Ibitaro bya Nyarugenge byanenze imyitwarire y’umukozi wabyo

Bubinyujije mu Itangazo ryasohowe n’ibitaro bya Nyarugenge, byagaragaje ko byanenze imyitwarire y’umukozi ushinzwe umutekamo kuri ibi bitaro washyamiranye n’umuturage waje agana ibitaro.

Iryo tangazo rigira riti: "Nyuma y’amashusho yagaragaye umukozi ushinzwe umutekano mu Bitaro by’Akarere ka Nyarugenge ashyamirana n’umuturage wari uje agana ibitaro, turifuza kumenyesha abatugana ko imyitwarire nk’iyo idashyigikiwe n’Ibitaro ndetse ihabanye n’indangagaciro zacu".

Iryo tangazo rikomeza rigira riti: "Nk’urwego rw’ubuzima, twishimira kubona abatugana bakirwa neza, bagahabwa Serivisi mu buryo bwiza kandi bakarindwa guhungabanyirizwa umutekano mu buryo ubwo ari bwo bwose".

Ni muri urwo rwego, kimwe n’ibindi bibazo byose byagiye bivugwa mu mitangire ya serivisi mu bihe bitandukanye biheruka, Ubuyobozi bw’Ibitaro by’Akarere ka Nyarugenge buri gukorana n’abo bireba bose mu gushaka umuzi wiki kibazo kugirango kibonerwe umuti ku buryo burambye.

Ibitaro kandi byibukije ababagana kubahiriza amabwiriza akurikizwa mu Bitaro ndetse n’uburenganzira bw’abandi, haba bagenzi babo ndetse n’abatanga serivisi mu Bitaro. Igihe ugize ikibazo uri mu Bitaro, ushobora kumenyesha inzego zikurikira.

Aya mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ku wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023, mu bitaro bya Nyarugenge habereye imirwano yahuje Umusekirite n’umurwaza .

Ni nyuma yuko umurwaza yashakaga kujya mu bitaro kungufu kureba umugore we wari wabyaye abazwe.

Uyu murwaza avuga ko hari hashize amasaha ane , umugore we ntacyo arashyira mu nda.

Hari amakuru avuga ko abenshi mu barwaza nabo bari babujijwe kwinjira banenze serivizi z’ibi bitaro kuko abasekirite babaka ruswa ngo binjire utayitanze agahezwa hanze.

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Nyarugenge bwo bwahakanye ibyo gutanga serivisi mbi, ariho mu ijoro ryo kuri uwo wa Mbere tariki 13 bwasohoye itangazo buvuga ko bugiye gukurikirana imirwano yabereye muri ibi bitaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mumyandikire mujye mubinoza

Xuac yanditse ku itariki ya: 14-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka