Ibiziriko bikorwa n’abafite ubumuga ni imari ikenewe ku isoko

Uwitwa Simbarikure Evariste bakunze kwita Mushi w’i Kagugu mu Karere ka Gasabo, kimwe n’abandi benshi bafite utubari hirya no hino mu gihugu, yahisemo gutaka ibiziriko bikozwe mu birere by’insina ku muryango bw’inzu y’ubucuruzi bwe.

Mushi yitiriye akabari ke ‘Ibiziriko’, bitewe n’uko amarido akozwe mu bindi bintu bitari ibirere ngo abangamira abakiriya be kandi akaba adashohora kuramba nk’ibiziriko by’ibirere bikozwe mu nsina z’i Rwanda.

Mushi yagize ati “Ibi biziriko bimaze imyaka irindwi kandi urabona nta kibazo bifite, muri byo nta byuma bibamo ngo biragushwaratura, kandi ntabwo bibangama. Ni imberabyombi ugereranyije n’ibya ruzungu, kandi bikaba iby’iwacu (Made in Rwanda)”.

Mushi avuga ko ibiziriko bikozwe mu birere by’insina bikenewe cyane, kuko hari n’abandi benshi bafite utubari bagiye bamwigana, ndetse na we hari abo yagiye yigana.

Abakoresha amarido y’ibiziriko bikozwe mu birere by’insina bavuga ko babikundira kuba ari nk’umwenda utabasaba kumeswa, udacuyuka kubera izuba cyangwa ngo ushwanyaguzwe n’umuyaga, kandi ushobora kuboneka ku bwinshi mu Rwanda.

Amarido y’ibiziriko ava he?

Ibi biziriko usanga ku tubari bikorwa n'abafite ubumuga bo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro
Ibi biziriko usanga ku tubari bikorwa n’abafite ubumuga bo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro

Mu mwaka wa 2008 uwitwa Kayibanda Cyril, umwe mu bafite ubumuga akaba atuye mu Kagari ka Ayabaraya mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, yatangiye kwanga gutungwa n’imfashanyo gusa, yiyemeza kuboha ibirere by’insina akabikuramo ibikoresho bitandukanye.

Hageze mu mwaka wa 2014, Kayibanda ashaka bagenzi be bafite ubumuga, bishyira hamwe bashinga Koperative ‘Abunzubumwe’, bashaka ababigisha kuboha amarido akozwe mu birere, imikeka, intebe, ibikapu n’imitako itandukanye, ndetse batangira no korora ihene.

Kayibanda yagize ati “Ariya marido y’ibirere wabonye aturuka muri koperative yacu aho ari hose hano mu Mujyi wa Kigali. Twumvise tutagomba guhora duteze amaboko Leta”.

Bitewe no gusabwa byinshi byiyongera ku kuba bafite ubumuga, iyo koperative y’abantu 31 ntabwo yateye imbere byihuse, ndetse hageze mu mwaka wa 2018 bagikora amarido y’ibirere atarenga 10 mu kwezi.

Bagize amahirwe muri uwo mwaka Ambasade ya Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA) mu Rwanda, itanga amadolari ibihumbi 250 (hafi miliyoni 250 y’u Rwanda) anyujijwe mu muryango wita ku bafite ubumuga Humanity&Inclusion (HI).

Uwo muryango wahise utangiza umushinga witwa PIASSO uteza imbere serivisi zidaheza, ukaba warahaye ubumenyi n’igishoro amakoperative 12 y’abafite ubumuga mu Turere twa Kicukiro, Rutsiro na Nyamasheke.

Koperative ya Kayibanda yari mu zahawe kuri ayo mafaranga, ivuga ko ubu ikora amarido 30 y’ibirere buri kwezi hamwe n’ibindi bikoresho abantu bayisaba, ku buryo muri abo banyamuryango nta muntu utishyura amafaranga y’ubwizigame no kwivuza.

Kayibanda akomeza avuga ko amafaranga buri munyamuryango abona nk’igihembo cya buri kwezi atarenga ibihumbi bitanu, kuko bakora rimwe mu cyumweru.

Kayibanda avuga ko kutagira ibiro bakoreramo ari byo bituma badatanga umusaruro, kuko buri wese aba yibereye mu rugo, hakiyongeraho kuba bake badashobora gukora ibihagije isoko.

Bamwe mu bafite ubumuga bamuritse ibikorwa bamaze kugeraho muri iyi myaka ibiri ishize
Bamwe mu bafite ubumuga bamuritse ibikorwa bamaze kugeraho muri iyi myaka ibiri ishize

Agira ati “Ibyo dukora ni bike kubera abakiriya batubana benshi, tugize amahirwe twabona abandi baza muri koperative kudufasha kuko ibirere birahari”.

Ntabwo ari koperative ya Kayibanda yonyine itanga ibintu bikenewe ariko bidahagije isoko, kuko n’izindi zirimo iboha imipira y’imbeho mu Murenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke, zivuga ko zifite isoko rigari ry’ibyo zikora ariko zikabura igishoro n’abantu.

Umukozi wa HI wari ukuriye umushinga PIASSO, Shyaka Octave, avuga ko mu myaka ibiri ishize bamaze kubaka ubushobozi bw’abafite ubumuga, igisigaye ari uko HI izabafasha kwagura imishinga no kubashakira isoko ry’ibyo bakora.

Shyaka agira ati “Nubwo uyu mushinga wa PIASSO urangiye hari indi mishinga dufite izabafasha kwagura, kongera ibyo bakora no kubishakira amasoko, twavuga nko kwitabira amamurikagurisha no gukoresha ikoranabuhanga rimenyekanisha ibyo bakora”.

Shyaka avuga ko yabonye byinshi bikorwa n’abafite ubumuga birimo ubwato bwa moteri butwara abagenzi mu kiyaga cya Kivu, umusaruro wabo ukomoka ku buhinzi bwa kijyambere, hakaba n’abakora inkweto, imikandara, buji, amasabune n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka