ku icumu rya Jenoside bavuga ko ari uguteshuka ku nshingano k’urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye.

Nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’u Rwanda (RBA), Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, kuri uyu wa Gatatu rwakiriye ikirego cya IBUKA gisaba ko Kabuga aryozwa ibyangijwe na Jenoside yateye inkunga bibarirwa muri miliyari zIsaga 50,6FRW.

Urukiko rwasabye abunganira IBUKA ari bo Janvier Bayingana na Jean Bosco Ndubumwe kwerekana gihamya y’icyo kirego no kugaragaza ko byakozwe mu buryo bwubahirije amategeko.

IBUKA yavuze ko gutanga icyo kirego byanyuze mu nzira zemewe kandi ku gihe kugira ngo bamenyeshe uregwa, bikaba byari bimaze igihe bitegurwa hagendewe ku mitungo yangijwe n’ubuzima bw’abantu bishwe bitewe n’ibikorwa bya Kabuga mu gihe cya Jenoside.

Mu byo kabuga ashinjwa, harimo gutanga inkunga y’amafaranga yo kugura intwaro (imbunda n’imihoro) zakoreshejwe mu kwica Abatutsi, no gushinga radiyo rutwitsi ya RTLM, yagize uruhare nyamukuru mu guhamagarira ku mugaragaro Abahutu gutsemba Abatutsi.

Urukiko rwafashe icyemezo cyo kumenyesha Kabuga iby’urwo rubanza, ibirego bikubiyemo ndetse ruvuga ko ashobora kuburanishwa ahibereye cyangwa agahagararirwa n’abamwunganira mu mategeko igihe yaba atabonetse.

Umucamanza mukuru yavuze ko urukiko ruzatanga undi mwanzuro w’ikigomba gukorwa (kuburanisha urubanza cyangwa kubireka), abunganira IBUKA nabo bakaba bakiriye icyo cyemezo.

Urukiko ruzafata umwanzuro ku itariki 22 Nzeri 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka