Ibikorwa by’urugomo kuri Ambasade y’u Rwanda i Paris

Tariki 06/12/2011 ahagana mu ma saa yine z’ijoro ku isaha y’i Paris, abantu bataramenyekana bateye ambasade y’u Rwanda iri i Paris mu murwa mukuru w’Ubufaransa.

Amakuru dukesha itangazo ryashyizwe ahagaragara na Ambasade y’u Rwanda i Paris, aravuga ko abo bagizi ba nabi bashatse gutwika iyo Ambasade ariko ntibyabahira kuko umuriro wahise uzima.

Nk’uko Ambasade y’u Rwanda ikomeza ibivuga, ngo abantu bataramenyekana bashatse guhungabanya umutekano w’iyo Ambasade bakoresheje uburyo buzwi ku izina rya « coktail molotov » aho bafata icupa ririmo lisansi cyangwa alcol maze bakaba batwika ahantu runaka.

Abavogereye Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa ntibyabahiriye kuko umuriro wazimye hamaze kwangirika amwe mu marido n’amadirishya bya Ambasade.
K’ubw’amahirwe icyi gikorwa cy’urugomo nta muntu cyahitanye cyangwa se ngo kigire uwo gikomeretsa.

Hagati aho abakoze ayo mahano barimo gushakishwa n’abashinzwe umutekano bo mu Bufaransa. Si aho gusa kandi kuko no mu minsi ishize mu gihugu cy’Ububirigi, Abanyekongo badashyigikiye Perezida Kabila bari biraye mu Banyarwanda babakorera ibikorwa by’urugomo.

Kubera umwuka mubi wagaragaye muri iki gihe cy’amatora ya Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Ambasade y’u Rwanda i Paris yasabye Abanyarwanda bose batuye mu Bufaransa ndetse no mu bindi bihugu by’i Burayi kwirinda no kugendera kure udutsiko twose dushobora guhungabanya umutekano wabo.

Iri tangazo rikangurira Abanyarwanda bose gushyira hamwe nk’abavandimwe kuko ari yo ntwaro ikomeye mu guhashya umwanzi. Ibyo bikorwa by’urugomo ntibyahagaritse imirimo isanzwe y’Ambasade kuko abayigana ibaha serivisi nk’uko bisanzwe.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka