Ibishingwe nibitangira kugurwa hari abiyemeje kujya babicunga cyane ngo abandi batabyiba

Hari abaturage bavuga ko bazajya baraza ibishingwe mu nzu bararamo mu rwego rwo kubicungira umutekano nyuma yo kumva ko bazajya bishyurwa, bitandukanye n’uko bo bari basanzwe bishyura ababijyana.

Gusa abasesengura iby’iyi gahunda basanga ikigoranye gushyirwa mu bikorwa, bitewe n’uko hari ibishingwe byinshi kugeza ubu bidashobora kugira ikindi kintu cy’agaciro byakorwamo.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru Minisiteri y’Ibidukikije yatangije umushinga w’imyaka itatu uzashorwamo amayero miliyoni enye (ararenga miliyari enye z’amanyarwanda), ukaba ugamije gutunganya ibishingwe biva mu Mujyi wa Kigali bigakorwamo ibindi bintu by’agaciro aho kumenwa ku kimoteri cy’i Nduba.

Biteganyijwe ko abikorera bazateza imbere uyu mushinga bagomba kujya batanga amafaranga ku baturage babahaye ibishingwe, aho kugira ngo abantu bajye bishyura abatwara ibishingwe nk’uko bisanzwe.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya yagize ati "Twifuza ko n’abaturage bacu baba bamwe mu bikorera, bakajya batandukanya(bavangura) imyanda iva mu ngo zabo, tuzagera n’aho, aho kwishyura ngo badutwarire imyanda ahubwo bazajya batwishyura kugira ngo badutwarire imyanda, kuko tuzajya tuba tubahaye imari, utanze imari rero ugomba kuyibyaza umusaruro ugaruka mu rugo".

Umuturage witwa Bandora utuye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo yumvise iby’uyu mushinga, avuga ko mu gihe ibishingwe byatangira kugurishwa, nta kongera kubimena cyangwa kubitereka ahabonetse hose.

Bandora yagize ati “Ukurikije ubukene abantu bafite, agafuka k’ibishingwe wajya ukaraza mu mbere, hariya muri ‘salon’ kuko ukarekeye hanze bakiba, ariko uzi amafaranga agura ikiro cy’ibirayi wowe!”

Ku rundi ruhande ariko abakozi n’abayobozi b’ibigo bitwara ibishingwe baganiriye na Kigali Today, bavuga ko batarasobanukirwa neza uburyo uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa.

Umwe mu bakozi ba Koperative Indatwa Gitega IGC (wanze ko amazina ye atangazwa) avuga ko yabyumvise, ariko ngo nta cyo barasobanurirwa ku bijyanye n’uwo mushinga ugamije kwishyura abaturage aho kubishyuza mu gihe batanze ibishingwe.

Yagize ati “Narabyumvise ariko ntabwo twari twabisobanukirwa neza, ariko dufite aho tubarwa haba muri REMA, mu Mujyi wa Kigali na RURA, byanze bikunze bazadutumira mu nama batubwire ibigezweho tubifatire umurongo”.

Umuyobozi w’Ikigo COOPED na cyo gitwara ibishingwe kikanatunganya bimwe muri byo hakavamo ibindi bintu bifite umumaro, Buregeya Paulin we avuga ko ibishingwe abaturage bashobora kuba bakwishyurwa atari byose nk’uko babikeka.

Buregeya avuga ko imyanda ibora (ikomoka ku biribwa n’ibyatsi) n’ubwo we ayitaba mu kimoteri ikavamo ifumbire, ngo nta muntu wayigura keretse kuyitangira ubuntu.

Avuga ko kugurisha imyanda itabora nk’ikomoka ku myenda yashaje, imifariso, inkweto, pamperisi, ibikapu, ibikinisho n’ibindi, atari ibya hafi kuko kugeza ubu nta kintu kiraboneka umuntu yabikoresha.

Buregera yakomeje agira ati “Ntiwibeshye ko uzagurisha ibishishwa by’ibitoki cyangwa iby’amashu, uzagurisha ibyuma, pulasitiki (wabanje kuyisukura neza) cyangwa izi ‘emballage’ bapfunyikamo imigati”.

Ibigo bitwara ibishingwe bivuga ko hagikenewe gutegura abaturage, kugira ngo bamenye uburyo bashobora kuvangura imyanda bafite mu ngo zabo ndetse n’igihe gahunda yo kuyigura izatangira gukurikizwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyobishingwebyazweahabunewe

Seburojakirizositome yanditse ku itariki ya: 27-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka