IBUKA irasaba amahanga guta muri yombi abakoze Jenoside bakihisheyo

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (IBUKA), urasaba amahanga gutanga ubutabera ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ita muri yombi abagize uruhare mu Jenoside.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Naphtal Ahishakiye, avuga ko kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zarataye muri yombi Umunyarwanda Eric Nshimiye wari umaze imyaka isaga 30 yihishahisha muri icyo gihugu nyuma yo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari intambwe nziza agasaba ko ibindi bihugu bigicumbikiye abakoze Jenoside nabo babakurikirana bagashyikirizwa ubutabera.

Ati “ Hari abantu bagiye bashakishwa ndetse bagashyirwa ku rutonde ko bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ugasanga amahanga arebera ntibatabwe muri yombi bagakomeza kwidegembya”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA asanga gutinda gutanga ubutabera kubakoze ibyaha bya Jenoside bari hirya no hino mu mahanga bituma abafashwe badahanwa uko bikwiye bitewe n’ikigero cy’imyaka baba bagezemo.

Aha yatanze urugero rwa Kabuga Felicien waburanishijwe ariko kubera ubusaza n’indwara zitandukanye yari afite urukiko rugafata ibindi byemezo mu gihe iyo atabwa muri yombi hakiri kare yari guhanwa hatitawe kuri ibyo bibazo by’ubuzima afite.

Ahishakiye yatanze urundi rugero kuri Bucyibaruta wahamijwe Jenoside akaza kurekurwa kubera impamvu z’uburwayi.

Ati “ Aba bose iyo batabwa muri yombi mbere hose ntabwo hari kuboneka izindi mpamvu izo arizo zose zituma badakora ibihano bahawe.Uretse kuba hari abatinda gutabwa muri yombi hari n’abapfuye batagejwe mu butabera urugero navuga nka Maj. Protais Mpiranya washakishwaga kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi, wapfuye muri 2006 atagejejwe imbere y’Ubutabera”.

Ahishakiye avuga ko IBUKA isaba guhabwa ubutabera ku barokotse Jenoside kuko kuba hari abakidegembya barayikoze nta butabera bwuzuye buba bwatanzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka