Ibikorwa by’umuganda bigira uruhare mu kunga ubumwe bw’abaturage

Hari abaturage batangaza ko ibikorwa bitandukanye by’umuganda bituma barushaho kunga ubumwe hagamijwe gutahiriza umugozi umwe mu kubaka Igihugu.

Bimwe muri ibyo bikorwa bibahuza bikarushaho gusigasira ubumwe bwabo harimo kubakira abatishoboye, gutunganya imihanda no kubaka amateme aciriritse bigatuma barushaho kugenderana.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi, Mudahemuka Jean Damascene, na we ibi arabyemeza ahereye ku gikorwa baherutse kwikorera binyuze mu muganda cyo gusana iteme ryangijwe n’ibiza rigahagarika imigenderanire hagati y’abaturage.

Avuga ko muri uwo muganda buri wese yitanze uko ashoboye kuko iteme ribafitiye akamaro kandi rikaba rigamije inyungu rusange aho buri wese yazanye ubushobozi n’ubumwenyi bwe bagakora iteme ritabahenze kandi umusaruro wabo ukongera kugera ku isoko.

Agira ati “Ibyo bikorwa bishimangira Ubumwe n’Ubwiyunge kuko bidufasha komorana ibikomere kuko aho u Rwanda rugeze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi buri wese akeneye undi, ayo mateme twakoze yatumye utugari twa Kambyeyi na Ruyanza bongera kugenderana”.

Utugari twa Ruyanza na Kambyeyi two muri Kamonyi twongeye guhahirana kubera ibikorwa by'umuganda
Utugari twa Ruyanza na Kambyeyi two muri Kamonyi twongeye guhahirana kubera ibikorwa by’umuganda

Yongeraho ati “Gukora iteme mu muganda duhuje imbaraga nk’Abanyarwanda bituma tubasha gukemura ikibazo dufite nk’Abanyarwanda nta kuvangura, ibyo bikaba bishimangira ko dukeneranye tugafatanya gutahiriza umugozi umwe kuko icyo mfite udafite ari cyo ukeneye”.

Rubimbura Jean Damascene avuga ko iyo abaturage bahuriye mu muganda bigaragaza ubumwe bwabo kuko bakora ibikorwa bigamije kubateza imbere nk’Abanyarwanda aho kwirebera mu ndorerwamo z’amoko.

Agira ati “Iryo teme twarikoze nk’Abanyarwanda tureba ngo uyu muhanda uzatumarira iki, aho kureba ngo ufite inyungu za nde cyandwa nde wundi, ibyo tubishimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ituma dukomeza gushyira imbere ubumwe tugatahiriza umugozi umwe kuko ni byo biduha inyungu kurusha kwitandukanya”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu bwana Habineza Jean Paul avuga ko mu bikorwa by’umuganda muri ako karere hibanzwe cyane ku kubakira abatishoboye no gufasha ibyiciro by’abaturage bafite imbaraga nke bikagaragaza ko abaturage bashyize hamwe, ibyo bikunganirwa n’ibiganiro bya ‘Ndi Umunyarwanda’ bahabwa nyuma y’umuganda.

Agira ati, “Ibyo by’umuganda birimo kubakira abatishoboye ku mpamvu zitandukanye bikorwa muri rusange ukabona ko byimakaza umuco w’ubumwe n’Ubwiyunge, icyo gihe abantu banasobanukirwa ko ari bamwe kandi bakwiye gushyira hamwe kugira ngo babashe kwiteza imbere”.

Emmanuel Ndagijimana utuye mu Murenge wa Ndora avuga ko iyo hubakwa amazu y’abatishoboye mu muganda bibatera kumva ko bafite uruhare runini mu kwikemurira ibibazo bashyize hamwe kuko mu kwitanga muri ibyo bikorwa hakurikizwa ubushobozi bw’ufashwa nta kureba ku miterere ye imugaragaza ukundi.

Mujawamariya Marguerite avuga ko mu Karere ka Gisagara bateye intambwe yo gufashanya binyuze mu miganda yo kubakira abatishoboye, buri wese akazana imbaraga ze.

Agira ati “Usanga duhurira ahantu umuntu tukamwubakira nta kurebanaho, udafite umwanya yikora ku mufuka agatanga insimburamubyizi bakamukorera. Bituma na ba bandi barebana ay’ingwe babyikuramo kuko baba bafatanyije”.

Nyinawumunu Donatha avuga ko ibikorwa byo gusukura imihanda n’amavomero bakora mu muganda bibafasha kunga ubumwe kuko iyo bahuriye hamwe habaho kuganira kuri ‘Ndi Umunyarwanda’ nyuma y’umuganda bagashishikarizwa kumenya uwo umuntu nyamuntu ari we.

Avuga kandi ko ibikorwa byakozwe bihuriweho n’abantu bamwe nta zindi nyungu usibye guhuza umugambi abantu bakaba baravuye mu bwigunge kubera Ubumwe n’Ubwiyunge.

Abatuye mu Kagari ka Munini mu Murenge wa Kansi bavuga ko na bo biyubakiye amateme ku mihanda migenderano bahuriyeho nk’umuryango Nyarwanda kandi akazi kose bakagafatanya ntawe urebeye ku wundi.

Nyinawumuntu agira ati “Twese duhuza urugwiro tukumvikana ko dufatanya ku buryo runaka kubaka iteme kugira ngo tubashe kunga ubumwe no gusabana hagati yacu, twari dufite umugezi udutandukanya ku buryo imigenderanire yari imeze nabi none twubatseho iteme ibintu bimeze neza, moto, igare n’abanyamaguru babasha kwambuka nta mbogamizi”.

Ati “Ibyo twabigezeho kuko twashyize hamwe twiyubakira iteme nta kurebanaho, twiyubakiye n’irerero ry’inshuke nta gutegereza ingufu za Leta zihenze buri wese azana imbaraga ze turaryubaka, hari n’ubwo dufatanya tugaha umuganda umuturage kubera ko atsishoboye ibyo tukabikora tugamije Ubunyarwanda nta kurebanaho”.

Ibikorwa rusange by’umuganda bigaragaramo uburyo bwo gufatanyiriza hamwe kubaka igihugu, abaturage babikora neza bakaba bavuga ko ntako bisa iyo babonye biyubakiye igikorwa kibahuza mu mbaraga zabo kuko binatuma barushaho kugiha agaciro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka