Ibikorwa by’urubyiruko ruri mu biruhuko birimo guteza imbere abatishoboye

Urubyiruko rufite kuva ku myaka 6 kugeza kuri 30 y’amavuko ruri mu biruhuko rwatangiye kwitabira gahunda y’itorero mu biruhuko.

Urubyiruko ruri kwifashisha uburyo bwo gukora uturima tw'igikoni kugira ngo bizafashe imiryango kurandura imirire mibi
Urubyiruko ruri kwifashisha uburyo bwo gukora uturima tw’igikoni kugira ngo bizafashe imiryango kurandura imirire mibi

Ni gahunda iri kwibanda ku bikorwa bijyanye no kubaka ubwiherero, gukora uturima tw’igikoni, kubumba amatafari, gukurungira inzu z’abatishoboye kubaka ibiraro by’amatungo n’ibindi bikorwa bigamije kubungabunga imibereho myiza y’abaturage.

Uwiduhaye Norbert, umwe mu rubyiruko rwaganiriye na Kigali Today yagize ati: “Nishimiye kubona urubyiruko dushishikajwe no kugira icyo dukora gihindura ubuzima bw’abaturage bigaragara ko batari bafite ubushobozi bwo kugira ibyo bigezaho. Urareba nk’ubu bwiherero turi kubaka, bigaragara ko uyu mubyeyi turi kubwubakira atari yishoboye, bagenzi banjye bari n’ahandi na bo bari gukora nk’ibi, n’ibindi bikorwa by’ubugiraneza. Bizaba biduteye ishema kubona hari abahindura imibereho yabo, ibe myiza babikesha twe maboko y’igihugu cyatubyaye”.

Bararwanya ikibazo cy'umwanda bubakira abatishoboye ubwiherero
Bararwanya ikibazo cy’umwanda bubakira abatishoboye ubwiherero

Karekezi Joseph, Umukozi ushinzwe itorero n’ubukangurambaga rusange mu karere ka Gakenke, yatangaje ko gahunda y’ibikorwa by’intore mu biruhuko igiye kunganira Akarere mu kugabanya umubare w’abugarijwe n’imibereho mibi. Akaba yaboneyeho gusaba urubyiruko kuyigira iyabo kugira ngo bagire umusanzu batanga mu kubaka igihugu, ababyeyi na bo basabwa korohereza abana babo kugira ngo bazabashe kuyitabira.

Yagize ati: “Ibi biruhuko ni birebire, kandi tugereranya urubyiruko rw’uyu munsi nk’akabando k’ahazaza hacu n’igihugu cyacu. Kuba ibi biruhuko barimo ari birebire, twifuza ko ubabera umwanya wo kwirinda gusamarira mu bibatesha agaciro n’ibidafite umumaro. Ni yo mpamvu dushyize imbaraga muri iyi gahunda y’ibikorwa by’intore mu biruhuko aho ruzajya ruhuzwa n’igikorwa runaka kizajya kiba cyateguwe ku rwego rwa buri mudugudu, tukaba tuyitezeho kutwunganira kugera ku ntego yo kurandura burundu bya bibazo bicyugarije abatishoboye”.

Urubyiruko rwiyemeje kuba umusingi w'ibyiza
Urubyiruko rwiyemeje kuba umusingi w’ibyiza

Uru rubyiruko ruhurira hamwe kabiri mu cyumweru ku masite yateganyijwe ari ku bigo by’amashuri, aho rukora umuganda, nyuma yaho rugahabwa ibiganiro birukangurira kwirinda ibiyobyabwenge, kumenya ubuzima bw’imyororokere bigamije kurwanya inda ziterwa abana b’abakobwa n’ububi bw’ibishuko byugarije urubyiruko.

Urubyiruko rugaragara ko rukuze, ni ukuvuga kuva ku myaka 20-30 bo bazajya bunganirwa n’abafundi bafite ubumenyi mu birebana no kubaka cyangwa gucukura ubwiherero, mu gihe abakiri bato na bo bazajya bakora imirimo ijyanye n’ikigero barimo ariko by’umwihariko bigira kuri bakuru babo kuko mu myaka iri imbere ari bo bazaba babikora nk’uko uyu muyobozi yakomeje abivuga.

Abana bakiri bato bakora uturimo tujyanye n'ikigero barimo kugira ngo bigire kuri bagenzi babo
Abana bakiri bato bakora uturimo tujyanye n’ikigero barimo kugira ngo bigire kuri bagenzi babo
Nyuma y'imirimo y'amaboko bagirana ibiganiro bituma barushaho kugira imyitwarire myiza
Nyuma y’imirimo y’amaboko bagirana ibiganiro bituma barushaho kugira imyitwarire myiza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka