Ibinyabuzima byo mu Kivu bigiye kubungwabungwa

Umuryango mpuzamahanga wita ku bidukikije ARCOS ugiye gushora miliyoni zirenga 500 z’amafaranga y’u Rwanda mu guhangana n’ibibazo byangiza ibinyabuzima byo mu kiyaga cya Kivu mu turere twa Karongi na Rutsiro.

Ikiyaga cya kivu kijyamo imyanda ya Pulasitike
Ikiyaga cya kivu kijyamo imyanda ya Pulasitike

Ikigo REMA cyagaragaje ko hafi 80% by’imyanda ya pulasitike ijugunywe hirya no hino mu bisambu, imirima n’ahandi, bigenda bikajya mu kiyaga cya Kivu.
REMA ivuga ko imyanda itageze ku 10% ya Pulasitike ari yo itunganywa mu nganda zabugenewe.

Jacky Ntukamazina uyobora ishami ry’iterambere n’ubukungu mu muryango ARCOS avuga ko ibikorwa byo kubungabunga ikiyaga cya Kivu bizagabanya umubare w’ibinyabuzima byangizwaga n’imyanda ijya mu mazi.

Ati “Usanga ibikorwa by’ubuhinzi ndetse n’ibikoresho bimwe bitabora bigenda bikajya mu mazi bikica bya binyabuzima niyo bidapfuye usanga ababirya bashobora guhura n’ikibazo cy’ubutabire bwagiye muri bya binyabuzima, bikaba byagira ingaruka ku buzima bwa muntu”.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe ubukungu Niragire Theophile atangaza ko na bo bazabigiramo uruhare kugira ngo umusaruro babitegerejeho uzabe mwiza.

Ati “ Ni umushinga twateguye dufatanyije n’umuryango mpuzamahanga wita ku bidukikije ARCOS uzaba udufashije kubungabunga itwarwa ry’ubutaka bwajyaga mu Kivu, ubwo butaka bwabaga burimo ifumbire, isuri yabijyanaga mu Kivu bikangiza ibinyabuzima biba muri ariya mazi, turizera ko bizagabanuka ndetse n’ibinyabuzima birimo amafi n’insambaza bikororoka”.

Bamwe mu bakorera uburobyi n’ubworozi bw’amafi mu Kiyaga cya Kivu mu turere twa Karongi na Rutsiro batangaza ko bari basanganywe ikibazo cyo kubona umusaruro muke biturutse ku myanda iva mu misozi ikomeza kwiroha mu kiyaga kubera ko ibangamira ibinyabuzima bikirimo, bigateza ibihombo uburyobyi n’ubworozi.

Nshimiyimana Patrick uyoboye imwe mu makoperative yororera amafi mu Kivu mu Karere ka Rutsiro avuga ko bigeze gupfusha amafi ibihumbi bitatu batamenye icyayishe ariko bagakeka ko ari ingaruka z’imyanda izanwa n’isuri yiroha aho bororera.

Ati “Iki kiyaga ubu kigenda kigwiramo ibikorwa bw’ubworozi bw’amafi bukorerwa muri za kareremba. Ariko abakora ibi bikorwa bagaragaza ko imyanda cyane cyane iy’ibikoresho bikoze muri pulasitike ikirohamo iturutse imusozi, igira ingaruka zikomeye ku binyabuzima byo mu Kivu, hakaba n’igihe bipfa”.

Nihabungwabungwa Ikivu bizafasha Koperative z’ubworozi n’uburyobyi muri utu turere kongera umusaruro w’amafi n’insambaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka