Ibikorwa bikorerwa mu magereza y’u Rwanda byinjije miliyoni zirenga 356

Imishinga n’ibikorwa bikorerwa mu magereza yo mu Rwanda, byagize inyungu ingana na miliyoni zirenga 356 z’amafaranga y’u Rwanda, nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’ikigo gishinzwe Amagereza mu Rwanda (RCS), Paul Rwarakabije.

Rwarakabije yatangaje ko ko uwo musaruro wingiye hagati ya tariki 20/08/2011 na itariki 30 Mata 2012, muri ayo mafaranga agera kuri miliyoni 33 akoreshwa mu bikorwa byo kwita ku bana n’abarwayi.

Muri gereza ya Butare aho bakora isabuni ikoreshwa mu magereza yose yo mu Rwanda, hinjijwe miliyoni zigera kuri 70. Andi mafaranga agera kuri miliyoni 64, yavuye mu icukurwa rya nyiramugengeri ikoreshwa mu gucana.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, kuri uyu wa Kabiri tariki 08/05/2012, aho yakomeje avuga ko undi musaruro ugera kuri miliyari enye na miliyoni zigera kuri 749 nawo wavuye mu mirimo itishyurwa.

Rwarakabije yavuze ko ikigo ayobora gifite gahunda yo kongera umusaruro wayo, kugira ngo babashe kuzuza inshingano bahawe na Leta.

Ati: “Iki kigo gifite ingingo y’imari ntoya cyane ugeranyijye ni inshigano cyahawe na Leta, ariko dufite gahunda yo kongera umusaruro kungira ngo tuzuze inshigano twahawe”.

Komiseri mukuru wungirije, Madam Gahonzire Mary, we arasaba itangazamakuru mu Rwanda kugira uruhare rugaragara mu gukangurira Abanyarwanda kumenya imikorere y’uru rwego rushinzwe amagereza mu Rwanda.

Ati: “Dufite gahunda nshya yita ku bibazo n’uburenganzira by’abagororwa n’infungwa mu Rwanda. Ubu imiryango yarafunguwe kugira ngo abanyarwanda bamenye uko dukora”.

Ku cyifuzo cy’uko abagororwa barengeje imyaka 70 bajya barekurwa, Madamu Gahonzire yavuze ko icyo kifuzo cyashoboka mu gihe izengo zikorana na RCS zimaze gusuzuma dosiye y’umuntu, kuko bitavuze ko umuntu wese ufite iyo myaka agomba kurekurwa.

Daniel Sabiiti

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka