Ibintu bine by’ingenzi byaranze Rwanda Day
Rwanda Day 2017 yaberaga mu gihugu cy’u Bubiligi, yaranzwe n’ibikorwa bitandukanye byiganjemo kugaragaza aho u Rwanda rugeze rwiteza imbere, no kwibutsa Abanyarwanda baba hanze uruhare rwabo mu kubaka urwababyaye.
Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda n’inshuti zabo, ndetse no mu bibazo n’ibitekerezo bamugejejeho, hagaragayemo ibintu bine by’ingenzi byafatwa nk’umwihariko muri iyi Rwanda Day.
1. Perezida Kagame yatanze urugero rwo guhesha agaciro ururimi rw’Ikinyarwanda mu ruhando rw’amahanga
Mu mbwirwaruhame Perezida kagame yagejeje ku Banyarwanda n’inshuti zabo ndetse n’ibisubizo yatanze ku bibazo byabajijwe, yakoresheje ururimi rw’Ikinyarwanda rwonyine abatacyumva barasemurirwa.
Iki cyabereye urugero rwiza benshi mu guhesha agaciro ururimi rw’Ikinyarwanda mu ruhando rw’amahanga, kuko wasangaga buri wese wafataga ijambo yaba Umunyarwanda ndetse n’Umunyamahanga yageragezaga akagira ijambo ry’Ikinyarwanda avuga.
2. Perezida Kagame yasubije ibibazo by’Abanyarwanda nk’uri mu Rwanda
Mu bibazo byose Perezida Kagame yabajijwe n’Abanyarwanda ndetse n’inshuti zabo yabitangiye ibisubizo ndetse ibindi abishakira ababikurikirana bakazabitangira ibisubizo mu gihe gito gishoboka.
Ibi byashimangiye izina ry’iyi gahunda ya Rwanda Day, igaragaza ko aho iki gikorwa kibera, Abanyarwanda baba bahahinduye u Rwanda ku buryo ibihabera bikorwa nk’uko mu Rwanda bisanzwe bigenda.
3. Abanyarwanda baba hanze barifuza guhabwa inguzanyo mu Rwanda
Bamwe mu Banyarwanda baba hanze , bagejeje icyifuzo kuri Perezida Kagame, basaba ko bafashwa kubona inguzanyo mu Rwanda, kugira ngo barusheho kwiteza imbere.
Bamwe bashingiye ku mushahara bakorera udashobora gutuma babasha gutegura amasaziro yabo mu Rwanda, hari abasabye Perezida Kagame ko yabafasha kubona inguzanyo mu Rwanda, kugira ngo bazabashe kwiyubakira inzu mu Rwanda, bakazasazira iwabo,aho gusazira ishyanga.
4.Urugwiro rwinshi ku Banyarwanda baba mu Burayi
Abanyarwanda baba mu Bubiligi n’inshuti zabo, bagaragarije ubwuzu n’urugwiro Perezida Kagame ndetse n’abandi Bayobozi b’u Rwanda bitabiriye Rwanda Day mu Bubiligi, aho bifuzaga ko umwanya waba mwinshi kugira ngo barebe ko urukumbuzi bari babafitiye rwagabanuka.
Uru rugwiro rwagaragaye cyane cyane mu gusezera Perezida wa Repubulika muri iyi gahunda, aho byagaragaye ko buri wese yifuzaga kuramutsa Perezida Kagame bikaba bitoroheye buri wese kugera ku byifuzo bye.
Reba video y’uko Igikorwa cya Rwanda Day cyagenze mu Bubiligi
Reba Amafoto y’uko Igikorwa cya Rwanda Day cyagenze mu Bubiligi
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
yesi,Banduhungirehe se kandi ntibaremera.Muminsi izaza % .
president wacu oyeee komeza wereke isi ko Rwanda ushoboye
Umujyi wa GANT, ntugira aho wakirira abantu kweri? Iyi nzu irarutwa na petit stade yacu.Ariko icy’ingenzi ni ibyo Rwanda day iba yatugejejeho.
Gushima Perezida wa Republica no kumugezaho imbogamizi z’abamuvangira
Ndabanza gushimira perezida wa Republica ko atega amatwi abaturage be, ndetse agasubiza ibibazo bamugejejeho kugihe n’ubwo hari abamuvangira; personnellement ndashimira umukuru w’igihugu ko muri 2013 hari umuvandimwe wamwandikiye kuri twitter ye amugezaho ikibazo cy’umupolisi (AIP GAHAMANYI JANVIER DE MONFORT WARI IO MURI BUTARE) wari waragize casho nk’igikoresho cye bwite, uwo ashaka akamufunga, akamukubita, mu byumweru 3 bikurikiranye yakubise ndetse anafunga umunyamategeko, umw’entrepreneur na rwiyemezamirimo wacuruzaga amabuye y’agaciro, icyo gihe uyu we yari anatwite ; aba bose yabahoraga kumwima ruswa; ariko umukuru w’igihugu amaze kubmenya inzego za polisi zahise zimwimura usibye ko n’aho yimuriwe yakomeje kamere ye, kuko i Nyanza aho yimuriwe naho yafungishije umuntu bari bemeranyijwe ko amujyanira ruswa byamara kumenyekana agahita amuhimbira ko ariwe wari uyimuzaniye, bituma uwo muntu afungwa wenyine, ni affaire y’igiti cya Kabaruka bari bafatanyije, aha naho baje kumwimura ariko amakosa ye ntawayamukurikiranyeho ariko nibura twitter yandikiwe umukuru w’igihugu cyacu yatumye i Butare baruhuka icyo gitugu cya GAHAMANYI J.Monfort
Ikindi nshimira umukuru w’igihugu cyacu ni uko umunyarwanda ubu yubashywe ku isi,niwe ntanzeho nk’umukadinda wigenga,ntaciye mu ishyaka