Ibitaro bya Gisenyi bigiye kwimurwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bwamaze kubona ikibanza kizubakwaho ibitaro bishya bya Gisenyi, bizaba bifite ubushobozi bwo gutanga serivisi nyinshi ku babigana.

Inzu y'ababyeyi mu bitaro bya Gisenyi yangijwe n'imitingito
Inzu y’ababyeyi mu bitaro bya Gisenyi yangijwe n’imitingito

Ibitaro bya Gisenyi bizakurwa mu mujyi wa Gisenyi byimurirwe mu Murenge wa Rugerero, nyuma y’uko byangijwe n’imitingito yakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo cyarutse muri Gicurasi 2021.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, avuga ko bakeneye kubaka ibitaro bifite ubushobozi bwo kwakira abatuye Akarere ka Rubavu, abavuye mu Karere ka Nyabihu na Rutsiro hamwe n’abavuye mu mujyi wa Goma.

Agira ati "Dufite serivisi z’ingenzi ku bagana ibitaro byacu, ariko twifuza kubaka ibitaro bijyanye n’igihe."

Ibikorwa byo kubaka ibitaro bishya bya Gisenyi, bizaterwa inkunga n’igihugu cya Hungary, ndetse Ambasaderi w’icyo gihugu yamaze guhura n’Umuyobozi bw’Akarere ka Rubavu.

Ahazwi nka Gihira imbere y’uruganda rw’amazi rwa WASAC rwubatse mu Murenge wa Rugerero, niho hazubakwa ibitaro bya Gisenyi kandi bikuzura mu myaka itatu.

Raporo ya Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) yo ku itariki ya 13 Nyakanga 2021, yagaragaje ko ibyangijwe n’imitingito mu Karere ka Rubavu, kubisana ndetse no gusimbura ibyangiritse burundu bikazatwara 91.430.692.000 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Zimwe mu nama itsinda ritanga harimo kuvugurura igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Rubavu.

Muri rusange inzu z'ibi bitaro zirashaje ari yo mpamvu bigiye kwimurwa
Muri rusange inzu z’ibi bitaro zirashaje ari yo mpamvu bigiye kwimurwa

Hazakenerwa miliyari 1.9 arenga mu bikorwa by’ ubuzima, harimo ibitaro by’Akarere ka Rubavu bikeneye kwimurirwa mu birometero bitanu uvuye aho biri ubu, nk’igisubizo kirambye.

Ibitaro bya Gisenyi byubatswe mu mwaka wa 1930, uretse kuba bifite inyubako zangijwe n’imitingito, ziranashaje ndetse bikaba byugarijwe n’impanuka z’imodoka nini zibura feri zikabigonga kenshi, ndetse rimwe na rimwe zikagwa mu bitaro.

Kwimura ibitaro bizafasha Akarere ka Rubavu kubona ibitaro bifite inyubako zigezweho, kwitarura impanuka z’imodoka no gutandukana n’umututu uca mu bitaro waciwe n’imitingito.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kwimura ibitaro bifitiye inyungu umunyarwanda wese ,cyane cyane akarere ka Rubavu ,arabakozi nabaturage kuko kazateza imbere abaturage babonemo akazi ,abarwayi bavurirwe ahantu heza turashimira president wacu wemeye ko bibaho nabandi bayobozi bose babyumvishe vuba kuko byari bikenewe

Micomyiza yanditse ku itariki ya: 5-02-2022  →  Musubize

uyu mushinga ni ingirakamaro rwose! Ibisobanuro byatanzwe ku mpamvu zo kwimura ibitaro bya Gisenyi ni byo, hakwiyongeraho no kwegereza abaturage serivisi, bitewe nuko ubusanzwe ibitaro byari mu mujyi cyane, ku ruhande rw’akarere ku buryo abaturage benshi baturukaga kure bajya kwivuza. nibura aho bigiye kubakwa hazahuhiramo gakeya abaturage benshi. iki gitekerezo rero ni inyamibwa...

NDOLIMANA yanditse ku itariki ya: 3-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka