Ibikorwa remezo mu nkambi byahinduye ubuzima bw’impunzi – MINEMA

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) iratangaza ko ibikorwa byo kugeza amashanyarazi y’imirasiye y’izuba mu nkambi hirya no hino mu gihugu, byahinduye ubuzima bw’impunzi kandi bikarushaho kubungabunga ibidukikije.

Uyu aradoda n'imashini ikoresha umuriro ukomoka ku mirasire
Uyu aradoda n’imashini ikoresha umuriro ukomoka ku mirasire

Karagire Gonzague uyobora ishami rishinzwe gufasha impunzi muri Minisiteri y’Ibikorwa by’ubutabazi, atangaza ko kugeza ubu hari gahunda yo kwegereza impunzi ibikorwa remezo binyuranye, birimo kubagezaho imbabura zibungabunga ibidukikije.

Avuga kandi ko hari gahunda yo gushyira amatara ku mihanda no gukoresha gaz mu nkambi, hagamijwe ko ubuzima bwazo butera imbere babungwabungwa ibidukikije.

Karagire avuga ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye n’abacuruzi b’ibikoresho by’imirasire y’izuba, hashyizweho uburyo bwo gucanira ingo, gucanira inkambi no gufasha impunzi guhanga imirimo iciriritse, kandi hari ibigaragara ko byagiye bizifasha guhanga imirimo no gucunga umutekano w’impunzi.

Agira ati, ‘Amatara yorohereza impunzi kwirinda urugomo rukuruwe n’umwijima, gufasha abagiye kwivuza kugenda habona. Imirasire kandi yanatumye impunzi zitangira kwihangira imirimo iziteza imbere”.

Nta mwijima mu nkambi, bigatuma umutekano wiyongera
Nta mwijima mu nkambi, bigatuma umutekano wiyongera

Kagarire avuga ko kugeza ubu inkambi eshatu zikoresha gaz mu guteka, naho izindi ebyiri zikaba zikoresha Burikete n’ibindi bicanwa bitangiza ibidukikije, kandi hari gahunda yo gukomeza gukora imishinga ituma aho impmunzi ziri hadahinduka ubutayu.

Impunzi zatangiye guhindura ubuzima

Zimwe mu mpunzi zatangiye ibikorwa byo kwiteza imbere zikesha imirasire y’izuba, harimo abahanze imirimo yo kogosha, gusya ibinyampeke, ubudozi buteye imbere byose bigakurikirwa no kongera amasaha yo gukora igihe cy’ijoro.

Umwe muri bo wo mu nkambi ya Nyabiheke, avuga ko yahuraga n’akaga gakomeye mu kugaburira abana nijoro hatabona, kuko atamenyaga uwaba yahaze n’utariye kuko burya ngo abana ntibarya kimwe, ngo hari abashobora kuburaza.

Agira ati “Ibaze iminsi yose uteka mu nzu uraramo, imyotsi no guhumeka nabi byari bitumereye nabi, noneho ibyo kurya byashya nijoro ugakoresha igikara cyaka mu gufasha abana kubona aho isahane iherereye, bikagorana rero kumenya niba buri wese yanariye kuko burya abana ntibarya kimwe”.

Undi washinze icyuma gishya ibigori akabikoboraho ibishishwa, avuga ko ageze ku nyungu y’ibihumbi 200Frw yinjiza buri kwezi kubera kugezwaho amashanyarazi, bigatuma abasha gutunga umuryango we no kwiteza imbere.

Impunzi zose ntiziragerwaho n’ibikorwa remezo

Umuyobozi w’umuryango ufasha impunzi mu bikorwa by’iterambere (Practical Action) mu nkambi zitandukanye, Umubyeyi Denyse, avuga ko nibura bashyikirije impunzi amatara hejuru ya 50% by’ingo zose, gufasha imishinga y’iterambere no kubagezaho ibikorwa remezo birimo n’amazu y’ubucuruzi.

Hari kandi ibikorwa byo gushyira amatara mu nkambi zose kandi impunzi ubwazo zikayabungabunga ugereranyije na mbere, bigatuma abana barushaho gutsinda amasomo yabo kuko usibye kwigira ku mashuri, ubu banasubiramo amasomo bageza iwabo mu ngo.

Avuga kandi ko amashanyarazi n’amashyiga ya kijyambere byagize uruhare mu gufasha impunzi kwiyumva ko nazo zifite uburenganzira nk’abandi bantu, n’ubwo bataba mu bihugu byabo, ndetse amashyamba akaba yarongeye gusubiranywa, nyuma y’uko aho impunzi zatemaga hari hagiye kuba ubutayu.

Umugore ucana ku mbabura zigezweho
Umugore ucana ku mbabura zigezweho

Agira ati “Amashanyarazi mu nkambi yatumye ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigabanuka, abasaza n’abakecuru n’abandi banyantege nke nabo babasha kujya ku bwiherero habona, kuko usanga buba buri kure gato y’aho batuye”.

Umubyeyi avuga ko kugira ngo impunzi zibashe kubungabunga ibikorwa bizegerezwa, bisaba kuzigisha ko ari zo bwa mbere bifitiye akamaro, kandi ubushobozi baba begerejwe ari bo bufitiye akamaro, ndetse iyo imishinga ishojwe impunzi zikwiye gukomeza kwirwanaho.

Impunzi zihabwa ibikoresho by’imirasire zagabanyijwe mu byiciro bijyanye n’ubushobozi, bityo hakaba hari ababihabwa ku buntu, ababihambwa ku nguzanyo bishyuraho 40%, n’ibindi bahabwaho inguzanyo bakigurira ibikoresho bazishyura ku nyungu ntoya.

Barakora no mu masaha akuze
Barakora no mu masaha akuze
Mu Nkambi zose zo mu Rwanda ntibagikoresha inkwi
Mu Nkambi zose zo mu Rwanda ntibagikoresha inkwi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka