Ibikorwa bibangikanywa n’amasomo byafasha mu kurwanya ubushomeri mu rubyiruko (Ubushakashatsi)

Ababyeyi, abarezi n’ibigo by’amashuri, barashishikarizwa kumva akamaro k’ibikorwa umunyeshuri ashobora kubangikanya n’amasomo asanzwe, no kubimufashamo, kuko byagaragaye ko ibyo bikorwa bigira uruhare mu gufungura amahirwe yo kubona akazi ku rubyiruko rwiga cyane cyane mu mashuri yisumbuye n’ay’imyuga.

Bamurikiwe ibyavuye mu bushakashatsi babyunguranaho ibitekerezo
Bamurikiwe ibyavuye mu bushakashatsi babyunguranaho ibitekerezo

Ibi ni ibyagaragariye mu bushakashatsi Ikigo cy’ubushakashatsi bwibanda ku gusesengura politiki za Leta (IPAR-Rwanda), cyakoze kibutewemo inkunga na Mastercard Foundation.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byaganiriweho tariki 06 Ukuboza 2024 i Kigali mu nama yahuje abafatanyabikorwa n’abahagarariye inzego zifite aho zihuriye no kugena no gushyira mu bikorwa politiki na gahunda zigamije guteza imbere uburezi ndetse n’umurimo.

Ubu bushakashatsi bwasuzumye imirongo migari ya politiki na gahunda bigamije guteza imbere ibikorwa bibangikanywa n’amasomo mu mashuri yisumbuye n’ay’imyuga, hibandwa ku ruhare ibyo bikorwa bigira mu gufungura amahirwe yo kubona akazi ku rubyiruko.

Bimwe mu bikorwa bibera mu mashuri bibangikanywa n’amasomo byakoreweho ubushakashatsi birimo imikino n’imyidagaduro, umuziki n’imbyino, ibiganiro mpaka, ibikorwa byo gufasha abaturage n’ubukorerabushake, n’ibindi bikorwa bitandukanye bibera mu mashuri.

Umuyobozi Mukuru wa IPAR-Rwanda, Eugenia Kayitesi, yagaragaje ko ibikubiye mu bushakashatsi bakoze byakwifashishwa mu kurwanya ubushomeri mu rubyiruko
Umuyobozi Mukuru wa IPAR-Rwanda, Eugenia Kayitesi, yagaragaje ko ibikubiye mu bushakashatsi bakoze byakwifashishwa mu kurwanya ubushomeri mu rubyiruko

Asobanura impamvu y’ubu bushakashatsi, Umuyobozi Mukuru wa IPAR-Rwanda, Eugenia Kayitesi, yagize ati “Muzi ikibazo dufite cy’urubyiruko, kugira ngo rubone imirimo muri iki gihe birakomeye, kandi n’iyo turebye abantu badafite akazi kandi barize, urubyiruko ni bo benshi. Rero twashakaga kureba uko urubyiruko rwabona akazi ruhereye ku bindi bikorwa babangikanya n’amasomo. Abanyeshuri bataciye muri ibyo bikorwa bindi ubona akenshi ari bo batabona imirimo.”

Muri rusange ubu bushakashatsi bwagaragaje ko ibikorwa bibera mu mashuri bibangikanye n’amasomo bigira uruhare mu gufungura amahirwe yo kubona akazi kuko bifasha urubyiruko kuzamura ubumenyi bukenewe cyane ku isoko ry’umurimo burimo : inozamubano no guhanahana amakuru, gukemura ibibazo, gukorana n’abandi no kubaka umubano, ubushabitsi, gusesengura byimbitse n’ubundi bumenyi abakoresha bakenera akenshi butagaragara mu mfashanyigisho zisanzwe.

Muneza Germain ni umwe mu bitabiriye imurikwa ry’ubu bushakashatsi, akaba ari Umuyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe amasomo mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya ACEJ Karama TSS. Na we yemeza ko ibikorwa abanyeshuri babangikanya n’amasomo aba yateguwe na Leta mu nteganyanyigisho ari ingenzi ku banyeshuri.

Muneza Germain ukora ku kigo cy'amashuri cya ACEJ Karama TSS giherereye i Muhanga, yagaragaje akamaro k'ibikorwa bibangikanywa n'amasomo, yifashishije ingero z'abize muri icyo kigo bari bafite ibindi bakoraga kandi babikunze mu gihe bigaga
Muneza Germain ukora ku kigo cy’amashuri cya ACEJ Karama TSS giherereye i Muhanga, yagaragaje akamaro k’ibikorwa bibangikanywa n’amasomo, yifashishije ingero z’abize muri icyo kigo bari bafite ibindi bakoraga kandi babikunze mu gihe bigaga

Atanga ingero z’abanyeshuri bize kuri icyo kigo ibijyanye n’icungamutungo, n’andi masomo atandukanye, nyamara bagakora ibindi nka siporo, ubuhanzi, gukina ikinamico, ibyo bikorwa bakaba barabikundaga mu gihe barimo biga, ndetse bamwe baranabikomeza nk’akazi nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye.

Muneza atanga ingero z’abize kuri icyo kigo nka Habakubaho Hyacinthe, umukinnyi ukomeye w’ikinamico mu Rwanda akaba n’umutekinisiye muri RBA. Iicyo gihe yiga ngo yakundaga gukina amakinamico nyamara ntaho bihuriye n’amasomo yigaga yo gukora amazi no gusudira. Urundi rugero yatanze ni urwa Uwimana Marie Rose wamenyekanye mu ikinamico nka Mariyana na we wize icungamutungo (Accounting) kuri icyo kigo.

Hari abandi bagiye bavamo abanyamakuru nka Abayo Yvette Sandrine wize Computer Science kuri ACEJ Karama TSS, umunyamakuru witwa Mpambara Mbabazi Denyse wize Accounting na we kuri icyo kigo, abakinnyi bakomeye b’umupira w’amaguru nka Sugira Ernest, abakinnyi bamenyekanye ku izina rya Romami, n’abandi.

Muneza Germain avuga ko ibyo bamwe muri aba bakora babihereye kera bakiri abanyeshuri, akemeza ko bene ibi bikorwa abanyeshuri bakora bakiri ku ishuri ari ingirakamaro.

Hari abatekereza ko ibyo bikorwa bibyara amafaranga bishobora kubangamira umunyeshuri ntashyire umutima ku masomo yo mu ishuri. Muneza Germain avuga ko nyuma yo kubona ko byombi bifitiye abanyeshuri umumaro, byombi mu kigo bateguye uburyo bwo kubiha umwanya.

Ati “Kwiga tubigenera igihe cyabyo, ndetse n’ibyo bikorwa bindi bitari mu nteganyanyigisho nk’iyo mikino, amatsinda y’ababyina imbyino gakondo zo hambere n’izigezweho, abakina amakinamico, tukabaha umwanya wabo, ku buryo iyo babivuyemo bakomeza andi masomo nta kibazo.

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko zimwe mu mbogamizi zikibangamiye guteza imbere ibikorwa bibangikanywa n’amasomo mu mashuri, harimo kuba bidateganyijwe mu mfashanyigisho, umwanya muto bigenerwa, ubushobozi, ibikorwaremezo n’ibikoresho bidahagije, kutagira impuguke zibifitiye ubushobozi n’ubumenyi zifasha urubyiruko, ndetse no kuba ababyeyi bamwe batari basobanukirwa akamaro kabyo.

Aha ni ho abakoze ubushakashatsi bahera basaba inzego za Leta bireba n’iz’abikorera kwita ku byuho bikiri mu kunoza ingamba zo guteza imbere ibikorwa bibera mu mashuri yisumbuye n’ay’imyuga bibangikanywa n’amasomo, kuko ibyo bikorwa ari ingirakamaro kandi bifite n’uruhare mu gutanga imirimo no guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka