Ibizamini bya Leta byoroshye kurusha isuzuma ry’Akarere-Abanyeshuri

Abanyeshuri bitabiriye ibizamini bisoza amashuri abanza mu Karere ka Nyagatare, batangaje ko bakurikije ikizamini bahereyeho cy’imibare, bizera kuzatsinda n’amanota menshi kuko ngo basanze cyoroshye kurusha isuzuma ritegurwa n’Akarere (Mock exams).

Abanyeshuri 10,027 ni bo bateganyijwe gukorera ku masite y’ibizamini 54 ari mu Mirenge yose 14 igize Akarere. Muri aba banyeshuri harimo 19 bagororerwa mu igororero ry’abana rya Nyagatare bakoreye ikizamini kuri GS Nyagatare.

Nyuma y’ikizamini cya mbere cy’imibare abana bavuze ko cyari cyoroshye uko batabikekaga ndetse bizeza ko bazatsindira ku manota menshi.

Umwe ati “Hari abari baraduteye ubwoba ngo birakomeye ariko nasanze byoroshye kurusha ibyo twajyaga tubazwa n’abarimu bacu ndetse kinoroshye cyane kurusha isuzuma ry’Akarere (Mock exams), twajyaga dukora. Nzabitsinda ahubwo cyane.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Murekatete Juliet, yasabye ababyeyi kurushaho kuba hafi y’abana babo kugira ngo hatagira umunyeshuri usiba ikizamini icyo aricyo cyose bitewe n’impamvu runaka.

Yabasabye kandi kubaha ibyangombwa nkenerwa byose kugira ngo babashe gutsinda ibizamini.

Ikizamini gisoza amashuri abanza cyatangiye kuri uyu wa 17 Nyakanga 2023, kizarangira kuwa 19 Nyakanga 2023. N’ubwo imibare y’abasibye ikizamini cya mbere itaratangazwa, ubuyobozi buvuga ko hari abasibye kubera impamvu zitandukanye harimo uburwayi ndetse no kwimuka uretse ko aba bo bakoreye mu Turere ababyeyi babo bimukiyemo.

Muri rusange abanyeshuri bose biyandikishije gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu Gihugu hose ni 202,967, barimo abahungu 91,067 n’abakobwa 111,900.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho murakoze kubwaya amakuru meza mutanze ariko hari igitekerezo nashakaga kubagezaho cyuko mwadusabibira bakazajya bashyira ibizamini by’uturere kuri internet murakoze....

Rubayiza brian yanditse ku itariki ya: 6-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka