Ibihuha byateje umubyigano mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze

Mu gitondo cyo ku wa mbere tariki 23 Werurwe 2020, mu isoko ry’ibiribwa ry’Akarere ka Musanze rizwi ku izina rya Kariyeri, hagaragaye urujya n’uruza rudasanzwe rw’abantu, bamwe bemeza ko baje guhaha ibiribwa byinshi nyuma y’amakuru bumvise y’uko isoko rigiye gufungwa.

Abantu bari benshi mu isoko ry'ibiribwa rya Musanze
Abantu bari benshi mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze

Kubera ubwinshi bw’abo baturage baranzwe n’umubyigano, abagura n’abagurisha bagaragaje kurenga kuri amwe mu mabwiriza ya Leta, arimo ibwiriza ryo guhana intera ya metero ku muntu n’undi, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus n’ubwo abashinzwe umutekano bakomeje kubibutsa ayo mabwiriza.

Umwe yagize ati “Njye naje guhaha ibiribwa bizamfasha mu gihe cy’ibyumweru bibiri njye n’umuryango wanjye. Ni ukubera amagambo twagiye twumva ko isoko rigiye gufungwa kugeza icyorezo cya Coronavirus kirangiye, naje guhaha byinshi mu buryo bwo kwirinda inzara kuko mfite abana benshi bakiri bato”.

Umuyobozi w’iryo soko witwa Gasimba Kananura Anastase na we yavuze ko ubwinshi bukabije bw’abaturage bagaragaye mu isoko ry’ibiribwa byaba byatewe n’amakuru bumvise atari ukuri avuga ko isoko rigiye gufungwa bituma abaturage bagira ubwoba baza mu isoko ari benshi.

Agira ati “Abantu hari aho bakuye amakuru y’ibihuha avuga ko isoko ry’ibiribwa rifunga, abenshi baza bashaka kugura ibiribwa bizabamaza iminsi myinshi. Natwe nk’abayobozi byadutunguye tubonye isoko ryuzuye abantu mu buryo budasanzwe. Dufatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze twabaganirije tubumvisha ko isoko ritazafungwa, ko badakwiye kugendera ku bihuha ahubwo bagakurikiza inama bagirwa n’ubuyobozi”.

Mu kurwanya uwo mubyigano, mu ma saa tanu z’amanywa, inzego z’umutekano zafashe icyemezo cyo gusohora abantu bose mu isoko baba barifunze, nyuma y’uko abantu bagabanutse ryongera gufungurwa nk’uko Kigali Today yabitangarijwe n’Umuyobozi w’isoko.

Si mu isoko gusa habonetse umubyigano w’abantu kuko no mu nkengero zaryo hagaragaye abacuruzi n’abaguzi benshi, bigera n’aho Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine byamusabye kubasura abaganiriza uburyo bashobora kwitwara muri ibi bihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus.

Umuyobozi w’iryo soko, arasaba abaza guhaha no kugurisha kujya bakora icyabazanye bagahita bataha aho gutinda muri gahunda zitari ngombwa. Avuga ko isoko rizajya rifungurwa mu masaha asanzwe.

Ati “Turasaba ko abaza mu isoko bajya bahaha bagataha nta gutinda mu isoko, kubera ko uwo mubyigano uri guterwa n’abamara kugura cyangwa kugurisha bakirirwa mu isoko bahagaze kandi igikenewe ari uko abantu bamara kugura cyangwa kugurisha bahita bataha”.

Yavuze ko isoko rizajya rifungurwa mu masaha asanzwe, ati “Gufungura isoko ni ibisanzwe ni saa moya, ariko abazinduka na bo tuzajya tubafasha. Nta kibazo nta gikuba cyacitse ibyakozwe uyu munsi byari ukugabanya umuvundo w’abantu.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka