Ibisubizo Abanyarwanda bategereje mu kiganiro Perezida Kagame agirana n’abanyamakuru
Abanyamakuru basanzwe batara inkuru z’Urugwiro, bagenzi babo babafatira amajwi n’amashusho, abandika n’abakorera YouTube, ndetse n’abakurikirwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga bari mu myiteguro y’ikiganiro kidasanzwe, kibonekamo ibisubizo Abanyarwanda baba bategereje.
Kuri iki gicamunsi, saa cyenda z’amanywa i Kigali, Perezida wa Repubulika Paul Kagame aragirana ikiganiro n’abanyamakuru, kikaba kiri bunyure ku bitangazamakuru bya Leta, RBA.
Abanyarwanda barategereje. Barashaka kumva ibisubizo ku bibazo bitandukanye birebana n’ububanyi n’amahanga uhereye mu karere u Rwanda rurimo, imibereho y’abaturage n’ahazaza h’abiteganyiriza, imikorere y’insengero, ubukungu n’ifaranga ry’u Rwanda, imisoro, ubwikorezi, serivise inoze n’ibindi.
Mu bibazo abanyamakuru bari gutegura, bashaka uburyo babivuga neza kugira ngo umukuru w’igihugu abahe igisubizo ababakurikira bategereje, harimo ikijyanye n’imibanire y’u Rwanda na Repuburika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Byinshi byarumviswe. u Rwanda rwasobanuye icyo rwifuza ko umuturanyi warwo akora kugira ngo agarure amahoro n’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu cye. Mu biganiro bitandukanye birimo n’umuhuza i Luanda muri Angola, u Rwanda rwibukije Kongo ko ikibazo cya Kongo kiyireba, itagomba kwitakana u Rwanda.
Aho bigeze ubu, M23, umutwe w’inyeshyamba uhanganye na Kongo ukomeje gusaba ko Kongo ihagarika kwica no guhohotera Abakongomani bavuga ikinyarwanda, ariko ikomeje no gufata uduce tw’iki gihugu. Amahanga afite inyungu muri Kongo, yananiwe kuva ku giti ngo arebe umuntu. Gufasha Kongo kugira umwete wo guhagarika umutwe w’iterabwoba byaranze, kuyumvikanisha na M23 byarabananiye, ni gushakira amahoro abo irwanira biranga.
Nyamara uko M23 yotsa igitutu Kongo, bakomeza kwitakana u Rwanda nk’aho ari rwo Gitera cy’intambara.
U Burundi bumaze igihe na bwo bwarinjiye mu mubano udasanzwe na Kongo, aho noneho bunavuga ko umubano wabo, ndetse n’uw’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ubangamiye akarere ntacyo birebaho u Rwanda.
Ku rundi ruhande, mu gushaka gukoma imbere itermbere ry’u Rwanda, umuturanyi wo mu Burasirazuba, Tanzaniya yo inyura mu bijyanye n’ubucuruzi, dore ko u Rwanda ruhanyuza byinshi, ku cyambu cya Dar-es-Salam.
Icyakora, u Rwanda ruri guca umuvuno mushya wo kunyuza ibicuruzwa ku cyambu cya Mombasa, Kenya.
Iki kibazo kandi kirazanamo n’imibereho y’abanyarwanda mu bijyanye n’ubucuruzi muri rusange. Iyi nama ibaye mu gihe intambara ya Ukraine n’Uburusiya bikomeje kongera itakara ry’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda, bigatuma ubuzima burushaho guhenda. Ibi birushaho kongerwa n’intambara nshya noneho yavutse hagati ya Isiraheli n’abaturanyi bayo.
Uko ifaranga rita agaciro, guhaha ku isoko bitangira kugora, imisoro nayo ikaba umutwaro umuguzi wa nyuma ku isoko akahavunikira.
Uyu mwaka wo rero, abakora akazi bishingiwe ku zabukuru, bo by’umwihariko bakeneye kumva iby’ahazaza habo. Amafaranga y’ubwiteganyirize ubu yarongerewe, aho uteganyirizwa azatanga atandatu ku ijana, bivuye kuri atatu ku ijana.
Byarasobanuwe ko kwiyongera kw’ubwiteganyirize ari inyungu ku bateganyirizwa, icyakora harakibazwa uko umushahara wabo uzamera, icyo batahana(take home) niba kitazagabanuka.
Insengero zizasora?
Birashoboka ko abanyamakuru bagaruka ku kibazo cy’insengero zafunzwe, ariko umukuru w’igihugu akaba yaragaragaje ko hari amakosa menshi abiyitirira Imana bakwiye gukosora. Icyakora yanababwiye ko nibiba ngombwa u Rwanda ruzanasoresha amadini kugira ngo ba rusahurira mu nduru bacike.
Imyitwarire y’urubyiruko ingimbi n’abangavu muri rusange igarutse muri iki kiganiro, na byo ntibyatangaza. Hashize iminsi havugwa ibibazo by’uburere bigaragazwa no kunywa ubiyobyabwenge n’ubusinzi, bikaba mu rubyiruko, ariko umuryango nyarwanda na wo ukaba hari icyo wabazwa muri rusange.
Ibindi bibazo rero birebana n’imibereho y’abanyarwada n’ibyo abayobozi babo baba barateganyije mu ngengo y’imari, ariko ntibize mu gihe babyijejwe.
Izamuka ry’ubwiteganyirize bw’ibinyabiziga-moto, imitwarire y’abantu mu mujyi wa Kigali n’ibindi bibazo hirya no hino mu gihugu, birimo n’ibishingiye ku buvugizi bishobora kugarukwaho.
Mu biganiro nk’ibi icyakora, habaho n’ibibazo bituruka mu itangazamakuru mpuzamahanga. Akenshi, abanyamakuru b’ibi bitangazamakuru batangira bashima iterambere ry’u Rwanda, maze bakazanamo akantu ka "ariko", barangiza bakabaza ikibazo kigaragaza ko bafite imbonerahamwe "template" bashaka kuzuza, batitaye ku kuri kw’ibiriho mu gihugu.
Ibyo bibazo ushobora gusanga bifitanye isano n’uburenganzira bwa muntu, abavuga ko barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, imiyoborere y’u Rwanda n’ibindi bigaragaza uko i Bwotamasimbi bifuza kugaragaza isura y’igihugu bakagisanisha n’agatebo kayora ivu.
Umukuru w’igihugu agira ibisubizo byiza no kuri ibi bibazo.
Siporo n’imyidagaduro
Abanyamakuru bahagararira ibinyamakuru byabo, baba ari intoranywa mu bandi, abantu batojwe mu mwuga kandi bakuze koko. Ni yo mpamvu aha usangamo n’ibibazo bibajije neza, kandi bigaruka no ku buzima bwite bw’umukuru w’igihugu.
Kuko biba binyuze mu murongo mwiza, bibajije mu kinyabupfura gikwiriye umukuru w’igihugu, ibi bibazo na byo bibonerwa ibisubizo.
Abanyarwanda bakunze kwishimira ukuntu Perezida Kagame asubiza ibibazo ku muryango we, cyane cyane ku buzukuru be akunda cyane, bamushimisha kandii bakamwereka ko bamukeneye hafi yabo.
Kagame, abantu bamutega amatwi cyane iyo avuga ibikomeye yanyuzemo hamwe n’ingabo za RPF Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu, rwaje no kwiyongeraho guhagarika Jenoside.
Umufana wa Arsenal uzwi, abanyamakuru bakunda kumubaza ibibazo bigendanye n’uko ikipe ihagaze, dore ko ubu inafitanye amasezerano n’u Rwanda yo guteza imbere ubukerarugendo, Visit Rwanda.
Icyakora, Perezida Kagame, ni umukunzi wa Siporo muri rusange, urebeye no mu bikorwa bya siporo u Rwanda rushoramo imari, n’uburyo we ubwe yitabira siporo.
Umukuru w’igihugu, na madamu we Jeannette Kagame bitabira siporo rusange ya buri kwezi izwi nka Car Free day, aho baha urugero abanyarwanda mu guharanira ubuzima bwiza mu kwitoza imikino ngororamubiri. N’iyo bafite abashyitsi bazana muri iyi siporo imaze gukundwa cyane.
Perezida Kagame mu minsi yashize, yerekanye ibitagenda byatumye amara igihe yarahagaritse kwitabira imikino y’umupira w’amaguru wo mu Rwanda. Icyakora, ntiyigeze ahagarika gushaka iterambere ryawo.
Ubu, Sitade Amahoro yaravuguruwe, irasakarwa. Mu kuyitaha yabwiye abakinnyi n’abakunzi ba Siporo ko nta rundi rwitwazo rwo kudakora neza, kuko babonye ibikorwa remezo byiza.
Kagame yagarutse kuri stade, ariko hasigaye kumenya niba amakipe y’u Rwanda azamwereka umupira mwiza, cyangwa niba ikipe y’u Rwanda Amavubi izamuzanira impamvu zatuma atekereza gukora n’ibindi byinshi. Umukuru w’igihugu iyo ashimye aragaba, ubwo amavubi azabirebeho.
Muri siporo, ibindi bikorwa remezo bijyanye n’imikino y’intoki-Volleyball na Basketball ntitwabitindaho. BK Arena yazanye amahanga i Kigali, kandi biracyaza. Reka Zari Court n’ibindi bibuga byuzure muzareba uburyo u Rwanda rusarura amatunda mu mikino.
Hari abafata ikibazo cy’abanyamakuru bakunda kubaza Kagame kuri siporo cyane cyane kuri Arsenal nk’ikibazo giciriritse, ariko ahari biterwa n’amakuru macye baba bafite mu iterambere rya siporo, uruhare igira mu iterambere ry’u Rwanda, ndetse n’uburenganzira bw’umukuru w’igihugu nk’umuntu na we wemerewe kuvuga ibimushimisha, icyo akora iyo aruhuka nyuma y’akazi kenshi miliyoni zisaga 14 zamutumye.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Bongere batubarize:
– ibijyanye n’abacitse ku icumu rya jenocide yakorewe abatutsi bakomeje kwicwa urusorongo.
– ingengabitekerezo ya jenocide igenda yigaragaza
Muze kutubariza ikibazo cy’umuhanda yemereye abaturage wa giti cy’inyoni- Ruli -Rushashi-gakenke, ubu warangiritse cyane. Ese uzakorwa?