Ibintu bigomba guhinduka, abaturage bagahabwa serivisi nziza - Minisitiri Gatabazi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, avuga ko ibintu bigomba guhinduka abaturage bagahabwa serivisi nziza nk’uko bikwiye, hatabayeho gusiragizwa.

Minisitiri Gatabazi asaba ko ibintu bihinduka, abaturage bagahabwa serivisi nziza
Minisitiri Gatabazi asaba ko ibintu bihinduka, abaturage bagahabwa serivisi nziza

Ubwo yahuraga n’abayobozi b’Intara ndetse n’Umujyi wa Kigali ku wa 06 Gashyantare 2022, Minisitiri Gatabazi yavuze ko baganiriye kuri gahunda nyinshi zirimo ibyo abaturage binubira yaba serivisi mbi bahabwa, ibijyanye na ruswa, kutabaha umwanya ndetse no kubasiragiza.

Banumvikanye ko bagenda bakareba ibyo abaturage batishimira bigashakirwa ibisubizo bigakemuka, umuturage akajya ku isonga agafashwa gukemura ibyamuhungabanyiriza ubuzima.

Ati “Ibintu bigomba guhinduka, abaturage bagomba guhabwa serivisi nziza, abazibaha ni abayobozi, kandi abayobozi bahembwa na Leta. Abayobozi b’inzego z’ibanze n’izindi dufatanya, ni twebwe duhagarariye Umukuru w’igihugu mu gufasha kugira ngo ageze ku baturage ibyo yabemereye”.

Akomeza agira ati “Nta bisobanuro na bimwe twabona byo kudaha umuturage serivisi kandi aricyo twasinyiye amasezerano y’akazi yacu, ari nacyo twiyemeje ko umuturage agomba kuba ku isonga. Bagomba rero kubikora kandi abaturage bakatugaragariza aho bitagenda, kugira ngo abatabikora neza babibazwe, abadashoboye bavanwemo, abashoboye gukomeza bakomeze, ariko ibintu bigomba guhinduka”.

Kuba abayobozi bafite ubushobozi ngo bigomba gukorwa bigakunda, ibigomba gukosorwa bigakosorwa, hakazabaho no kubikurikirana ko bishyirwa mu bikorwa mu gihe runaka.

Mu bigomba gukosorwa harimo no kuba hari igihe umuturage aza agana umuyobozi, yumva ko ariwe wamukemurira ikibazo ahubwo akamusubiza k’uwo bagifitanye, nk’uko Minisitiri Gatabazi abisobanura.

Ati “Twasanze hari n’igihe umuyobozi, umuturage aza amugana, aho kugira ngo ajye kumukemurira ikibazo, yongera akamusubiza kuri wa wundi n’ubundi umurenganya. Twasabye ko niba ikibazo kikugezeho ujya kugikemurira aho cyakomotse, aho kugira ngo wongere kohereza umuturage kuri ba bandi n’ubundi batumye azamuka ku rwego rw’igihugu”.

Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney
Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney

Minisitiri Gatabazi avuga ko ubwo Umukuru w’igihugu yasozaga umwiherero w’abayobozi b’inzego z’ibanze, yabanenze ku bijyanye na serivisi baha abaturage, guhora babasiragiza, bari mu nama zidashira, ndetse mu ijambo rye risoza umwaka akaba yarababwiye ko ategereje kubona banoza serivisi baha abaturage.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko byose byahawe ibipimo ku buryo bizera ko bizahinduka, kandi abaturage nabo bakabibafashamo kugira ngo bakomeze gutera imbere.

Mu bindi byaganiriweho ni uburyo hakongerwa ubukangurambaga bwo gusubiza abana mu mashuri, kuko bigaragara ko hari benshi baritaye, harimo abagiye mu muhanda, abibereye iwabo, abakoreshwa imirimo ivunanye n’ibindi bintu bahugiyemo bitandukanye, ariko bitaba impamvu yo guta ishuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Sinibaza ukuntu umuyobozi abua yasibye bakakubwira ngo genda uzagaruke.Ex..umurenge wa Musha muri Rwamagana Etacivil yarwaye COVID-19 bagasubizayo abantu ngobazagaruke.ubwose nibyo?

Aima yanditse ku itariki ya: 7-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka