Ibiro by’Akarere ka Burera biraba byuzuye muri Kamena uyu mwaka - Guverineri Mugabowagahunde

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ku mpungenge abatuye Akarere ka Burera bakomeje kugaragaza ku nyubako y’ibiro byako yakomeje kudindira, abizeza ko muri Kamena 2024, inyubako nshya y’ibiro by’Akarere ka Burera izaba yamaze kuzura.

Ibiro by'Akarere ka Burera biraba byuzuye muri Kamena uyu mwaka
Ibiro by’Akarere ka Burera biraba byuzuye muri Kamena uyu mwaka

Uwo muyobozi yabitangarije Kigali Today, nyuma yuko imirimo yo kubaka ibyo biro by’akarere yagiye ihagarara mu bihe bitandukanye, bidindiza gahunda yo kubahiriza igihe cy’imyaka ibiri yari yahawe ngo ibe yuzuye.

Iyo nyubako igiye gutwara asaga Miliyari 3Frw, aho imirimo yo kuyubaka yatangiye muri Kamena 2021, ariko ifungurwa ku mugaragaro ku itariki 24 Nzeri 2021, n’uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, biha intego yo kuyuzuza mu gihe cy’imyaka ibiri.

Ntabwo uwo muhigo wagezweho kubera ibibazo bitandukanye birimo Covid-19, nk’imwe mu mpamvu yatumye iyo mirimo itihuta.

Nyuma ya Covid-19 imirimo yo kubaka iyo nyubako y’ibiro by’Akarere ka Burera yarasubukuwe, ariko yongera guhagarara muri Kanama 2023, aho byakomeje kuvugwa ko iryo hagarara ryaturutse kuri rwiyemezamirimo Kazoza Justin, watsindiye isoko ryo kuyubaka, bidindizwa n’ikibazo cy’Abakono, aho yari amaze gutorwa nk’umutware wabo, ntibyavugwaho rumwe na benshi.

Ni inyubako izatwara asaga Miliyari 3Frw
Ni inyubako izatwara asaga Miliyari 3Frw

Guverineri Mugabowagahunde we ntiyemeranya n’abavuga ko iyo mirimo yadindijwe n’ikibazo cy’Abakono, avuga ko iyo mirimo yari yasubitswe kubera ko ingengo y’imari yo kuyisoza itari yagatowe n’Inteko Ishinga Amategeko.

Uwo muyobozi arizeza abaturage ko iyo nyubako izaba yuzuye muri Kamena 2024, ati “Turabizi abaturage bakeneye kubona iriya nyubako yuzuye, kandi igiye kuzura nta kibazo. Hari hateganyijwe ko ingengo y’imari nshya (revision budgetaire) itorwa, kugira ngo amafaranga yo kuyisoza aboneke, ntabwo amafaranga yari ahari yo kuyuzuza, ariko Abadepite bamaze gutora itegeko”.

Arongera ati “Ubu noneho amafaranga yarabonetse imirimo yo kuyubaka iragenda neza, iriya nyubako ntabwo iramara iminsi ingahe, icyo nzi n’uko mu ngengo y’imari itaha iriya nyubako bazaba bayikoreramo, kuyimukiramo biratangira bitarenze mu kwezi kwa gatandatu 2024”.

Imirimo igeze ahashimishije
Imirimo igeze ahashimishije

Ku kibazo cya Rwiyemezamirimo byavuzwe ko iyo nyubako yahagaritswe nyuma y’uko atowe nk’umutware w’Abakono, Guverineri Mugabowagahunde ntiyigeze agira byinshi akivugaho.

Yagize ati “Nta kibazo gihari, imirimo y’iyo nyubako igiye gukomeza yuzure vuba, wenda icyatinda ni ibikoresho ariko na byo turimo gushaka uko byaboneka vuba, kugira ngo bazatangire kuyikoreramo hari ibikoresho bishya”.

Ni inyubako igeretse gatatu, irimo kubakwa mu Kagari ka Kabona, Umurenge wa Rusarabuye mu Karere ka Burera, aho biteganyijwe ko izuzura itwaye asaga Miliyari eshatu z’Amafaranga y’u Rwanda.

Mu ntara y’Amajyaruguru, iyo nyubako y’ibiro by’Akarere ka Burera, mu nyubako zijyanye n’icyerekezo ije isanga iy’ibiro by’Akarere ka Gakenke n’aka Gicumbi.

Ni mu gihe inyubako y’ibiro by’Akarere ka Rulindo na yo irimo gukorerwa inyigo kugira ngo itangire kubakwa, na ho Akarere ka Musanze kakaba kagikorera mu yahoze ari iya Perefegitura ya Ruhengeri.

Igishushanyo mbonera cy'ibiro by'Akarere ka Burera
Igishushanyo mbonera cy’ibiro by’Akarere ka Burera

Mu gihe inyubako y’ibiro by’Akarere ka Burera itaruzura, barakorera mu nyubako nto, yahoze ari Superefegitura ya Kirambo yubatswe mu myaka ya 1980.

Covid-19 yaje inyubako ikiri mu ntangiro
Covid-19 yaje inyubako ikiri mu ntangiro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka