Ibiza byangije imyaka n’inzu z’abaturage bibasiga mu gihirahiro(Amafoto)

Mu ijoro ryakeye rishyira kuri uyu wa kane tariki 5 Ukuboza 2019, ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu Karere ka Musanze byibasiye inzu n’imyaka y’abaturage biganjemo abo mu mirenge ya Muko, Kimonyi na Nkotsi mu karere ka Musanze.

Aha bafatanyaga mu bikorwa byo kwegura amabati y'inzu zari zasenywe n'ibi biza
Aha bafatanyaga mu bikorwa byo kwegura amabati y’inzu zari zasenywe n’ibi biza

Abaturage baganiriye na Kigali Today barimo uwitwa Nsanzimana Fabiyani wo mudugudu wa Rugondo mu murenge wa Kimonyi, bavuze ko iyi mvura yatangiye kugwa mu ma saa saba z’ijoro, ikangiza ibyabo.

Nsanzimana yagize ati “Numvise ibintu bimeze nk’imitingito bikubita, ari nako twumva ibindi birimo n’umusozi biriduka, imirabyo yari myinshi cyane, inzu n’ibizirimo nyinshi zarengewe; bikiba twahise dukeka ko ari imperuka ibaye!”.

Abaturage bahamije ko hari byinshi bahombye kuko uretse inzu n’ibikoresho byari bizirimo, hanangiritse imyaka yari iri mu mirima yabo irimo intoki, ibigori, ibishyimbo n’ibindi byinshi.

Uwitwa Dusabimana Leonila yagize ati “Dusigaye iheruheru, kuko imyaka twari twarahinze yose yakonkobowe n’ibi biza, turibaza uko tugiye kubaho byatuyobeye. Ni igihombo gikomeye, turatabaza ngo abatabazi batugereho byihuse”.

Imyaka y'abaturage yangiritse bikomeye
Imyaka y’abaturage yangiritse bikomeye

Ku bw’amahirwe nta muntu wahitanywe n’ibi biza. Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze ntibwatangaje agaciro k’ibyangiritse kuko mu gitondo cyo kuri uyu wa kane bwari bugikora ibarura, ryari rimaze kugaragaza ko inzu 13 muri iyo mirenge uko ari itatu ari zo zasenyutse.

Gafishi Sebahagarara, umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Musanze yagize ati “Birababaje kuko abaturage bacu bagezweho n’ingaruka zo kubura ibyabo bitewe n’ibi biza.

Abaturage bari baguye mu kantu kubera iyi mvura yabamazeho utwabo
Abaturage bari baguye mu kantu kubera iyi mvura yabamazeho utwabo

Twahise dutangira gufasha imiryango yagizweho ingaruka harimo kubacumbikishiriza mu baturanyi, abandi turi kureba uko twabafasha kubona amacumbi baba bakodesha, ndetse tununganire abatishoboye kubona inzu bazaba bishyurirwa n’imirenge kugira ngo babone aho bakinga umusaya”.

Uyu muyobozi yaboneyeho gukangurira ingo zigituye mu bice by’amanegeka kujya ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga, dore ko ibiza iyo bije usanga ari ho byibasira cyane.

Imyaka irimo n'intoki byahangirikiye'
Imyaka irimo n’intoki byahangirikiye’
Uretse inzu n'imyaka byibasiriwe, inzinga z'amashanyarazi hamwe na hamwe zangiritse
Uretse inzu n’imyaka byibasiriwe, inzinga z’amashanyarazi hamwe na hamwe zangiritse

Avuga kandi ko bakomeje gahunda yo kurushaho gutera ibiti mu bice cyane cyane by’amanegeka nka kimwe mu bigabanya ubukana bw’ibiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ABAHUYE N’IBIZA NI UKWIHANGANA. GUSA NKUKO ABANYARWANDA DUSANGANYWE UMUCO WO GUFASHANYA NI UKUBA HAFI ABARI GUHURA NA BYO,BAGAHUMURIZWA, BAGACUMBIKIRWA KANDI BAGAFASHWA KUBAHO HABA MU MIRIRE NO MU MYAMBARIRE MU GIHE LETA ITARI YABAFASHA MU BURYO BURAMBYE. MURAKOZE.

Anaclet yanditse ku itariki ya: 6-12-2019  →  Musubize

ABAHUYE N’IBIZA NI UKWIHANGANA. GUSA NKUKO ABANYARWANDA DUSANGANYWE UMUCO WO GUFASHANYA NI UKUBA HAFI ABARI GUHURA NA BYO,BAGAHUMURIZWA, BAGACUMBIKIRWA KANDI BAGAFASHWA KUBAHO HABA MU MIRIRE NO MU MYAMBARIRE MU GIHE LETA ITARI YABAFASHA MU BURYO BURAMBYE. MURAKOZE.

Anaclet yanditse ku itariki ya: 6-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka