Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe byageneye impfubyi zirera zo mu murenge wa Niboyi inkunga ya miliyoni 3,5
Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe (RMH) byashyikirije impfubyi zo mu murenge wa Niboyi mu karere ka Kicukiro, inkunga ya miliyoni 3,5 zo kubafasha kuzamura ubucuruzi bakora bubatunze, binabemerera ubuvugizi n’ubundi bufasha burimo kuvurira ubuntu abafite ubumuga batewe na Jenoside.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo itsinda rigizwe n’abakozi n’abayobozi bo mu bitaro bya Gisirikare bagendereraga izi mpfubyi zituye mu kagali ka Gatare ari nako kubatsemo uyu mudugudu ugizwe n’ingo 24 babamo birera bose hamwe bagera ku 118.

Iyo nkunga ya miliyoni 3,5 igenewe kubafasha kuzamura ubucuruzi bwo gukodesha amahema ari nabyo bitunze iyo miryango yose, ubuyobozi bw’ibitaro bwanabemereye kuzajya buvurira ku buntu abafite ubumuga batewe n’ibikomere bya Jenoside bwaba ubwo mu mutwe cyangwa ku mubiri.
Ikindi bemerewe ni ukubaha abatekinisiye bazajya bakurikirana uwo mushinga wabo kugira ngo utere imbere, bunabemerera kubakorera ubuvugizki kugira ngo bazabone ubwisungane mu buvuzi bw’umwaka utaha bose, nk’uko byatangajwe na Col. Dr. Ben Karenzi , umuyobozi w’ibi bitaro.


Marie Rose Nirere, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Niboyi, yatangaje ko uyu mushinga ibitaro biwuteye inkunga nyuma y’uko bari babanje kubasaba icyo bumva bacyeneye kugira ngo babafashe.
Yagize ati: “Bari basanzwe bafite umushinga bakodeshaga amatente n’intebe, uyu mushinga rero wafashije aba bana cyane mu bijyanye n’imibereho no mu bindi bibazo bahura nabyo mu miryango, amafaranga bakuragamo yasaga nk’aho ariyo bakuragamo muri iyi miryango.

Kandi yasaga nk’aho ariyo yabafashaga kwicyemurira ibibazo byabo, rero tente zari zishaje ariko urabona ko basa nk’aho babaguriye nshyanshya, bagiye kuzivugurura kandi igikorwa kizakomeza”.
Nirere yakomeje asaba Abanyarwanda bifuza gukodesha ibikoresho by’iminsi mikuru kugana umushinga wabo mu rwego rwo kubadeza imbere.
Denis Mboneza uhagarariye aba bana, yatangaje ko bishimiye iyo nkunga bagenewe kuko izabafasha gukomeza guharanira umuco wo kwigira, ariko avuga ko bagikeneye ubundi bufasha bwo kubona ubumenyi kugira ngo babashe kwishakira ubuzima.
Ati: “Nka bamwe muri twebwe abafite imbaraga n’ubwenge n’ubushake bwo gukora, bakabona nk’ubuvugizi bwo kuba bagira ahantu bigira gukora, bakaba babonana n’abandi bantu bakora ibindi bintu bitandukanye, tukaba twabakuraho ubwo bumenyi bafite n’ubwo bunararibonye tukabasha kubana nabo tukamenya ubuzima uko hanze y’aha buhagaze ibyo byadufasha”.
Iyi miryango yatujwe aha na Leta guhera mu 2003, yatangiye ari abana birera ariko kuri ubu bamwe batangiye kuba ababyeyi kuko babyaye. Uretse bamwe barangije amashuri n’abagikomeza harimo n’ufite icyiciro cya Doctorat, harimo n’abatarabashije gukomeza kubera ubumuga batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda bikorera i Kanombe bwabemereye ko bagiye gukorana umubano uhoraho, aho buzajya bibakurikirana umunsi ku wundi.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Mureke duharanire kuusa ikivi cy’abacu bagiye, duharanire kwigira, dufasha abana basigaye ari infubyi batarabihisemo. Igihe ni iki ngo twiteze imbere tureke guheranwa n’agahinda.
Ni twe tugomba kwiyubakira igihugu cyacu, mureke twese nk’abitsamuye duhaguruke dufashe abana bacu, nibo Rwanda rw’ejo.