Ibiyobyawenge byaracitse kuko ntakibona unsomya ku ishashi - umukecuru Nyamvura

Nyamvura Patricie wo mu Kagari ka Gikundamvura, Umurenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare yemeza ko ibiyobyabwenge byacitse, n’ikimenyimenyi atakibona umusomya ku ishashi.

Umukecuru Nyamvura ahamya ko ibiyobyabwenge byacitse kuko ntabyo akibona
Umukecuru Nyamvura ahamya ko ibiyobyabwenge byacitse kuko ntabyo akibona

Nyamvura Patricie avuga ko ubundi mu Kagari kabo hari higanje abacuruza ibiyobyabwenge kuko ngo n’uwabaga agenda mu nzira yahuraga n’abanywa inzoga zo mu mashashi.

Ubwe ngo amaze amezi 5 atabona ufite ishashi ndetse ngo n’abo yari azi bacuruzaga ibiyobyabwenge basigaye ku nzagwa.

Ati “Byaracitse burundu, ubu maze amezi atanu ntabona unsomyaho, ahanini byacitse kubera kubafunga, bahindura ubucuruzi ubu ni inzagwa gusa ziboneka iwacu.”

Ndarihoranye Jean Damascene avuga ko yahoze ari umucuruzi w’inzoga ya kanyanga n’amashashi ariko ubu yabicitseho kubera igifungo hashize imyaka ibiri.

Agira ati “Jye narabicuruzaga baramfata nkatirwa imyaka itatu, ndapfukama ndatakamba barambabarira mfungirwa i Nsinda umwaka n’igice. Nabonye isomo nabicitseho ubu ncuruza urwagwa kandi ni bwo mfite amahoro.”

Mushabe David Claudian, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, ashimira abaturage ba Gikundamvura ku kurandura ibiyobyabwenge ariko na none akabasaba ko bake basigaye babicuruza babicikaho.

Asaba abaturage kutumva ko inyota ivurwa n’inzoga kuko ahubwo ivurwa n’ibinyobwa bidasembuye.

Yibutsa ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge riri inyuma y’ibyaha byinshi, ubuzima bubi ku babinywa n’imiryango yabo, bikadindiza n’iterambere ry’umuryango.

Ati “wenda wavuga ko byarangiye burundu ariko hari abakibizana mu nda, wenda mwagabanyije kubinywa aha hose ariko hari ujya muri Uganda akaza yabihaze, ibyo na byo ntukwiye kubikora nko guhimana, hari uwanze iterambere ry’urugo rwe?”

Mushabe yemeza ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge riri ku isonga mu ikorwa ry’ibyaha bimwe na bimwe harimo gufata ku ngufu, gukubita no gukomeretsa n’ibindi, agasaba abaturage kubicikaho kugira ngo bagire ubuzima bwiza kandi bakore biteze imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka