Ibimenyetso bitangwa na RFL ntibikwiye gushidikanywaho - Dr. Faustin Ntezilyayo

Urwego rw’Ubucamanza rwagaragaje ko ibimenyetso bya gihanga bitangwa na Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga (RFL) bikoreshwa mu butabera, bidakwiye gushidikanywaho kuko biba byakoranywe ubwitonzi n’ubuhanga.

 Dr. Faustin Ntezilyayo (iburyo) na Dr. Charles Karangwa uyobora RFL, bemeza ko ibimenyetso icyo kigo gitanga bidashidikanywaho
Dr. Faustin Ntezilyayo (iburyo) na Dr. Charles Karangwa uyobora RFL, bemeza ko ibimenyetso icyo kigo gitanga bidashidikanywaho

Kuba Isi irimo kwihuta cyane mu nzego zitandukanye, bituma biba ngombwa ko no mu rwego rw’ubucamanza rimwe na rimwe inteko ziburanisha zitabaza abahanga, kugira ngo zibone ibimenyetso bya ngombwa.

Aho niho akenshi RFL yitabazwa n’inzego z’ubucamanza mu gihe habaye imanza zisaba ubumenyi buhambaye, kugira ngo batange ndetse banasobanure ibimenyetso bya gihanga.

Mu rwego rwo kureba no kurushaho gusobanukirwa imikorere ya RFL, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Faustin Ntezilyayo, ku wa Kane tariki 04 Kanama 2022, yasuye Laboratwari uko ari 12 za RFL yibonera uko zikora.

Agaruka ku mikoranire ya RFL n’inzego z’Ubutabera, Dr. Ntezilyayo yavuze ko kugira ngo umuntu agere ku butabera hari inzira ndende anyuramo, zirimo inzego z’ubugenzacyaha ndetse n’ubushinjacyaha, bikabona kugera mu bucamanza.

Ati “Ku byerekeranye by’umwihariko n’urwego rw’Ubucamanza, biragaragara ko RFL ifite ubumenyi buhambaye buri hejuru, ku buryo ubu nta gushidikanya y’uko ibimenyetso tuba twabasabye ngo baturebere, biba ari ibimenyetso koko bigaragaza ikoranabuhanga bafite”.

Dr. Ntezilyayo yasobanuriwe imikorere ya RFL
Dr. Ntezilyayo yasobanuriwe imikorere ya RFL

Akomeza agira ati “Binyongereye icyizere cyane cy’amaraporo baduha, bigaragaza ko aturuka ku busesenguzi bakoze. Icyo nzabwira abacamanza bagenzi banjye ni uko bamenya neza ko aho ibimenyetso biba byaturutse biba byakoranywe ubuhanga, kandi byakoreshejwe n’abantu babizobereyemo bakoresha ibyuma bigezweho, ku buryo nta gushidikanya ko ibyo bimenyetso bishobora kudufasha mu gutanga Ubutabera”.

Ibimenyetso bya gihanga bitangwa na RFL bifasha inzego z’Ubucamanza kwihutisha imanza, kuko igihita gikorwa ari ukubihuza gusa n’icyo amategeko ateganya, ubundi hagatangwa ubutabera.

Agaruka ku rwego RFL igezeho mu gutanga ibimenyetso byizewe, Umuyobozi Mukuru wayo, Dr. Charles Karangwa, avuga ko runashimangirwa n’ibihugu by’amahanga bitandukanye, kuko nyuma yo kubasura basabwe ko batangira kubahugurira abakozi.

Ati “Twagiye dusurwa n’ibihugu bitandukanye, ba Minisitiri bamaze iminsi badusura, hari uw’Ubutabera wa Mozambike, uwa Sao Tome, uwa Niger na Mali n’abandi. Abo bose bavaga aha badusabye ko twabahugurira abantu, kugira ngo bashobore gutegura impagararizi (samples), bazipfunyike bazigeze hano zikiri nzima, kugira ngo tubahe serivisi yo kuzipima, igihe bataragira urwego rwo kuba bashobora kubyipimira”.

Urwego rwiza Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga igezeho, rwanatumye batorerwa kuzakira inama mpuzamahanga nyafurika ya 10, izahuza ibihugu birenga 40 harimo ibyo muri Afurika no ku yindi migabane, birimo u Budage, Argentina, u Buholandi, u Buhinde hamwe n’u Busuwisi.

Ni inama izaba muri Werurwe 2023, izaba igamije kumenyekanisha serivisi zitangwa na za Labaratwari z’ibihugu bya Afurika, ikazaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Ni gute twagira umugabane utekanye kubera ibimenyetso bya gihanga bishobora gutuma Ubutabera bunozwa”.

Kuva RFL yatangira mu mwaka wa 2018, imaze kwakira dosiye zigera ibihumbi 30, byanafashije mu kugabanyuka kw’ikiguzi cyagendaga ku bizamini byakorwaga mbere, kuko nko gukoresha icya ADN byasabaga amayero 950, mu gihe uyu munsi bifata gusa 367.

Hon. Aminata, Minisitiri w'iterambere ry'abagore muri Niger n'itsinda yari ayoboye mu minsi ishize basuye banishimira imikorere ya RFL
Hon. Aminata, Minisitiri w’iterambere ry’abagore muri Niger n’itsinda yari ayoboye mu minsi ishize basuye banishimira imikorere ya RFL

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka