Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byakiriye ibibazo by’izamuka ry’ibiciro byo gutwara abantu

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko byakiriye ibibazo by’abaturage birebana n’izamuka ry’ibiciro byo gutwara abantu.

Ubutumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rw’ibyo biro buravuga ko Minisitiri w’Intebe hamwe n’inzego zibishinzwe bazabifataho umwanzuro mu gihe cya vuba.

Ubu butumwa bw’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bikomeje kugaragara ko bwakiriwe neza n’abatari bake, dore ko kuva ibiciro bishya byashyirwa ahagaragara abantu batahwemye kubyinubira no kubyamagana bagaragaza ko bitari mu nyungu z’umuturage.

Ni ibiciro bigaragaza ko ikiguzi cy’urugendo cyiyongereye ugereranyije n’uko cyari gihagaze mu bihe bya mbere ya COVID-19, benshi mu babyamaganye bakaba baragaragaje ko bitari bikwiye ko ibiciro bizamurwa muri iki gihe abantu bugarijwe n’ibihombo byatewe n’icyorezo cya COVID-19.

Kanda HANO urebe uko ibiciro bishya by’ingendo mu modoka za rusange bihagaze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Turashimira Minisitiri w’intebe umwanzuro yafashe kukifuzo cy’abanyarwanda.

Ariko mfite ikibazo: Ko ibaruwa ya Minisitiri w’Intebe mu Rwanda yasohotse ivuga ko ibiciro byariho mbere ya Covid 19 bisubiraho hakaba hari aho bitari gushyirwa mu bikorwa, mbese itariki ya 21 Ukwakira 2020 ntiragera yavuzwe mu ibaruwa ye yasohotse uyu munsi?

Ikindi RURA ibe maso hari abantu bari guhenda abagenzi bakanga no kubaha facture y’urugendo ngo bitamenyekana.

Elie yanditse ku itariki ya: 21-10-2020  →  Musubize

Iyo igiciro cya essance kigabanyutse n igiciro cy ingendo kiragabanuka
ubwo rero ndumva rura yatworohereza twe abaturage ikagabanya ibiciro by ingendo uretse n ibyo nta muntu utaragizweho ingaruka n ihungabana ry ubukungu bitewe n icyorezo cya covide 19 murakoze

ALIAS yanditse ku itariki ya: 21-10-2020  →  Musubize

Naturenganure pe rura irakabije ubu bakabigabanyije none barongereye

Angel yanditse ku itariki ya: 21-10-2020  →  Musubize

Twasabanaga ko ibiciro by’ingengo byasubirwamo bikagabanuka rura yibogamira kuhande rwabashora mari ahubwo barebe no kumuturage ariwe rubanda rugufi,ibya mashanyarazi twarabyakiye ariko nonehe birakabije biranababaje

Bahati J Baptiste yanditse ku itariki ya: 21-10-2020  →  Musubize

Turashimira ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame,kudahwema kumva ibibazo by’abaturage bayoboye. Mwakoze cyane kdi muhora mukora Imana ibahe uburame mukomere kuyobora

Ange yanditse ku itariki ya: 21-10-2020  →  Musubize

Ongeraho ko n’ibikomoka kuri peterori byagabanutse ugereranyije na mbee ya covid-19

Mushi yanditse ku itariki ya: 21-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka