Ibitaro bya Gihundwe bigiye kubakirwa laboratwari ikomeye mu gupima indwara mu karere
Ibitaro bya Gihundwe byo mu karere ka Rusizi, byashyizwe muri gahunda y’ibitaro bigomba gufashwa kugira laboratwari y’icyitegererezo mu gusuzuma ibyorezo, hagamije gukumira ikwirakwizwa ry’indwara z’ibyorezo muri Afurika y’uburasirazuba.
Umuyobozi w’ibyo bitaro, Dr. Celestin Ntawuhungakaje, avuga ko iyo gahunda izafasha ibyo bitaro kubona ingufu zo kugira amakuru ku indwara runaka yabaye icyorezo, bitewe n’ibikoresho bifite ubushobozi bwo gusuzuma izi laboratwari zigomba kuba zifite.
Ati: "Ibitaro byacu bituriye umupaka w’ibihugu bibiri by’u Burundi na Kongo-Kinshasa kandi indwara ntizigira umupaka. Iyi laboratwari niboneka bizadufasha cyane kuko tuzagira ubushobozi bw’ibikoresho bwo kubasha kwemeza ko hadutse icyorezo".
Uretse kubagora guhita babasha gusuzuma no kumenya indwara runaka zabonetse zaba zaturutse mu bihugu by’ibituranyi, ntibazaba banakikanga ibyorezo bitewe no kubura amakuru ahamye, nk’uko Dr. Ntawuhungakaje yakomeje abitangaza.
Izo laboratwari zizubakwa ku bitaro byo ku mipaka mu bihugu by’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba kugira ngo bijye bihanahana amakuru ku buryo bwihuse, kugira ngo ingamba zo gukumira icyorezo cyateye zifatwe hakiri kare.
Ibitaro bya Gihunwe bihana imbibe na Congo n’u Burundi, ibya Gisenyi ku mupaka w’u Rwanda na Congo, ibya Kibungo bihana imbibe na Tanzania n’ibya Byumba nabyo bihana imbibi na Uganda nibyo ziteganywa guhabwa ibikoresho.
Iyubakwa rya laboratwari y’ibitaro bya Gihundwe hatagize igihinduka izatangira tariki 01/04/2012, havugururwa n’andi mazu ishobora kuzifashisha asanzwe ari muri ibyo bitaro.
Jean Baptiste Micomyiza
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|