Ibirayi bya Kinigi ntibigomba kurenza 460Frw ku kilo

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yagabanyije igiciro cy’ibirayi, umuceri n’ifu y’ibigori, aho ibirayi byitwa Kinigi byavuye ku mafaranga 700Frw ku kilo(kg) bikaba bigomba kutarenza amafaranga 460Frw/kg.

MINICOM ivuga ko igenzura yakoze ku masoko riyigaragariza ko bamwe mu bacuruzi bazamuye ibiciro bagamije kubona inyungu nyinshi.

Umucuruzi w’ibiribwa witwa Muhire Damascène avuga ko hari abakiriya bari bamaze gucika ku birayi bitewe n’uko batagishoboye kubyigondera, aho ikilo cy’ibirayi byitwa Kinigi ku masoko nka Kimironko, Nyabugogo na Gisozi ari amafaranga 700(Frw).

Muhire avuga ko ibirayi bya Kinigi bigurishwa 700Frw/kg ariko byaranguwe 600Frw/kg, ibyitwa Kirundo bigurishwa amafaranga 540Frw/kg byaranguwe kuri 520Frw/kg, ibyitwa Rwangumi bikaba 520Frw/Kg, ibyitwa Kibuye(ari na byo bihendutse cyane bikagurwa amafaranga 500Frw.

Muhire yagize ati "Ibirayi birahenze, birahenze cyane, abantu benshi bari bamaze kubicikaho burundu".

Ibiciro bishya by’ibirayi nk’uko MINICOM yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mata 2023, ni uko ikilo cya Kinigi kizajya kivanwa ku muhinzi kirangurwa amafaranga 400Frw/kg, kikazagera ku isoko kigurishwa amafaranga 460Frw/kg.

Ibirayi bya Kirundo birarangurwa 380Frw/kg bigurishwe 440Frw/kg ku masoko, ibyitwa Twihaze birarangurwa 370Frw/kg bigurishwe 430Frw/kg, ibya Peko birarangurwa kuri 350Frw/kg bigurishwe kuri 410 Frw/kg.

MINICOM kandi yasohoye itangazo rimenyesha Abaturarwanda bose ko yakuriyeho umuceri n’ifu y’ibigori (kawunga) umusoro ku nyongera-gaciro (VAT/TVA), kugira ngo igiciro cyabyo nacyo kigabanuke.

Kubera iyo mpamvu ikilo cy’ibigori bihunguye kiragurwa amafaranga 500, ikilo cya kawunga ni 800Frw, ikilo cy’umuceri wa Kigori ni 820Frw, ikilo cy’umuceri w’intete ndende ni 850Frw, ikilo cy’umuceri wa Bismati kikaba amafaranga 1,455(Frw).

Ibiciro bya kawunga n’umuceri na byo byari byatumbagiye kuko ikilo cya kawunga yitwa Gashumba cyari kimaze kugera ku mafaranga 1300Frw/kilo(kg).

Kawunga yitwa Mugurusu na yo ubu iragurwa 1200Frw/kg, mu gihe ikilo cy’umuceri cyari kimaze kugera ku mafaranga 1,200Frw (uwa Kigori) umutanzaniya ukagurwa 2,000Frw/kg.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

mujye mwandika in english please mudefashe mana wee
none se ubundi ibi nibiki ko ntaz nibyo mwari muri kuvuga mana aha nicaranye nagakobwa kanesheje umutwe bakita ka pius nyagufuppi

uwase sandra yanditse ku itariki ya: 29-11-2023  →  Musubize

Ubu nsubiyekubirayi Sindabyemera Abacuruzixxxx. Ndabyemera ngeze kwisoko simbyizeye (Abacuruziii)

Felix yanditse ku itariki ya: 20-04-2023  →  Musubize

Nibyiza kuba government yatekereje iki kintu kubiciro byibiribwa. Gusa kubitangaza nikimwe nokubikurukiza nikindi hafatwe ingambazose zishoboka abacuruzi bakurikize ibibi Ciro. gusa bira cyarihejurupe ark byibuze ngo ukoroye Acira aba agabanya.

Tuyisenge Vedaste yanditse ku itariki ya: 19-04-2023  →  Musubize

MINICOM YAKOZECYANEEE! TWEBWE TUTAGIRAKAZI TWARITUGIYEKURWARABWAKI KUBERAKURYADUKE NATWOTUDASHINGA NIBAGERE NOKUBISHYIMBONUBUGALI HANOMUBUGESERA BIRAKABIJE.MURAKOZE.

ALIAS VUGUZIGA yanditse ku itariki ya: 19-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka