Ibikorwa bya Croix Rouge bikomeje gukura abaturage mu bukene

Abagenerwabikorwa ba Croix Rouge y’u Rwanda mu turere twa Karongi na Rutsiro mu Ntara y’i Burengerazuba bafashijwe na Croix Rouge y’u Rwanda gukora imishinga ibakura mu bukene, baravuga ko imibereho yabo yahindutse bakabasha kwikemurira ibibazo birimo nko kwishyura ubwisungane mu kwivuza no kurihira abana amashuri.

Amazi meza ni kimwe mu bikorwa byo guteza imbere abaturage bo mu turere twa Rutsiro na Karongi
Amazi meza ni kimwe mu bikorwa byo guteza imbere abaturage bo mu turere twa Rutsiro na Karongi

Ibyo bikorwa begerejwe birimo amazi meza, amashuri, korora amatungo magufi no kubahugura uburyo bwo kwibumbira mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya bakabasha kwiteza imbere.

Abaturage bavuga ko inkunga ya Croix Rouge yabafashije kwiteza imbere mu bukungu bagahindura imyumvire mu gukora imishinga ibatinyura mu bikorwa byo kwiteza imbere.

Uyu mubyeyi afite umushinga w’ubucuruzi buciriritse, akomora ku ihene yahawe na Croix Rouge y’u Rwanda.

Uyu mubyeyi ihene ye ibyara eshatu, byatumye ashinga butike
Uyu mubyeyi ihene ye ibyara eshatu, byatumye ashinga butike

Nziguye Jean Marie Vianney, avuga ko yabonye akazi ku ivomero ryo ku ishuri rya Gitarama mu Karere ka Rutsiro, kandi akaba avoma amazi meza hafi, mu gihe mbere abana bajyaga kuvoma kure bigatuma batakaza igihe cyo kujya ku ishuri.

Agira ati “Abana bacu bakererwaga kujya kwiga kubera ko babanzaga kujya kuvoma ugasanga bakoresheje nk’amasaha abiri cyangwa tukamuherekeza ngo ibisimba bitamurya, ubwo amazi yabonetse nta zindi mpungenge, abana bagera ku ishuri ku gihe”.

Nyiratebuka Jeanne avuga ko yari umuhinzi usanzwe, ariko kubera ko yafashijwe na Croix Rouge amaze kwiteza imbere akaba ageze ku rwego rwo gucuruza abikesha ihene ibyara eshatu yahawe.

Ati “Nize kudoda ariko ntabwo nabashaga kubona imashini nkoresha, ariko bampaye ihene ebyiri imwe ibyara eshatu, mbasha gukuramo amafaranga nabashije gutangiza umushinga wanjye wo gucuruza, ubu ndacuruza”.

Icyumba cy'umukobwa gifasha abana bari ku ishuri
Icyumba cy’umukobwa gifasha abana bari ku ishuri

Indi mishanga Croix Rouge ifasha abaturage harimo kubegereza amazi meza no kubafasha kuyacunga, bigatuma batongera gutakaza igihe kirekire bajya gushaka amazi ahubwo bagakora indi mirimo.

Umuyobozi wungirije wa Croix Rouge y’u Rwanda, Françoise Mukandekezi, avuga ko ibikorwa byayo byo gutera inkunga abaturage biri mu nshingano z’ubugiraneza bufasha abaturage kwigerera ku byo bakeneye

Mukandekezi arimo gufungura amazi yegerejwe abaturage
Mukandekezi arimo gufungura amazi yegerejwe abaturage

Agira ati “Dufite icyerekezo cyo gutera imbere tudategereje iby’ahandi, tugomba kwigira kandi ntabwo bishoboka igihe uteze amaboko amahanga. Nk’uriya mugore ufite ihene washoye muri nunguke ubona ko ari urugerro rwo kuba umuturage yakwiteza imbere”.

Croix Rouge y’u Rwanda irimo gufasha abaturage bo mu turere twa karongi na Rutsiro ibigisha kuboneza imirire, kwigira bishakamo ubushobozi, ibikorwa byo guteza imbere abaturage uyu mwaka bikazarangira nibura bitwaye asaga miliyoni 350Frw.

Barimo kubaka hoteli izafasha kwishakamo ubushobozi bwo gufasha abababaye
Barimo kubaka hoteli izafasha kwishakamo ubushobozi bwo gufasha abababaye
Croix Rouge yanubatse ubwiherero ku bigo by'amashuri
Croix Rouge yanubatse ubwiherero ku bigo by’amashuri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbega ibyiza Croix-Rouge ikomeje kugeza mubaturage urebye ntakarere na kamwe mugihugu itaragezamo ibikorwa kd bigamije kuvana aho bari ibaganisha ku iterambere rirambye kd munzego zose zigize ubuzima bwa muntu
Turabashimira cyane mukomereze Aho kd ntimuzacike intege
Ahubwo mwongere uburyo bwo kumenyekanisha ibyo mukora bigere kure hashoboka.
Murakoze mugire amahoro

Joseph HABIMANA yanditse ku itariki ya: 4-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka