Ibitero bya Congo na FDLR bikomeje twaba dufite uburenganzira bwo kwirwanaho - Minisitiri Biruta

Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yabwiye Itangazamakuru ko mu gihe Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zifatanyije na FDLR zakomeza kugaba ibitero ku Rwanda, rutazarekeraho kwirwanaho.

Ministiri Dr Vincent Biruta
Ministiri Dr Vincent Biruta

Dr Biruta yakoranye ikiganiro n’abanyamakuru ku wa Kabiri tariki 31 Gicurasi 2022, ababwira ko ibi yanabitangarije abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, ko Ingabo za Congo FARDC zikomeje gushotora u Rwanda ‘zikaba zimaze kurugabaho ibitero inshuro ebyiri muri uyu mwaka’.

Dr Biruta avuga ko igitero cya mbere cyagabwe ku Rwanda ku itariki 19 z’Ukwezi kwa Werurwe, icya kabiri kikaba giheruka ku itariki ya 23 Gicurasi mu Turere twa Musanze na Burera mu Majyaruguru.

Yavuze ko ibisasu byarashwe mu Rwanda muri icyo gitero cya kabiri ngo byakomerekeje abaturage benshi, ku buryo bukomeye byangiza n’imitungo yabo, akaba ari na bwo abasirikare babiri b’u Rwanda ngo bashimuswe bari mu kazi ku mupaka w’ibihugu byombi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yakomeje agira ati “Igihugu iyo gitewe kiritabara, biravuga ngo bikomeje ntabwo twakomeza ngo twicare dutegereze ko abaturage bacu bahora baraswa buri munsi, ushaka aze ashimute abo ashaka bose, mu Nama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika i Malabo navuze y’uko dufite uburenganzira bwo gusubiza byo kwirwanaho igihe dutewe”.

Ati “Icyo twifuza ni uko ibyo bikorwa byahagarara, turifuza ko bariya basirikare barekurwa, ariko ibitero bikomeje, umutekano w’Igihugu cyacu ugakomeza kubangamirwa twaba dufite uburenganzira bwo kwirwanaho kandi muzi neza ko ubushobozi tubufite”.

Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga aranyomoza ibirego u Rwanda rushinjwa by’uko rufasha umutwe wa M23, kuko ngo mu mwaka wa 2013 ubwo batsindwaga, abahungiye mu Rwanda bajyanywe kure y’umupaka wa Congo, bamburwa intwaro zisubizwa Leta ya Congo (RDC).

Dr Biruta avuga ko Leta ya Kinshasa ari yo yihutiye kuvana Umutwe wa M23 mu mishyikirano irimo kubera i Nairobi muri Kenya, iwushinja gushyigikirwa n’u Rwanda nyamara ‘nta bimenyetso ifite’.

Ikibazo gikomereye Leta y’u Rwanda nk’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yakomeje kubigaragaza, ngo ni ukuba Leta ya Kongo irimo gukoresha ‘Umutwe w’abajenosideri wa FDLR’ mu maso y’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye MONUSCO, ntizigire icyo zikora.

Dr Biruta avuga ko muri iyi minsi ibintu byarushijeho kuba bibi cyane, kuko abategetsi bamwe bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bakomeje gukwirakwiza mu baturage ingengabitekerezo ya Jenoside yo kwanga Abanyarwanda, banavuga ko bazatera igihugu bakacyomeka ku cyabo.

Ibi byose Minisitiri Biruta avuga ko yabimenyesheje Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, ko bishobora kuba byateza Umuryango w’Abibumbye kongera kwicuza uvuga ko utakumiriye hakiri kare.

Kurikira ikiganiro cyose muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka