Ibiza byangije uruganda rwa Pfunda ruhagarika imirimo

Ibiza byatewe n’imvura mu Karere ka Rubavu, byangije uruganda rwa Pfunda rutunganya icyayi, ruhagarika ibikorwa.

Uruganda rwa Pfunda rwangiritse rufunga imiryango
Uruganda rwa Pfunda rwangiritse rufunga imiryango

Ibiza by’imvura byabaye mu Karere ka Rubavu, byatumye umugezi wa Sebeya wuzura usenyera abawuturiye harimo n’uruganda rw’icyayi rwa Pfunda, ishuri rya Seminari ntoya ya Nyundo, Lycée de Nyundo hamwe na Ecole d’Art de Nyundo.

Nyirurugo Come, Umukozi mu ruganda rwa Pfunda, yabwiye Kigali Today ko amazi yangije byinshi, kandi ko bizafata igihe kugira ngo rwongere rukore.

Yagize "Uruganda rwangijwe n’amazi, icyayi cyasaruwe ejo cyangiritse, icyayi cyakozwe ejo cyari gifunze cyagiye, ndetse n’imashini zahagaze."

Icyayi cyari kiri mu ruganda cyatwawe n'amazi
Icyayi cyari kiri mu ruganda cyatwawe n’amazi

Hangiritse kandi umuhanda wa kaburimbo, kuva ahitwa Mahoko mu Murenge wa Kanama, kugera Rugerero ahasenyutse inzira z’amazi, bituma mu nkengero z’umuhanda hacukuka ndetse n’amaporo y’amatara ku mihanda amwe aragwa.

Amazi ya Sebeya yangije inzu muri santere ya Mahoko, ageze ku kiraro kijya kuri Diyosezi ya Nyundo yambukiranya umuhanda, bituma asenyera abatuye mu Murenge wa Rugerero harimo n’urwahoze ari urwibutso rwa Rugerero, amashuri ya Rugerero na Nyundo, bituma yinjira mu ruganda rwa Pfunda.

Uretse amazi yambutse kaburimbo asenyera abaturage, umugezi wa Sebeya winjiye mu mashuri ya seminari ntoya na Ecole d’Arts de Nyundo, ku buryo abanyeshuri badafite aho kurara, amakayi yangiritse, mudasobwa hamwe n’intebe mu mashuri byagiye.

Kuri Ecole d'Arts de Nyundo ibikoresho by'abanyeshuri byangiritse
Kuri Ecole d’Arts de Nyundo ibikoresho by’abanyeshuri byangiritse

Internet ya 4G mu mujyi wa Gisenyi nayo yavuyeho, kubera ko imiyoboro yayo yangijwe bikomeye n’amazi.

Abaturiye uruganda rw’amazi rwa Gihira nabo basenyewe n’umugezi wa Sebeya, aho amazi yabuze inzira yirara mu nzu z’abaturage. Mu Karere ka Rubavu habarurwa abantu 24 bishwe n’ibiza, naho inzu zangiritse ntiziramenyekana umubare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abantu bahuye nibiza byatewe ni mvura bo mukarere ka Rubavu bakomeze kwihangana kandi nka minisry ifite munshingano kurwanya no gukumira ibiza izabatekerezeho,murakoze

simeon IRIKUMWENATWE yanditse ku itariki ya: 4-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka