Ibiro bya Perezida byijeje ko imibereho myiza izazamuka nyuma y’ibyiciro bishya by’ubudehe

Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Judith Uwizeye, yatangaje ko gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe bizafasha Leta kumenya icyo ikwiriye gukora kugira ngo imibereho yabo izamuke.

Minisitiri muri Perezidansi, Judith Uwizeye
Minisitiri muri Perezidansi, Judith Uwizeye

Minisitiri Uwizeye yabitangaje amaze kumurikirwa ubushakashatsi ngarukamwaka bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), bugaragaza ishusho y’uko imiyoborere ihagaze kugeza ubu mu Rwanda (Rwanda Governance Scorecard (RGS).

Ubu bushakashatsi bushingira ku nkingi umunani ari zo (1) Iyubahirizwa ry’amategeko, (2) uburenganzira mu bya politike n’ubwisanzure bw’abaturage, (3) imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza(4) Umutekano (5) guteza imbere imibereho myiza y’abaturage (6) Kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo, (7) Ireme ry’imitangire ya serivisi hamwe n’(8) Imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi.

Inkingi eshanu muri izi umunani zirangajwe imbere n’iy’umutekano ni zo zahawe amanota ari hejuru ya 80%, naho eshatu ari zo ireme ry’imitangire ya serivisi, imiyoborere mu by’ubukungu n’ubucuruzi, hamwe no kuzamura imibereho myiza y’abaturage, bikaba byahawe amanota ari munsi ya 80% ariko ari hejuru ya 73%.

By’umwihariko iyi nkingi yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage yahawe amanota 73.32%, nubwo yazamutseho 4.8% ugereranyije n’ibipimo bya RGS ya gatandatu (y’umwaka ushize).

RGB ivuga ko kuza inyuma kw’iyi nkingi biterwa ahanini n’imbogamizi zikigaragara muri gahunda zo kwita ku mibereho y’abafite ubumuga, guhangana n’ingaruka ziterwa z’imihindagurikire y’ikirere hamwe n’ibibazo bikigaragara mu rwego rw’uburezi.

Aha ni ho Minisitiri Uwizeye Judith avuga ko hagiye gushyirwa imbaraga cyane, ariko ko Leta izabirebera ku rwego rwa buri rugo cyangwa umuryango, hashingiwe ku byiciro by’ubudehe bishya bizatangazwa mu kwezi gutaha kwa Mutarama 2021.

Minisitiri Uwizeye Judith yijeje ko inkingi zahawe amanota make muri RGS zizashyirwamo imbaraga
Minisitiri Uwizeye Judith yijeje ko inkingi zahawe amanota make muri RGS zizashyirwamo imbaraga

Yagize ati “Aha ni ahantu hasaba ubufatanye cyane bwa Leta n’abaturage, ibi byiciro by’ubudehe turimo kuvugurura tureba uko imibereho imeze n’icyo abaturage bakeneye kurusha ibindi, bizafasha kuko tuzaba twamenye aho dukwiriye gushyira imbaraga kugira ngo imibereho yabo izamuke”.

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi, ashima ko hari inkingi zimaze gufata intera iri hejuru kandi ihoraho cyane cyane nk’ijyanye n’umutekano, ubutabera, kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo.

Abafatanyabikorwa ba RGB biyemeje gushyira imbaraga mu kuzamura imibereho y'abaturage nyuma yo kwerekwa ibikubiye mu bushakashatsi bwa RGS
Abafatanyabikorwa ba RGB biyemeje gushyira imbaraga mu kuzamura imibereho y’abaturage nyuma yo kwerekwa ibikubiye mu bushakashatsi bwa RGS

Kaitesi akomeza agira ati “Ibikwiriye kwitabwaho cyane bigahabwa ingufu ni ibirebana n’imitangire ya serivisi, kurwanya ubukene, kwagura uburyo n’ubushobozi bwo kurwanya igwingira ry’abana, hamwe no guhugura Abanyarwanda mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga”.

Biteganyijwe ko mu mwaka wa 2024 serivisi mu nzego za Leta zizaba zitangwa zose (100%) hakoreshejwe ikoranabuhanga. RGB ikomeza isaba ingamba zikomeye mu guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka