Ibihumbi by’Abanyarwanda bategereje kuganira na Perezida Kagame

Ibihumbi by’Abanyarwanda baturutse hirya no hino mu gihugu, bategereje kwakira Perezida Paul Kagame mu nzu nini mberabyombi ya BK Arena, mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.

Muri iyi nzu yakira abarenga ibihumbi icumi, Perezida Kagame arahura n’abaturage bagirane ikiganiro kiza kuba ari icya mbere cyo guhura n’abaturage ku buryo bwa rusange, kuva yatorwa n’Abanyarwanda ku buryo busesuye ngo abayobore muri Manda y’imyaka itanu ya 2024-2029.

Perezida Kagame arahura n’Abanyarwanda bafite amatsiko yo kumva gahunda Igihugu kimirije imbere muri iyi myaka itanu y’icyiciro cya kabiri cy’iterambere u Rwanda rwihaye, NST2. Iyi ni ingingo ikomeye, cyane cyane muri iyi minsi hatangiye kugaragara inkomyi mu bafatanyabikorwa b’iterambere, bamwe na bamwe bisubiyeho ku byo bari barasezeranyije gutera inkunga u Rwanda.

Ibyo ni nk’ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubwongereza, Ubudage, Ububiligi n’abandi bashinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 uhanganye na Leta ya Congo, ukaba waranafashe imijyi ya Goma na Bukavu.

U Rwanda rwahakanye ibi birego ruvuga ko ari ibihimbano bya Leta ya Congo inanirwa gukora ibiyireba, ikitakana umuturanyi.

Perezida Kagame akunze kwibutsa Abanyarwanda ko inkunga y’amahanga ari nk’agatirano katamara imbeho, akabashishikariza gukora cyane no kwigira, kandi agashyigikira gahunda zose z’abashaka ibisubizo bituma Igihugu kitabaho gitegereje inkunga.

Uyu munsi, mu ngengo y’imari y’Igihugu, arenze 60% aturuka imbere mu gihugu, andi akaba ari inguzanyo, inkunga ikaza ku rwego rwa gatatu.

Abaturage bategereje kumva icyo Perezida Kagame avuga ku mutekano w’Igihugu, mu gihe umuyobozi wa Congo, Perezida Felix Tshisekedi yakomeje kwigamba kuzatera u Rwanda. Icyakora, mu bihe bitandukanye, Kagame yavuze ko umutekano w’u Rwanda ari ndakorwaho, kandi ko nta wahirahira ngo arawuhungabanya ngo bimugwe amahoro, uwo yaba ari we wese.

Abanyarwanda bategereje kumva uko u Rwanda ruzakomeza kwitwara muri ibi birego bya buri kanya, n’umwanzuro ruzafatira abakomeje kurwereka ko batumva ibisobanuro rubitangaho, bakagaragaza ko babogamiye ku badashakira u Rwanda ibyiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka