Ibiza byahitanye abantu 150 kuva uyu mwaka watangira - MINEMA

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Habinshuti Philippe, avuga ko kuva uyu mwaka wa 2022 watangira, ibiza bimaze guhitana ubuzima bw’abantu 150, hegitari z’imyaka y’abaturage zisaga 1,600, inzu z’abaturage arenga 3,000 zangiritse n’ibindi, ku buryo ngo impuzandengo y’ibyangizwa n’ibiza ku mwaka bifite agaciro ka Miliyari 100Frw.

Inzu zarasenyuze, rimwe na rimwe zigahitana ubuzima bw'abantu
Inzu zarasenyuze, rimwe na rimwe zigahitana ubuzima bw’abantu

Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 13 Ukwakira 2022, ubwo hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza, by’umwihariko mu Rwanda hakaba hatangijwe ukwezi ko guhangana nabyo no kubikumira.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, yavuze ko uyu munsi ngarukamwaka usanze Igihugu gikomeje guhura n’ibiza bitandukanye, kandi hari n’igihombo giterwa nabyo kubera imihindagurikire y’ikirere ndetse n’imiterere y’Igihugu.

Ariko nanone usanze ngo hari n’ingamba zitandukanye zirimo gushyirwa mu bikorwa, kugira ngo habeho guhangana n’ingaruka z’ibiza.

Agira ati “Muri izo ngamba harimo gusesengura no kureba ahibasirwa n’ibiza kurusha ahandi, no gufata ingamba zihariye za buri hantu, zatuma tubasha guhangana ndetse no gukumira ibyo biza kurushaho.”

Avuga ko u Rwanda rukunze kwibasirwa n’ibiza bituruka ku miterere y’ikirere n’ihindagurika ryacyo, aho hari ubwo hagwa imvura nyinshi cyangwa ikaba nkeya, ikabura cyangwa nanone ikagwa mu buryo budasanzwe, (kugwa nabi cyangwa igakererwa).

Hari kandi ibibazo by’imiyaga aho iza ari myinshi ikangiza ibintu bitandukanye ndetse n’inkuba.

Ariko nanone ngo hari n’ibiza biterwa n’imiterere y’Igihugu, aho hari uturere twinshi tugizwe n’imisozi miremire ihanamye kandi ikorerwaho ibikorwa bitandukanye, bigatera inkangu ndetse rimwe na rimwe n’imitingito, akagaruka ku ngaruka zabyo muri uyu mwaka.

Ati “Kuva uyu mwaka watangira, ibiza bimaze kudutwara ubuzima bw’abantu bagera ku 150, ni abantu benshi baba babuze ubuzima batari barwaye, ahubwo bazira ibyo bikorwa twavuze haruguru kandi twakabaye dukora ibishoboka ngo bikumirwe. Tumaze gutakaza inzu 3,474, imyaka ihinze kuri hegitari 1,697 yangiritse n’ibyumba by’amashuri 274 byangiritse.”

Habinshuti Philippe
Habinshuti Philippe

Hari kandi imihanda yasenyutse mu Turere dutandukanye 61, ibiraro cyangwa amateme manini 52, ibikorwa by’amashanyarazi n’ibindi.

Mu gihe habaye ibiza, asaba abaturage gukomeza umutima wo gutabara abaturanyi babo, gutanga amakuru ku nzego zitandukanye, cyane ubuyobozi ndetse n’inzego zifite ubushobozi n’ubumenyi mu guhangana n’ibiza kugira ngo bafashwe.

Abaturage ariko nanone basabwa uruhare mu gukumira ibiza kuko aribyo bihendutse.

Muri uku kwezi ko gukumira ibiza no kugabanya igihombo giterwa nabyo, hazakorwa ibikorwa bitandukanye birimo ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage uko babyirinda n’ibindi bikorwa byatangiye byo kurwanya isuri, kuyobora amazi, gusana inzu zitameze neza, gushyira imiyoboro y’amazi mu mirima n’imiganda yo gutunganya ibitameze neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka